RFL
Kigali

Gukomeza ijambo rya Yesu Kristo ni rwo rufatiro nyakuri- Ev Kalisa Fred

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2017 15:19
0


Ndagushuhuje mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu kandi n'Umucunguzi wacu w'Ubugingo bwacu, Kandi turashima Imana yamutanze kubw’ibyaha byacu kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho buzira umuze.



Matayo7:24-26 "Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.  25 “Imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. 26 "Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi.

Tugiye kwigana hamwe Ijambo nkuko turireba muri Matayo7:24-26. Aho Yesu Kristo yigisha intumwa ndetse n’abari bamuteze amatwi bose. Muri icyi gice harimo amagambo akomeye gusa guhera ku murongo wa mbere.

-Yesu Kristo yabanje kubuza abantu biziho Kugenzura abandi bakaba abacamanza b’abandi kandi bo biretse aho yakorejeshe Ijambo umugogo ndetse n’agatotsi.

-Ibyejewe by'Imana ntibikwiriye guhabwa imbwa cyangwa Imaragarita. Mu gihe udaharanira kuba mu mwanya muzima Imana ishaka uzabona umugisha rusange ariko ibiturutse ku Mana biragoye kubibona kuko ntusa n'uwo Imana yakwitaho nkawe bitewe n’uko wanga kwera muri wowe.

-Muri iki gice harimo aho Yesu yigisha uburenganzira abakijijwe bafite bwo gusaba kandi Imana yiteguye kubaha ibyo basaba, arongera avuga kwirinda abiyita abahanuzi b'Imana kandi Imirimo yabo ibihakana aha yatwigishije kureba Imbuto zabo mbere yuko twemera ubuhanuzi bwabo.

Akomeza avuga inzira ebyiri kw'isi inzira ifunganye n'inzira nini cyane aho yavugaga ko inzira nini ari ijyana abantu kurimbuka ariko inzira ntoya cyangwa ifunganye yo ikaba ijyana abantu mu bugingo buhoraho. Tugaruke kw'Ijambo Imana ishimye ko tuganira, gukomera k’umunyeshuri gushingiye ku mashuli mato meza yize, gukomera k’umusirikare gushingiye ku masomo yafashe akinjira mu gisirikare.

Yesu nawe yarigishije yizeje abantu ibintu bikomeye ariko abasobanurira yuko mu buzima bw'abantu hagomba kubamo Imiyaga, imvura, ndetse n'imivu myinshi ariko asobanura ko ibyo byose ntacyo bitwaye ahubwo ko igifite icyo gitwaye ari ubutaka uhagazeho cyangwa wubatse inzu utuyemo kuko imvura kugwa igomba kugwa ndetse n’imiyaga n’imivu bigomba kubaho ariko ko uhiriwe ari uzi Icyo Ijambo ry'Imana rivuga uwo Yesu yise Umunyabwenge.

Yesu abaza abigishwa ati Ese bavuga ko ndi nde Petero ati Uri Kristo Umwana w'Imana Yesu nawe ati aho kuri urwo rutare ni ho nzubaka itorero kandi n’amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.Tugaruke hejuru uwumva ijambo ryanjye akarikomeza ati uwo yubatse inzuye ku rutare naho imivu yaba ifite ububasha bungana gute ntacyo izakora kuri yo ndetse ihama ihagaze ariko uwumva Ijambo akarita aho yaryumviye cyangwa rigaca mu gutwi rigahinguka mu rindi uwo Yesu yamwise umupfapfa kuko inzu ye ifite ibibazo byinshi mu gihe imvura yaguye.

Bagabo benedata Inzu y'umuntu ni Umutima we naho kuba kwiza ni ugufata Ijambo ry'Imna rizima uhagazeho kuko imivu ni myinshi cyane. Aho twavugamo abigisha ibinyoma, abahanuzi b’ibinyoma, amajwi ya satani mu mutima wawe. Kuba hari amajwi akubwira ko abandi bafite inzu nziza cyane, imodoka, inzu, indwara zakurembeje ndetse n’ibindi byinshi cyane muri ubu buzima, ariko wowe guma ku ijambo ndakubwira ko nta mvura idahita kabone n’iyo ku bwa Nowa yarahise.

 so nawe guma kw'Ijambo wikamuka guma ku rufatiro wowe Uwiteka akwita umunyabwenge. Ibi ndabivuga ngutongera mu maso y'Imana wikwemera amagambo yose yitirirwa ay’Imana kuko aturuka muri Bibiliya ariko ntabwo afite ubusobanura buturutse ku mutima w'Imana.  Ibivuga ubutinganyi, ubuntu busaze, mbese isi iri guhinyura byinshi by'Ijambo ry'Imana ariko soma Bibiliya kandi senga Imana izagutabara nukomeza guhagarara kw’ijambo ry'Imana rwanya umutima wawe ntukongere kwemera ibitari muri Bibiliya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND