RFL
Kigali

Grace Room Ministry yateguye igiterane 'Heaven Come Conference' cyatumiwemo Pastor Catherine Mwesigye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2018 9:44
0


Grace Room Ministry iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane kidasanzwe cyiswe 'Heaven Come Conference' cyatumiwemo umukozi w'Imana Pastor Catherine Mwesigye wo muri Afrika y'Epfo. Iki giterane cyatumiwemo kandi abaririmbyi banyuranye ba hano mu Rwanda.



Igiterane 'Heaven Come Conference' kizaba tariki 15-16/12/2018 kibere i Nyarutarama ku rusengero Good Shepherd church hafi na MTN Center. Biteganyijwe ko kizajya gitangira Saa Cyenda z'amanywa kugeza Saa mbiri z'ijoro. Ubusanzwe Grace Room Ministry bajyaga baterana ari abakobwa n'abagore gusa, ariko muri iki giterane ntibisanzwe dore ko n'abagabo n'abasore bakinguriwe amarembo.

Image result for Pastor Julienne Kabanda amakuru inyarwanda

Pastor Julienne Kabanda umuyobozi wa Grace Room Ministry

Iki giterane cyatumiwemo Pastor Catherine Mwesigye uri mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Afrika y'Epfo. Abaririmbyi bazitabira iki giterane cy'iminsi ibiri ni; Rene Patrick, Tehillah Ministries na Rehoboth Ministries. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Grace Room Ministry yateguye iki giterane kiri ku rwego mpuzamahanga, yashinzwe muri uyu mwaka wa 2018 itangijwe na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi umushumba mu itorero Jubilee Revival Assembly. 

Tariki ya 6/5/2018 ni bwo Grace Room Ministry yafunguwe ku mugaragaro mu birori byabereye muri Hoteli Umubano Hotel ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Grace Room Ministry ikunze kwitsa ku nsanganyamatsiko igira iti "Ladies This Is Your Time" bivuze ngo "Bakobwa, iki ni igihe cyanyu". Kugeza ubu iyi minisiteri imaze kubera benshi umugisha mu buryo bunyuranye.

Pastor Julienne Kabanda

Igiterane cyateguwe na Grace Room Ministry






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND