Grow in Jesus choir (Korali Dukurire muri Yesu) ibarizwa mu itorero ry'Abadvantiste b'umunsi wa karindwi i Gikondo (SDA Gikondo), yateguye igitaramo cyo kumurika album ya mbere yitwa Umucyo igizwe n'indirimbo 10.
Claire Uwihozo ushinzwe imyitwarire muri korali Grow in Jesus yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo bari gutegura kizaba tariki 17/06/2018 kikazabera i Gikondo ku itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa karindwi. Ni igitaramo bazamurikiramo album yabo ya mbere bise Umucyo igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Umucyo, Tumuririmbire, Shimwa Data, Hari umugabo, Ndagushima n'izindi.
Bamwe mu bagize Grow in Jesus choir
Muri iki gitaramo, Grow in Jesus choir izaba iri kumwe n'abandi baririmbyi batandukanye barimo Ambassadors of Christ Jr, Way of Hope choir na Messengers. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira Saa Sita z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Grow in Jesus choir irahamagarira abantu bose bazashobozwa kuzajya kwifatanya nabo muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Korali Grow in Jesus (GIJ) igizwe n'abaririmbyi 25 bakiri urubyiruko. Iyi korali yashinzwe mu mwaka w'2000, gusa muri 2016 ni bwo bagize igitekerezo cyo kumurika album yabo ya mbere. Kuba umunyamuryango w'iyi korali ngo bisaba gusa kuba wumva ubishaka. Kuba umuririmbyi wayo, bisaba kuba ubishaka ariko kandi ugasabwa no kuba uri umudivantiste w'Umunsi wa karindwi.
Igitaramo Grow in Jesus choir bateguye
TANGA IGITECYEREZO