RFL
Kigali

Women Foundation Ministries bateguye igiterane '7 days of worship' batumiyemo abaramyi bakomeye mu karere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2018 19:38
0


Ku nshuro ya 8, Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cy'Iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana (7 Days of Worship). Igiterane cy'uyu mwaka cyatumiwemo abaramyi bakomeye mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba.



Igiterane '7 Days of Worship 2018' kizatangira taliki ya 27/05/2018 kugeza taliki 03/06/2018 ,cyikazabera ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Imiryango izaba ifunguye kuva saa kumi z'umugoroba. Igiterane kizajya gitangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Tatu z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

Image result for Umuhanzi Dudu

Dudu umwe mu bakunzwe mu karere yatumiwe muri iki giterane

Pastor Liz Bitorwa umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane, aganira na Inyarwanda.com yadutangarije byinshi kuri iki giterane cy'iminsi 7 yo kuramya Imana. Yagize ati:"Nk'uko bisanzwe, 7 days of worship ni Igiterane ngarukamwaka cyo kuramya no guhimbaza gitegurwa na Women Foundation Ministies, cyikamara iminsi irindwi (7). Kuri iyi nshuro ya 8, iki giterane gifite insanganyamastiko igira iti: "The Torn Cutain" ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze 'Umwenda watabuwemo' akaba ari amagambo aboneka mu gitabo cya Matayo 27:51."

Image result for Apotre Mignonne amakuru inyarwanda

Apotre Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries

Muri iki giterane, Women Foundation Ministries yatumiye abahanzi b'inzobere mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba ari bo Dudu Niyukuri uzwi mu ndirimbo zitandukanye zamamaye cyane mu Rwanda no mu karere ndetse akaba azwiho ubuhanga mu bya muzika. Kuri ubu Dudu abarizwa mu gihugu cya Kenya. Undi watumiwe muri iki giterane ni Apostle Apollinaire Habonimana, umutoza w'abaramyi benshi uba mu gihugu cy'u Burundi, akaba ari umwe mu bafatirwaho icyitegererezo n'abahanzi benshi ba Gospel mu karere. Usibye kuba aba bagabo bombi ari abahanga mu bya muzika, ni n'abantu bafite ubuhamya bwiza nk'abaramyi cyangwa abakozi b’Imana.

Apotre Apollinaire

Apotre Apollinaire azahesha umugisha abazitabira iki giterane

Nk'uko abateguye iki giterane babitangaza, hazaba hari n'abandi baramyi bo mu Rwanda batandukanye ndetse na Preciouse stone (Worship team ya Noble Family Church na Women Foundation Ministries. Muri kino giterane kandi, hatumiwemo Umukozi w’Imana wo mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwo akaba ari Prophet Ken Muyaya. Aba bakozi b'Imana bose bazakirwa na Apostle Alice Mignonne Kabera umushumba mukuru wa Noble Family church akaba n'umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries itegura iki giterane.

Women Foundation Ministries

Igiterane '7 Days of worship' cya Women Foundation Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND