RFL
Kigali

"Ntabwo nzaba Padiri nzashaka,umukunzi arahari"Patient wavuzwe mu rukundo na Miss Doriane n'umukobwa wa Masasu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2018 6:12
1


Umuhanzi Patient Bizimana kuri ubu ari ku gitutu cy'ababyeyi be bamuhaye igihe ntarengwa cyo gushaka umugore. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Patient Bizimana yabajijwe aho ahagaze mu rukundo ndetse n'igihe azashakira.



Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,by'umwihariko akaba amaze kubaka izina mu gitaramo cya Pasika kizwi nka 'Easter Celebration concert' akora buri mwaka cyikitabirwa n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Patient Bizimana iyo yivuga, akubwira ko ari umusore w'ingaragu ugishakisha, gusa akavuga ko yifuza gusezerera ubuseribateri vuba. 

Patient Bizimana mu rukundo,.....

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi batakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru mu nkuru z'urukundo na cyane ko nta mukunzi yigeze yerekana mu buryo bweruye, icyakora mu minsi micye ishize yavuzweho ko yaba ari mu rukundo rw'ibanga n'umukobwa wa Apotre Yoshuwa Masasu witwa Deborah Masasu, gusa icyo gihe Patient Bizimana yaryumyeho ntiyagira icyo atangariza itangazamakuru ryagiraga icyo ribimubazaho ndetse na Deborah Masasu nawe yaryumyeho.

Patient Bizimana

Patient Bizimana hamwe n'umukobwa wa Apotre Masasu

Muri 2016 hari amakuru yigeze guhwihwiswa ko Patient Bizimana yari mu rukundo na Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane bitewe n'inshuro nyinshi bagiye bafotorwa bari kumwe mu bitaramo binyuranye bya Gospel. Tariki 1 Gashyantare 2016 ku munsi w'amavuko wa Patient Bizimana, Miss Doriane yitabiriye ibirori by'isabukuru ya Patient Bizimana byari byateguwe na Aline Gahongayire n'inshuti za hafi za Patient Bizimana n'abo mu muryango, bategura ibyo birori mu buryo bw'ibanga na cyane ko bashakaga gutungura Patient Bizimana bakamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Icyo gihe amafoto ya Patient Bizimana ari kumwe na Miss Doriane yagize hanze, bituma abantu bayabonye bakeka urukundo hagati ya Patient na Doriane. 

Image result for Patient Bizimana NA mISS DORIANE INYARWANDA

Image result for Patient Bizimana NA mISS DORIANE INYARWANDA

Patient Bizimana na Miss Doriane bavuzweho kuba mu rukundo

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda aho ahagaze mu rukundo

Patient Bizimana yanavuzweho gukundana na Gaby Irene Kamanzi. Ibi byose byatumye Inyarwanda.com yegera Patient Bizimana tumubaza ukuri kwe ku rukundo yagiye avugwaho mu bihe bitandukanye, mu magambo azimije adutangariza ko umukunzi we ahari, gusa avuga ko atari yahura nawe (bataziranye) kuko ngo igihe cy'Imana kitari cyagera. Yunzemo ko uyu mwaka wa 2018 yifuza gukora ubukwe. Abajijwe icyo avuga ku rukundo rwe na Miss Kundwa Doriane, Doborah Masasu na Gaby Kamanzi, Patient Bizimana yagize ati:

Nta mukobwa n'umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose babireba.

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana avuga ko atazaba Padiri

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, hatangajwe inkuru zivuga ko Patient na Deborah Masasu umukobwa w'Intumwa y'Imana Masasu baba bari mu rukundo rw'ibanga. Iyo nkuru yagiye hanze nyuma y'aho tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo Isi yose yizihizaga umunsi wahariwe abakundana, Patient Bizimana na Masasu Deborah bandikiranye ubutumwa busa n’ubukomoza ku rukundo aho Deborah Masasu yagaragaje ko Patient Bizimana yamuteye indobo, ubu akaba yaramaze kubyakira. Patient Bizimana yabajijwe na Inyarwanda.com niba koko yarateye indobo umukobwa wa Apotre Masasu, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ibyo ntacyo mbivugaho".

Patient Bizimana avuga ko umukunzi we ahari, akongeraho ko akirimo kumushakisha 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Patient Bizimana yadutangarije ko akirimo gushakisha umukunzi uzamubera umufasha bazabana ubuzima bwabo bwose. Ku bijyanye n'abavuga ko yaba yaratinze gushaka umugore, Patient Bizimana yavuze ko igihe nikigera azashaka na cyane ko ngo atazaba Padiri. Abajijwe umukobwa arimo gushakisha no gusaba Imana uko ameze, yavuze ko ari ibanga rye n'Imana, gusa ngo mu mishinga afite ya vuba muri uyu mwaka harimo no gukora ubukwe kabone n'ubwo aterura ngo avuge igihe azakorera ubukwe. Yagize ati:

Umuntu nshakisha ni umuntu wanjye Imana yandemeye...arahari ari ahantu runaka, ni igihe cy'Imana gusa (bagahura). Kimwe mu bintu maze kubona ni uko inzira z'Imana zitandukanye n'izacu, kandi Imana izi ibyo yibwira kutugirira si ibibi ni ibyiza, icyo dusabwa gusa ni ugutegereza twihanganye. Uyu mwaka (2018) numva Imana yabikora ukuntu, uyu mwaka bikarangira (ubukwe) ariko ntibiranarangira wasanga Imana idukoreye surprise, gusa iyo mishinga (ubukwe) irahari mu mishinga yanjye yihuse. Ndimo ndasenga kugira ngo Imana idufashe itugirire neza, na cyane ko njye ntazaba Padiri nzashaka, bishobora kuba vuba cyangwa kera, bizaterwa. 

Image result for Patient Bizimana na Gabyb Kamanzi mu rukundo

Patient Bizimana na Gaby Kamanzi

Patient yakundanye n'abakobwa bangahe mu buzima bwe?

Ku bijyanye n'umubare w'abakobwa yakundanye nabo mu buzima bwe, Patient Bizimana yatangarije Inyarwanda.com ko amaze gukundana n'abakobwa babiri, gusa yirinze kudutangariza amazina yabo. Abajijwe icyabatandukanyije, yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho. Yagize ati: "Ehhh sha sinakundanye cyane, gusa kera nakundanye n'umukobwa, ndumva ari umwe cyangwa babiri, kera ntarakizwa. Twaje gutandukana, hari ibitaragenze neza, tutumvikanagaho, turabihagarika (gukundana)."

Patient Bizimana ari mu ihurizo yatewe n'ababyeyi be bamuhaye igihe ntarengwa cyo gushaka

Kugeza ubu Patient Bizimana avuga ko nta mukobwa bakundana afite (ntibarahura kuko yemeza ko ahari), gusa ku ruhande rw'ababyeyi be, barimo kumwotsa igitutu bamusaba gukora ubukwe buva ndetse bamaze kumuha igihe ntarengwa cyo gukora ubukwe. Tariki 1 Mata 2018 mu gitaramo cya Pasika Patient Bizimana yari yatumiyemo icyamamare Sinach, Munyaribanje Leonard papa wa Patient Bizimana yahagaze imbere y'abantu ibihumbi bari mu gitaramo cya Pasika, asaba umuhungu we Patient ko yakora ibishoboka, agakora ubukwe bitarenze uyu mwaka wa 2018. Icyo gihe yamugabiye inka, amusaba kuyibyaza umusaruro. Papa wa Patient Bizimana yaragize ati: 

None rero Patient, Concert yawe y'ejo bundi (2017) kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w'umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe. 

REBA HANO UBWO PATIENT YASABWAGA NA SE GUKORA UBUKWE BITARENZE UYU MWAKA

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana yahawe igihe ntarengwa cyo gushaka umugore

Ni ubwa kabiri Patient Bizimana yari agabiwe inka na papa we dore ko muri 2017 nabwo mu gitaramo cya Pasika yagabiwe inka n'uyu mubyeyi we nk'uko yabimwibukije ubwo yamugabiraga inka ya kabiri. Ushingiye ku magambo Papa wa Patient Bizimana yatangaje ubwo yagabiraga Patient Bizimana inka ya kabiri, akavuga ko inka amugabiye agomba kuyibyaza umusaruro agashaka umugore ndetse akanamwibutsa ko n'umwaka ushize hari indi yamuhaye, bigaragaza ko no muri 2017 yamugabiye inka ashaka ko umuhungu we ayikuramo inkwano agashaka umugore, gusa Patient Bizimana ntiyasobanukirwa igisobanuro cy'inka yagabiwe na Se.

Ibintu bitanu Patient Bizimana yifuza ku mukobwa bazabana

Kuri ubu Patient Bizimana avuga ko yifuza gukora ubukwe vuba, gusa agatangaza ko nta mukunzi afite. N'ubwo ariko kuri ubu adashaka gutangaza ibyo yifuza ku mukobwa uzamubera umugore, mu myaka ibiri ishize yabitangarije itangazamakuru. Icyo gihe ku mwanya wa mbere w'ibyo yifuza ku mukunzi we yahashyize 'Kuba akijijwe afite imico myiza', ku mwanya wa gatanu ahashyira 'Kuba amwumva kandi yubaha impano ye (umuziki)' Yaragize ati:

Ibintu bitanu nifuza ku mukobwa wazambera umugore ndetse tukanabana, ni ibi bikurikira: Kuba akijijwe afite imico myiza, Kuba ankunda by’ukuri kandi nanjye mukunda, Kuba yubaha umurimo w’Imana cyangwa igikorwa cyose gifitanye isano no kwagura ubwami bw’Imana, Kuba ari umuntu usabana, uzi kubana neza n’abandi, uca bugufi kandi urangwa n’urugwiro no Kuba anyumva kandi yubaha impano yanjye.

Image result for Patient Bizimana na Gabyb Kamanzi mu rukundo

Patient na Gaby ubwo bari bahuriye i Burayi muri gahunda z'ivugabutumwa

Image result for Patient Bizimana NA mISS DORIANE INYARWANDA

Miss Rwanda Kundwa Doriane

Miss Doriane mu birori by'isabukuru ya Patient Bizimana muri 2016

Sinach and Patient

Patient Bizimana arasabwa gukora ubukwe bitarenze uyu mwaka wa 2018

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA

REBA HANO 'IBIHE BYIZA' YA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOHN6 years ago
    mumpe indirimbo ya video





Inyarwanda BACKGROUND