RFL
Kigali

Gogo yateguriye abakunzi be igitaramo kizabonekamo Israel Monyi,Julienne Kabanda n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2015 10:39
1


Umuhanzikazi Mahoro Gloria uzwi nka Gogo ku izina ry’ubuhanzi, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana azafatanyamo n’umuhanzi Israel Mbonyi wakoreraga ubuhanzi mu gihugu cy’u Buhinde ariko akaba agiye kuza mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi.



Nk’uko yabitangarije inyarwanda.com, igitaramo “Icyo nifuza” cya Gogo kizaba tariki ya 21 Kamena 2015 kibere Kicukiro kuri New Life Bible Church kuva isaa munani z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri nk’uko bitangazwa n’abo mu Urugero media group bari kumufasha gutegura iki gitaramo.

Gogo

Muri iki gitaramo Gogo azaba ari kumwe na Pastor Julienne Kabanda, Anointed vessels, Healing worship team na Israel Mbonyi ugiye kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ye y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu Buhinde. Uyu musore Mbonyi akaba afitiwe amatsiko na benshi mu bamukunda bataramubona. KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "YANKUYEHO URUBANZA" YA ISRAEL MBONYI

Israel Mbonyi nicyo gitaramo cya mbere azitabira mu Rwanda nyuma yo kuva mu Buhinde

Pastor Julienne Kabanda nawe azitabira icyo gitaramo

Abajijwe impamvu yatumiye abahanzi batari benshi cyane, Gogo yavuze ko gutumira abantu benshi bituma n’uwo watumiye atabona umwanya uhagije wo gukora. Ati “Ni yo mpamvu natumiye abantu bake kuko byo hari benshi nakabaye ntumira ariko umwanya ni wo udakunda akenshi.”

Umuhanzikazi Gogo

Gogo ubarizwa mu itorero Living Word ry'i Kanombe, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Ndahari, Nturakizwa n'izindi. Uyu muhanzikazi anafite igikombe cya Groove Awards Rwanda yahawe muri 2013 nk'umuhanzi wakoze cyane mu bakizamuka. 

Itsinda Anointed Vessels ari naryo Gogo abarizwamo naryo rizamufasha muri icyo gitaramo

Kanda hano urebe indirimbo ya Gogo yitwa Nturakizwa

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gogo8 years ago
    bakozi bi Mana mujye mugerageza kwitandukanya nabisi izo peace urabona haricyo zafasha umupagani kweri,ndavuga kuri abo bari mwitsinda





Inyarwanda BACKGROUND