RFL
Kigali

Kigali:Abapasiteri hafi 600 bari gutegura igiterane SOS Adventure Festival bifuza ko cyakwitabirwa n'abantu ibihumbi 30

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2018 12:59
0


Abapasiteri hafi 600 bo mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda bamaze iminsi mu nama itegura igiterane cy'ivugabutumwa bifuza ko cyakwitabirwa n'abantu bagera ku bihumbi 30. Ni inama imaze iminsi ibera i Remera kui Hill Top Hotel.



Iki giterane bari gutegura cyitwa SOS Adventure Kigali Festival, ni ubwa mbere kigiye kubera mu Rwanda. Ni igiterane giteganyijwe kubera muri Kigali tariki 21-29/Nyakanga 2018 nk'uko biri ku rubuga sosadventure.org. Ni igiterane kiri gutegurwa ku bufatanye bw'amatorero ya Gikristo yo muri Kigali yishyize hamwe aho afatanyije n'umuryango w'ivugabutumwa w'abanyamerika witwa SOS Adventure. Kwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018 Inyarwanda.com twageze i Remera ahari kubera inama itegura iki giterane, tuhasanga abapasiteri hafi 600 baturutse mu matorero anyuranye akorera mu mujyi wa Kigali. Inama barimo ni iyo gutegura iki giterane kizabera i Nyamirambo kuri Tapi Rouge. Nk'uko twabitangarijwe na Bishop Claver Kabandana umushumba mukuru w'itorero Assemblies of God mu Rwanda, akaba n'umuyobozi w'ihuriro ry'abapasiteri bari gutegura igiterane SOS Adventure Kigali Festival, yavuze ko intego nyamukuru ari uguhamagarira abantu batarakizwa, kwakira agakiza bakava mu byaha. 

Bishop Kabandana Claver

Bishop Kabandana Claver umuyobozi wa SOS Adventure mu Rwanda

Bishop Claver Kabandana yakomeje avuga ko muri iki giterane, bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1500 batishoboye bo mu turere dutatu two muri Kigali aho muri buri karere hazatoranywamo abantu 500 batishoboye bagashyikirizwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Abajijwe uko bazatoranya abazahabwa ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko bazakorana n'inzego za Leta, zikabaha abaturage batishoboye bakwiriye guhabwa iyo mfashanyo. Yagize ati: "Tuzifashisha Leta mu gutoranya abantu 1500 batishoboye." Ikindi batangaje ni uko hazatangwa indorerwamo ku bantu barwaye amaso, gusa ntabwo hatangajwe umubare w'indorerwamo bazatanga.

Bishop Samedi

Bishop Samedi umuyobozi mukuru wa Remera Miracle Centre church

Bishop Samedi Theobalde umushumba w'itorero Miracle Centre ry'i Remera, akaba umwe mu bayobozi bari gutegura iki giterane aho ashinzwe ibijyanye na tekinike, yatangarije Inyarwanda.com ko mu byifuzo byabo ari uko iki giterane cyazitabirwa n'abantu bagera ku bihumbi 30. Yunzemo ko bifuza umubare munini w'abatarakizwa, bakazabwirizwa ubutumwa bwiza bagasogongera ukuntu Yesu aryoshye. Ati: "Turimo kureba cyane abantu badakijijwe." Ku bijyanye n'uko bari gukorana n'andi matorero cyane cyane amatorero afite umubare munini w'abakristo, yavuze ko bandikiye amatorero yose ndetse bakaba bari gukorana n'amahuriro anyuranye ahuza amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda. 

SOS Adventure Rwanda

Kugeza ubu ngo abapasiteri banyuranye bo muri Kigali bishimiye itegurwa ry'iki giterane kuko azaba ari umwanya mwiza wo kwamamaza Yesu, bigakorwa n'ubumwe bw'amatorero. Bishop Claver Kabandana ati: "Abapasiteri barabyishimiye cyane". Peter Almqvist umuyobozi wa SOS Adventure umuryango unafite ubunararibonye mu ivugabutumwa ryo ku muhanda yatangaje ko yishimiye cyane gukorana n'amatorero yo mu Rwanda mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Magingo aya abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ntabwo baratangazwa, gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko abateguye iki giterane barimo gushaka uko batumira umuhanzi ukomeye muri Afrika. Hari n'andi makuru avuga ko Sinach ashobora kugaruka mu Rwanda aje muri iki giterane, gusa ntabwo biremezwa.

Image result for SOS Adventure Peter

Ibiterane SOS Adventure isanzwe ikora byitabirwa ku rwego rwo hejuru

ReV Baho Isaie

Rev Baho Isaie inararibonye mu gutegura ibiterane bikomeye ari mu itsinda ry'abari gutegura iki giterane

SOS Adventure MissionBishop SamediSOS Adventure MissionSOS Adventure MissionSOS Adventure MissionSOS Adventure MissionSOS Adventure MissionSOS Adventure Mission

Abapasiteri bitabira itegurwa ry'iki giterane bafata umwanya wihariye wo gusabana n'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND