RFL
Kigali

Rusizi:Korali Umucyo igiye kumurika Album DVD mu giterane kizabera kuri Stade

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2018 10:26
0


Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya Kamembe ku mudugudu wa Yerusaremu yateguye igiterane gikomeye kizasozwa iyi Korali imurika Album y’amajwi n’amashushoyise yitwa "Isezerano".



Korali Umucyo yatumiye amakorali akomeye arimo Shalom ya ADEPR Nyarugenge, Intumwa zidacogora ya ADEPR Nkombo, Bether ya ADEPR Kamembe, Ijwi ry’urungururira mu butayu hamwe na Korali Yasipi ya ADEPR Murangi hamwe n’abavugabutumwa bakundwa na benshi barimo Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius na Ev.Mama Lionel.

Iki giterane kizatangira ku wagatandatu w’italiki ya 01 kugera ku cyumweru taliki ya 02 Ukuboza 2018 aho ku wa Gatandatu kizatangira kuva Saa munani kibere ku rusengero rwa ADEPR Yerusaremu ruherereye munsi y’ahahoze Gale ya Kamembe, bukenye ku cyumweru gikomereze kuri Stade y’akarere ka Rusizi.

Image result for korali shalom convention inyarwanda

Korali Shalom y'i Nyarugenge yatumiwe muri iki giterane

Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo yavuze ko mbere ya byose buzuye ishimwe ku Mana yabanye nabo mu murimo w’Imana ikabakoresha iby’ubutwari none bakaba bageze ku gikorwa gikomeye cyo kumurika umuzingo wa mbere w’amajwi n’amashusho. Yagize ati:

Duteguye igiterane kizamara iminsi ibiri tuzakora mu ntego yo gushima Imana yarinze abanyarwanda none umwaka ukaba urimo urangira turi amahoro noneho ku cyumweru ubwo tuzaba turimo dusoza iki giterane tuzakoreramo umuhango ukomeye wo kumurika Album y’amajwi n’amashusho ndetse by’umwihariko ku cyumweru kizabera kuri Stade y’akarere ka Rusizi hose tukazaba turi kumwe n’aya makorali nka Shalom y’i Nyarugenge n’Intumwa zidacogora yo ku Nkombo.

Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya ADEPR Kamembe ku mudugudu wa Yerusaremu. Yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 2000 bivuze ko imaze imyaka 18 ibonye izuba. Iyi korali mu myaka 18 imaze ubu ifite abaririmbyi bagera ku ijana ariko bamwe muri bo bakaba batuye mu duce dutandukanye tw’igihugu ku buryo ubu ababoneka muri Korali ari mirongo irindwi bakaba bakomeje imyiteguro yo kumurika Album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise ngo "Isezerano".

Umucyo choirUmucyo choir

Bamwe mu baririmbyi ba korali Umucyo

Umucyo concert

Korali Intumwa zidacogora ya ADEPR Nkombo izwiho imbyino zitangaje nayo izaba iri muri iki giterane

Umucyo concert

Rev.Mazimpaka Celestin umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamembe nawe azaba ari muri iki giterane

Umucyo concert

Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius azabwiriza muri iki giterane

Umucyo concert

Ev.Mama Lionel azabwiriza muri iki giterane cyateguwe na korali Umucyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND