RFL
Kigali

Nyanza:Amadini n’amatorero yagaragaje iteganyabikorwa mu isanamitima n’ubwiyunge-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2018 20:32
1


Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abanyamadini n’amatorero barenga 70 bo mu karere ka Nyanza ukabera muri Guest House ya Croix Rouge i Nyanza wasojwe buri dini ndetse n’itorero rigaragaje iteganyabikorwa mu bumwe n’ubwiyunge.



Ni nyuma y'aho imbaraga abanyamadini bashyiraga muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge zari nke ugereranyije n’ibyo bagakwiye kuba bakora. Uyu mwiherero wateguwe ku bufatanye bw’Akerere ka Nyanza n’ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero mu Karere, umuryango wa Alert international n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Insanganyamatsiko yari “Uruhare rw’amadini n’amatorero mu rugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge.” Watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme wabasabye ko uyu mwiherero waba intambwe idasubira inyuma ku bumwe n’ubwiyunge muri Nyanza. Intego nyamukuru yari ukugaragaza uruhare rw’amadini mu bumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’icyo abavugira Imana bakora kugirango imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko gacaca zirangizwe mu bwumvikane.

Abanyamadini

Abanyamadini b'i Nyanza mu mwiherero w'iminsi ibiri

Tariki ya 9 n’iya 10 Gicurasi 2018 ni amatariki atazibagirana mu mateka y’ababwiriza ubutumwa bukiza roho muri Nyanza kuko nabo ubwabo biyemerera ko batakoresheje imbaraga zose muri gahunda zomora ibikomere, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge. Sheikh Kabiriti Assouman uhagarariye idini ya Islam muri Nyanza aganira n’itangazamakuru yavuze ko mbere y’uyu mwiherero basaga nk’aho bomora ibikomere babica hejuru kandi abantu bose yaba abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abiciwe babisanzuraho ariko bo ugasanga hari ibyo badaha umwanya munini cyane. Yagize ati:

Twebwe uba usanga batwisanzuraho gusa ntabwo twashyiragamo imbaraga ariko ubu tugiye kuganira na buri ruhande tumenye ibikomere bafite ndetse tumenye n’uko twafasha mu kubyomora kuko umuganga ntiyavura indwara atazi. Ndabizeza ko hari ibigiye guhinduka.

Yakomeje ahamya ko bagiye gufasha Akarere igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kikazamuka ku buryo muri 2020 nako kazaba gahagaze neza. Ibi kandi Sheikh abyemeranywaho n’abapadiri ndetse n’abapasiteri bari bitabiriye uyu mwiherero kuko bavuga ko hari ibyo batakoraga cyangwa se bakabikora ku rugero rwo hasi nyamara urebye imbaraga leta ishyira muri izi gahunda baba bakwiye gukora cyane.

Bamporiki

Hon. Bamporiki yaganirije abari muri uyu mwiherero

Mu kiganiro bahawe n’umukozi wa Alert International kivuga ku bikomere byo mu mateka n’uburyo byakira, yabagaragarije ko abakomeretse ari umuryango nyarwanda muri rusange kandi ibikomere bikaba bikwiye gukira kuko Bibiliya ivuga ko impamvu bidakira ari uko bagiye babyomora babica hejuru. Ibi ni nabyo byagarutsweho n’Umuyobozi w’itorero ry’igihugu (NIC) Hon. Bamporiki Edouard ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Hon. Mureshyankwano Marie Rose bose bari baje kwifatanya n’Akarere muri uyu mwiherero.

Hon. Bamporiki wabasangije ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda yababwiye ko ubutumwa bwose wavuga wirengagije amateka y’u Rwanda butafata keretse utari kububwira Abanyarwanda cyane ko n’abagendanye na Yesu agakora ibitangaza bareba ibyo yavugaga batabyumvise. Yababwiye ko bakwiye guhindura uburyo bwo kubwiriza bagashingira ku muco Nyarwanda ari nabyo Guverineri Mureshyankwano yagarutseho mu kiganiro cye cyitwaga 'Gusasa inzobe' aho abanyamadini n’amatorero basabwe kuvugisha ukuri atari uko muri Bibiliya gusa ahubwo bakavuga ukuri ko mu mateka y’u Rwanda bakanafasha mu kubanisha Abanyarwanda.

Umwiherero

Hon. Mureshyankwano Marie Rose

Nyuma y’amatsinda yahuzaga abagize buri dini cyangwa itorero, abitabiriye umwiherero barenga 70 bagaragarije ubuyobozi ibyo bungukiye muri uyu mwiherero,  gahunda isobanutse bafite mu gukiza ibikomere abayoboke babo ndetse by’umwihariko icyo bazafasha mu kurangiza mu bwumvikane imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca zikigaragara  mu Karere ka Nyanza kandi bakazajya babitangira raporo.  Uyu mwiherero wasojwe ku mugaragaro na Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Nyanza Bwana Ngabonziza Julien wabashimiye ku gitekerezo bagize ndetse n’ibyo biyemeje kuzakora anasaba Imana ngo izabibashoboze.

AbanyamadiniAbanyamadiniAbanyamadiniAbanyamadiniAbanyamadiniAbanyamadini

Bagaragaje iteganyabikorwa mu isanamitima n’ubwiyunge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutanga5 years ago
    Abanyamadini b'i Nyanza rwose mukomereze aho twubake u Rwanda Twifuza





Inyarwanda BACKGROUND