Bibiliya ivuga ko Idini y'ukuri ari ifasha imfubyi n'abapfakazi. Ni muri urwo rwego ADEPR Gasave kuri iki Cyumweru tariki 4 Ugushyingo 2018, yakoze igikorwa cy'urukundo cyo gufasha abatishoboye aho yabahaye imyenda, ibyo kurya ndetse inatanga ubwisungane mu kwivuza bantu 135.
Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye bagikoze binyuze mu gitaramo cy'urubyiruko. Twahirwa JMV umuyobozi w'urubyiruko muri ADEPR paroisse ya Gasave yavuze ko igitaramo cy'urubyiruko cyateguwe hagamijwe gufasha abatishoboye n'ivugabutumwa muri rusange. Mu batishoboye bafashijwe harimo n'abadasengera muri ADEPR.
Twahirwa JMV yakomeje avuga ko bafashije abantu 31 ibyo kurya. Abo bantu bose bahawe ubwisungane mu kwivuza n'ibyo kurya bose hamwe barahera ku bantu 166. Ubufasha bwatanzwe buhagaze agaciro k'amafafanga angana na 580,000 Frw. Anisian Uwimana umukristu w'i Gasave wahawe ubwisungane mu kwivuza bw'abantu bane, ibyo kurya birimo umuceri, ibishyimbo n'amavuta ndetse n'ibikoresho by'isuku, yishimiye cyane iki gikorwa.
Yishimye cyane ashimira n'Imana kandi ngo uwayiringiriye ntakorwa n'isoni. Itorero rya ADEPR Gasave n'urubyiriko yabasabye guhora basenga bakaba maso kandi bagakomeza imirimo myiza ariyo gukiranuka kw'Abera. Nyiraneza Jeanette wafashijwe usengera muri ADEPR Kumukenke yavuze ko yishimye kandi abasaba kuzakomeza kurangwa n'umutima wo gufasha abatishoboye.
Nyiraneza Jeannette umwe mu bafashijwe
Twahirwa umuyobozi w'urubyiruko rwa ADEPR Gasave
Anesian ashyikizwa ubufasha yagenewe
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n'urubyiruko n'abakuze,...bose babyiniye Imana bayishimira ibyo yabakoreye.
TANGA IGITECYEREZO