RFL
Kigali

Korali Goshen y'i Musanze yaboneye isomo mu gitaramo cya mbere yakoreye i Kigali aho yari kumwe na Dominic na Shalom choir-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2018 13:49
1


Korali Goshen ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Musanze yakoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali aho yari iri kumwe na Dominic Ashimwe na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, ihabonera isomo rikomeye na cyane ko bwari ubwa mbere ikoreye igitaramo muri Kigali.



Muri iki gitaramo korali Goshen bafataga amashusho y'indirimbo zabo ziri kuri album ya Gatanu ndetse banatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza Isabukuru y'imyaka 20. Igitaramo cya mbere bakoreye i Kigali, cyabereye i Kigali kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, kirangwa n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yitabiriye iki gitaramo ndetse ni nawe wigishije ijambo ry'Imana.

Image may contain: 3 people, people smiling, people standing

Korali Goshen y'i Musanze mu gitaramo cya mbere yakoreye i Kigali

Muri iki gitaramo korali Goshen yari iri kumwe na Dominic Ashimwe ndetse na korali Shalom y'i Nyarugenge muri ADEPR. Salle ya Dove Hotel yabereyemo iki gitaramo, yari yakubise yuzuye. Abantu bari muri iki gitaramo basabanye n'Imana biratinda. Korali Goshen mu ndirimbo zayo zuje ubutumwa ziherekejwe n'amajwi meza y'umwimerere, yahembuye imitima ya benshi bari mu gitaramo yakoreye i Kigali. Abitabiriye iki gitaramo, banyuzagamo bagahaguruka bagafatanya na korali Goshen kuririmba nk'ikimenyetso cy'uko bizihiwe cyane. 

Dominic Ashimwe yagaragarijwe urukundo rwinshi ubwo yari kuri stage mu gitaramo yatumiwemo n'aba baririmbyi b'i Musanze baririmba muri korali Goshen. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye zirimo n'izo mu bihe bya cyera, abantu benshi barafashwa cyane. Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge itari ifite Gikundiro Rehema kubera ko arwaye bikomeye ndetse magingo aya akaba arembeye mu bitaro bya CHUK, yishimiwe cyane muri iki gitaramo. 

Image may contain: 1 person, smiling, on stage, playing a musical instrument and guitar

Dominic Ashimwe mu gitaramo cya korali Goshen 

Korali Goshen yaboneye isomo mu gitaramo yakoreye i Kigali

Ubwitabire ku rwego rwo hejuru n'umuziki w'umwimerere waranze igitaramo korali Goshen yakoreye i Kigali ku nshuro ya mbere, biri mu byatumye iyi korali ifata ingamba zikarishye no guhindura byinshi ku byo yari isanzwe ikora. Kamanzi Danny Perezida wa korali Goshen yabwiye abanyamakuru ko bagiye kujya bategura ibitaramo bicye ariko biri ku rwego rwiza. N'ubwo bisaba ubushobozi butari bucye, ngo bazagerageza. Yagize ati:

Twize ibintu bintu, guhera no mu myiteguro ubwabyo, twagiye duhura n'ibintu bimwe na bimwe tutari tuzi nk'abatu batangiye ibitaramo i Kigali. Twe nka korali Goshen dushobora kugabanya umubare w'ibindi bitaramo twajyaga dukora, tugakora bicyeya ariko biri ku rwego rwiza, birasaba ubushobozi bwinshi. Isomo rya mbere navuga twize ni uko dushobora kugabanya umubare w'ibitaramo twakoraga tukajya dukora bicyeya ariko biteguye neza,..kuko ntabwo twifuza y'uko twasubira inyuma, iyo uteye intambwe ntabwo wifuza gusubira inyuma, wifuza kuguma aho ngaho cyangwa ugatera intambwe ujya imbere. Turifuza ko mu bitaramo bindi bizaza, tuzakomereza kuri iyi level.

Igitaramo bakoreye i Kigali bacyiboneyemo umusaruro

N'ubwo hari ushobora kwibwira ko korali Goshen yaba yahombye cyangwa se ikaba iri kwicuza ku bw'igitaramo cy'imbaraga yakoreye i Kigali, si ko bimeze kuko babonenyemo umusaruro ujyanye n'uko bari biteguye. Kamanzi Danny yagize ati:

Turashima Imana kuko uko twari twateguye, turishimira ko twabonye umusaruro ujyanye n'uko twari twiteguye. Twagize umugisha wo kugira abantu benshi kandi mu by'ukuri nk'uko mubizi korali Goshen ntabwo izwi cyane mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cya mbere duteguye ubwacu, kuko ubundi twazaga turi abatumirwa mu mujyi wa Kigali. Kubona uko igitaramo kigenze, twebwe Goshen turishimye cyane kandi turashimira Imana.

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing and shoes

Korali Goshen yishimiye cyane igitaramo cya mbere yakoreye i Kigali

Korali Goshen yabajijwe n'abanyamakuru b'i Kigali niba itari ifite ubwoba cyangwa se impungenge zo kubura abantu na cyane ko ari bwo bwa mbere yari ikoreye igitaramo muri Kigali, itangaza ko bari bizeye cyane itangazamakuru kuko ryabafashije mu cyane kumenyekanisha igitaramo. Kamanzi Danny, yagize ati: "Nta mpungenge twari dufite zo kubura abantu kuko itangazamakuru ryaradufashije cyane." Yongeyeho ko bari basanzwe baza muri Kigali, bivuze ko hari abantu bari babazi." Yunzemo ati: "Twari tuzi ko abantu bari buze ariko twabwo twari tuzi ko turi bubone abantu bangana nk'abo twabonye." 

Incamake y’amateka ya korali Goshen y'i Musanze

Korali Goshen yatangiye umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu mwaka wa 1995 ari abana bo mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school). Bakomeje kuba korali y’abana kugeza mu mwaka wa 1998 aho bahawe ubuzima gatozi baba korali yemewe mu itorero rya ADEPR aha ni nabwo bahisemo kwitwa Goshen (Umusozi w’ubuhungiro) bahita batangira ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse no gukora ibikorwa rusange bifitiye itorero n’igihugu akamaro.

Mu bikorwa Goshen yibanzeho guhera igihabwa ubuzima gatozi harimo: Ivugabutumwa mu bigo by’amashuri makuru ndetse n’amashuri yisumbuye, ivugabutumwa mu ma Gereza, gusohoraiIndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana no gukangurira abantu kuva mu ngeso mbi bakizera Yesu, ibitaramo by’indirimbo hirya no hino imbere mu gihugu cy’u Rwanda n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye. Guhera mu mwaka wa 1998 kuva Goshen yemerewe n’Itorero gutangira ibikorwa byayo ubu muri uyu mwaka wa 2018 hashize imyaka 20. Muri iyo myaka 20 Goshen yasohoye Album 5 Audio na Album Video 2.

Album z’amajwi (Audio)

2005 Album Audio 1 yiswe Se w’Impfubyi

2008 Album Audio 2 yiswe  Ishimwe ni iryawe Mana

2010 Album Audio 3 yiswe Senga

2014 Album Audio 4 yiswe Tuzaguma iwe

2018 Album Audio 5 yiswe Imirimo y’Imana

Album z’amashusho (Video)

2008 Album Video 1 yiswe Ishimwe ni iryawe Mana

2015 Album Video 2 yiswe Tuzaguma iwe

Nk'uko Kamanzi Danny yabitangarije Inyarwanda.com, intego n’icyerekezo cya korali Goshen ni ukwamamaza ivugabutumwa rigamije guhwiturira abantu kuva mu byaha bakayoboka inzira y’agakiza, gufasha abatishoboye no gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge. Icyerekezo cyabo ni ivugabutumwa ritagira umupaka no kwagura ubwami bwa Yesu Kristo mu isi ya none. Twabibutsa ko mu kwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2018 ari bwo korali Goshen izakora ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze itangiye ivugabutumwa. Ibi birori bizabera mu mujyi wa Musanze.

ANDI MAFOTO Y'IGITARAMO GOSHEN CHOIR YAKOREYE I KIGALI

Image may contain: 4 people, people smiling, people standing

Image may contain: 8 people, people smiling, people standingImage may contain: 8 people, people smiling, people on stage and people standing

Goshen choir bacuranze umuziki w'umwimerere

Image may contain: 12 people, people standing and people on stage

Shalom choir y'i Nyarugenge mu gitaramo cya Goshen choir

Image may contain: 1 personImage may contain: 9 people, people smiling, people standingImage may contain: 9 people, people standing and crowd

Bamwe mu bari mu gitaramo cya korali Goshen

Image may contain: 1 person, on stage and crowd

Image may contain: 4 people, people smiling

Umuhanzi Jado Sinza,....yemeye

Image may contain: 1 person, standing and suit

Rev Karuranga Ephrem ni we wigishije ijambo ry'Imana

Image may contain: 1 person, smilingImage may contain: 1 person

AMAFOTO:Goshen choir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • flo5 years ago
    MUKOMEREZE AHO BAGARAGU B'UHORAHO! NYAGASANI MURI KUMWE KANDI NIMUTAGWA ISARI MUZASARURA, MUZATUNDA IMIBA MUNEZEREWE!





Inyarwanda BACKGROUND