RFL
Kigali

Groove Awards Rwanda igiye kuba ku nshuro ya gatanu, kwiyandikisha byatangiye

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/10/2017 12:34
0


Nyuma y'amakuru yavuzwe ko Groove Awards Rwanda ishobora kutaba uyu mwaka wa 2017, ubuyobozi bw'iri rushanwa bwatangaje ko uyu mwaka irushanwa rizaba hanasobanurwa impamvu imyiteguro y'irushanwa ry'uyu mwaka yatinze gutangira.



Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali muri The Posh hotel, ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwatangije kumugaragaro irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017. Abayobozi b'iri rushanwa batangiye bisegura ku kuba imyiteguro y'iri rushanwa yaratinze gutangira, basobanura ko byatewe n'impinduka zabaye muri Groove Awards zirimo ibirango by'iri rushanwa byahinduwe. 

Ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017 bizatangwa tariki 17 Ukuboza 2017 bibere muri Kigali Serena Hotel. Abazahabwa ibihembo mu irushanwa ry'uyu mwaka bari mu byiciro 19 bigabanyijemo ibice biriri aho igice kimwe ari icy'abazatorwa n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, hakaba n'ibihembo bitandatu bizatangwa ku bantu batoranyijwe gusa n'abagize akanama nkemurampaka.

Uyu mwaka wa 2017 hangerewemo icyiciro cya Producer mwiza w'indirimbo z'amashusho, uyu akazatoranywa n'akanama nkemurampaka. Insanganyamatsiko ya Groove Awards Rwanda 2017 iragira iti: "Together we can" ikaba iboneka mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa 1: 14 hagira hati “Abo bose hamwe n’abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye”.

Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda

Kwiyandikisha byatangiye

Kwiyandikisha byatangiye ku bahanzi n'abandi bashaka kwitabira irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017 aho biyandikishiriza ku rubuga rw'iri rushanwa ari rwo: www.grooveawards.co.rw Kwiyandikisha kandi bikorerwa mu mujyi wa Kigali ku biro bya Ibyishimo.com no kuri Healing Centre church i Remera. Abahanzi bo hanze ya Kigali nabo batangarijwe ko iri rushanwa ari iryabo bakaba bemerewe kwiyandikisha no gutorwa. Tariki 16 Ugushyingo 2017 ni bwo hazatangazwa abazitabira irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017. 

Amaraso mashya muri Groove Awards Rwanda 2017

Muri uyu mwaka wa 2017, Groove Awards Rwanda yagaragayemo amaraso mashya mu buyobozi bw'iri rushanwa ndetse no mu kanama mpemurampaka. Pastor John Kayiga ni we muyobozi wa Groove Awards Rwanda akaba yasimbuye Francine Havugimana. Akanama nkemurampaka kayobowe na Noel Nkundimana usanzwe ari umuyobozi wa Radiyo Umucyo, uyu mwanya yahawe ukaba wari usanganywe Pastor John Kayiga wazamuwe mu ntera akagirwa umuyobozi wa Groove Awards mu Rwanda.

Mu kanama nkemurampaka hinjijwemo abandi bashya basanzwe ari abanyamakuru bakurikiraniha hafi umuziki wa Gospel abo akaba ari Evans Mwendwa uzwi nka Dj Spin wamenyekaniye cyane kuri Royal Tv mu kiganiro The Power of Praise na Mupende Gedeon Ndayishimiye wa Inyarwanda.com. Abandi bari mu kanama nkemurampaka ni Robert na Jeannine Mukabacondo (Mama Kenzo), umugore wa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Noel Nkundimana yavuze ko bashyize amaraso mashya mu kanama nkemurampaka kugira ngo bakongerere ingufu na cyane ko muri uyu mwaka wa 2017 akanama nkemurampaka ariko kazaba uruhare runini mu guhitamo uzahabwa igihembo mu gihe mbere amajwi y'abatoye ari yo yababwaga cyane agaciro.

Rene Hubert wari wasezeye muri Groove Awards Rwanda yaje kugaruka gute?

Mu minsi ishize Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru y'itohoza y'uko Rene Hubert yasezeye muri Groove Awards Rwanda. Mu kiganiro n'abanyamakuru, Rene Hubert Nsengiyumva yahamije ko yari yasezeye kubera ibyo atumvikanagaho na Groove Awards ku masezerano bagiranye ndetse n'ibyo yifuzaga ko bihinduka muri iri rushanwa ariko ntibihabwe agaciro. Nyuma yo gusubizwa kw'ibyo yifuzaga nk'impinduka, ngo yafashe umwanzuro wo kugaruka akubaka umurimo w'Imana.

Rene Hubert

Nsengiyumva Rene Hubert

Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017

1. Umuhanzi w'umwaka

2. Umuhanzikazi w'umwaka

3. Korali y'umwaka

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda

5.Indirimbo nziza y'umwaka

6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka

7. Indirimbo nziza ya Hiphop

8. Indirimbo nziza y'amashusho

9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka

12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio)

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo

Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka

1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo

2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi

3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho

4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda

5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)

6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)

Dj Spin (ibumoso), Mama Kenzo na Pastor John Kayiga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND