RFL
Kigali

Umuhanzi Gloire yibarutse umukobwa nyuma y'amezi 3 bamaze mu bitaro ahita asohora indirimbo y'ishimwe 'Urare iwanjye'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2017 12:46
1


Nkundayesu Gloire ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo y'ishimwe yise 'Urare iwanjye' mu rwego rwo gushima Imana kubera ibihe umuryango we umaze iminsi unyuramo dore ko umugore we amaze amezi arenga atatu mu bitaro.



REBA HANO 'ICYUBAHIRO N'IKUZO' YA GLOIRE

Muri iyi ndirimbo 'Urare iwanjye', Gloire yumvikana aririmba aya magambo:"Ni byo koko ujya wemera ko umuntu wawe ababara, umugore inda zikavamo gatatu, kane, gatanu ubireba. Undi nawe agasenga ati kuki ntasama nabwirwa n'iki ko mbyara Mana?. Akira amashimwe yacu kuko isezerano ryawe ntirihera, amarira urayaduhojeje. (...) Yesu aransubije atanze ibyishimo mu muryango wanjye."

Gloire ukunzwe mu ndirimbo 'Icyubahiro n'ikuzo' yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Urare iwanjye' yayikoze mu rwego rwo gushima Imana kuba yabahaye umwana w'umukobwa nyuma 'iminsi itari micye umugore we yari amaze mu bitaro, abaganga barananiwe uburwayi bwe ariko Imana ikaba yarabanye nabo muri iyo minsi yose. Kuri uyu wa Kane tariki 7/12/2017 ni bwo bibarutse. Yagize ati:

Iyi ndirimbo yitwa Urare iwanjye ni yo nateguye y'ishimwe kubera ibihe maze iminsi nyuramo n'umuryango wanjye, mumfashe muyumve dufatanye iryo shimwe ku Mana. Imana yaduhaye umwana w'umukobwa, hamwe nibyo ishimwe ryacu twarikubiye muri iyi ndirimbo ibafashe n'abandi bari mu bibazo hari Imana ibishoboye byose.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'URARE IWANJYE' YA GLOIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fanny6 years ago
    Birashimishije cyane. Uwteka ahabwe icyubahiro. Gusa bagize kwihangana no kwizera.





Inyarwanda BACKGROUND