RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza na Prophet Sultan ntibavuga rumwe ku nyigisho z'ubuntu ziri gukurura urubyiruko rwinshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2018 13:47
33


Inyigisho z'ubuntu ziri gukurura benshi ku isi cyane cyane urubyiruko. Mu Rwanda izi nyigisho ziri kwigishwa cyane mu buryo bweruye na Prophet Eric Sultan. Apotre Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bapasiteri bo mu Rwanda wagaragaje aho ahagaze kuri izi nyigisho.



Prophet Sultan Eric ukuriye itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yigisha ko Imana yababariye abantu ibyaha byabo byose yaba ibyashize, iby’ubu n’iby’ejo hazaza bityo ngo nta mpamvu n'imwe ihari yo gusaba Imana imbabazi mu gihe umuntu yacumuye. Prophet Sultan yigisha ko abantu basaba Imana imbabazi z'ibyaha bakoze, batazakandagira mu ijuru. Avuga ko gusaba Imana imbabazi ari ugusubiza Yesu ku musaraba. Akunze kwifashisha icyanditswe cyo mu Abaroma 11: 32 havuga ngo “Kuko Imana yabumbiye abantu bose mu bugome kugira ngo ibone uko ibabarira bose.”

Prophet Sultan avuga ko nta kibazo na kimwe Imana igifitanye n’abantu bagikora ibyaha

Prophet Sultan yigisha ko Imana nta kibazo igifitanye n’abantu bagikora ibyaha kuko hari icyo yakoze kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha byabo byose (iby’ejo hashize, iby’uyu munsi n’iby’ejo hazaza). Prophet Sultan avuga ko amaraso ya Yesu yamenetse mu myaka ibihumbi bibiri ishize yari ayo kubabarira abantu ibyaha byabo byose kuko icyo gihe imbabazi ngo zahise ziboneka bityo kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza ngo uba wakiriye imbabazi z'iteka ryose. Mu nyigisho ye Inyarwanda yatangaje mu gihe gishije, Prophet Sultan yaragize ati:

Abantu benshi hirya no hino kw'isi mu basenga n'abadasenga babayeho ubuzima bwo kwiciraho iteka ku bw'Ibyaha bakoze bakinakora batinya ko Imana ibarakariye kandi ko yiteguye kubahana kubera ibyaha bakoze kera cyangwa bagikora byabananiye kureka. Bigatuma bamwe bahora basaba imbabazi z'Ibyaha byabo ku Mana ubutitsa. Nyamara Imana yo nta kibazo igifitanye n'abantu bagikora ibyaha kuko hari icyo yakoze kugira ngo abantu babarirwe ibyaha byabo byose (Iby'ejo hashize iby'uyumunsi n'iby'ejo hazaza) yara bi bababariye. (....) Kwakira Yesu rero ni ukwakira imbabazi z'iteka. Kuko Yesu ni we waduhesheje kubabarirwa ibyaha byacu byose.(Abakolosayi 1:14). Imana ishimwe ko yatubabariye ibyaha byacu byose ibyashize iby'ubu n'iby'ejo hazaza.

Imana yatubabariye ibyaha byacu byose ibyashize, iby’ubu n’iby’ejo hazaza- Prophet Sultan

Prophet Sultan ni we uzwi cyane mu Rwanda mu bigisha inyigisho z'ubuntu

Inyigisho nk'izi zigishwa na Prophet Sultan Eric ni zo zitwa iz'Ubuntu', cyangwa se Hyergrace mu magambo y'icyongereza. Umubare munini w'abakristo, bavuga ko izi nyigisho nk'iz'ubuyobe ndetse bakazamaganira kure. Inyigisho z'ubuntu mu Rwanda zadukanywe n'itsinda ry'abahoze basengera muri Restoration church iyoborwa na Apotre Yoshowa Masasu. Baje kwirukanwa muri iri torero kubera izi nyigisho z'ubuyobe. Kuri ubu rero mu Rwanda izi nyigisho ziri kwigishwa cyane na Prophet Sultan Eric. Urubyiruko rwinshi ruri gukururwa cyane n'izi nyigisho z'ubuntu bamwe bakunze kwita inyigisho z'ubuyobe. Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi nawe avuga ko inyigisho nk'izi ari iz'ubuyobe.

Amakuru Inyarwanda.com yatohoje ni uko hari bamwe mu rubyiruko rwasengeraga muri Zion Temple rwamaze gucengerwa n'inyigisho z'ubuntu, ubu bakaba barabaye abayoboke ba Prophet Sultan. Si abakristo gusa ahubwo hari na bamwe mu bakozi ba Radio Authentic bacengewe bikomeye n'izi nyigisho z'ubuntu. Si muri Zion Temple gusa ahubwo izi nyigisho z'ubuntu ziri gukurura abantu benshi bo mu yandi matorero cyane cyane urubyiruko. Apotre Gitwaza yazamaganiye kure ndetse ashimangira ko nta mukozi w'Imana ukwiriye kuzishyigikira. Mu nyigisho aherutse gutanga mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga, Apotre Gitwaza yagize ati:

Nk'ubu hari inyigisho z'ubuyobe z'ubwoko butatu dufite muri iyi minsi. Inyigisho za mbere z'ubuyobe ni inyigisho zivuga ngo ubuntu buraduhagije. Bayita ngo Hypergrace. Ni tewoloji igendana n'icyo bita Sécurité éternelle (Eternal security). Iyo tewoloji icyo yigisha, ... iravuga ngo 'Nubwo waba mu byaha, kuba gusa waratuye Yesu, iyo upfuye ujya mu ijuru'. Ni ko bigisha'. Abana benshi b'abahungu basubiye mu biyobyabwenge abandi basubiye mu nzoga, ngo no ndakijijwe. Kandi ubu ifite abantu benshi cyane batangiye kuyihagurukira kuko irazana abantu benshi mu rusengero kuko kubwira umuntu ngo ikomereze mu byaha ariko ujye ujya gusenga biramworohera. Abo rero barimo barakurura abantu benshi muri ibi bihe, uzasanga urubyiruko rwinshi rujya kwiga izo nyigisho.

Image result for Apotre Paul Gitwaza amakuru

Apotre Dr Paul Gitwaza aramaganira kure inyigisho z'ubuntu

Ntabwo ari Apotre Dr Gitwaza gusa wamaganiye kure izi nyigisho z'ubuntu, kuko hari abandi bapasiteri banyuranye bagiye bagaragaza ko batazemera. Muri bo twavuga Apotre Masasu wirukanye abakristo be yabonyeho inyigisho nk'izi. Apotre Gitwaza yakomeje avuga ko umunsi umwe yigeze kujya kureba umupasiteri wigisha inyigisho z'ubuntu, gusa ngo icyamutunguye yasanze ibyo yigisha atari byo yemera. Ngo uwo mupasiteri yigisha inyigisho z'ubuntu nk'iturufu yo kumufasha kubona abakristo benshi. Ntabwo Gitwaza yavuze izina ry'uwo mupasiteri, gusa ntabwo ari uwo mu Rwanda. Icyakora Gitwaza avuga ko no mu Rwanda izi nyigisho zahageze ndetse zikaba ziri gukurura benshi.

Uwo mupasiteri wigisha inyigisho z'ubuntu, ngo yabwiye Apotre Gitwaza ko yigisha ubuntu kugira ngo abone abantu benshi mu rusengero rwe mu gihe ubusanzwe ari umu Pentekonte (Umukristo wuzura Umwuka Wera). Ngo yigisha abantu ko guterana atari ngombwa ndetse ngo no gutanga amaturo si ngombwa. Apotre Gitwaza n'uwo mupasiteri ngo bamaze amasaha atanu baganira. Uwo mupasiteri yabwiye Gitwaza ati: "Nta kuntu wabona urubyiruko rwinshi muri uyu mujyi udakoresheje ubu buryo (inyigisho z'ubuntu)." Gitwaza ngo yamugiriye inama ko yahagarika izo nyigisho z'ubuntu kuko ari kuyobya abantu benshi bamukurikira kuri televiziyo. 

Apotre Dr Gitwaza yanenze abantu badatanga amaturo 

Apotre Gitwaza uvuga ko hari abantu bazagera mu ijuru bakisanga ari ba mayibobo bitewe n'uko batakoreye Imana neza yagize ati: "Abo bantu rero (Abanya-Buntu) bagenda bahurira n'abantu mu mazu bakabigisha izo nyigisho z'ubuyobe bababwira ngo ntimuzature (ntimuzatange amaturo), ngo ese amaturo arya ba nde, ibya cumi birya ba nde? Mutungisha ba Gitwaza n'abandi! Ni nk'aho bazi ngo iyo batanze ituro njye ndarya. Abo bantu rero bafite ibitekerezo cyane cyane n'inyigisho zirimo n'amashyari kuko yabuze abantu noneho agashaka ngo yicire n'abandi babafite, noneho yahura n'umunyantege nke udakunda gutanga ati 'ntiwumva aba ni bo bazima'. Abo ngabo nabo turabafite (mu Rwanda). Iyo ni doctrine iriho ubu cyane tugomba kwirinda kandi tugomba kurwanya, tutagomba kwemera nk'abakozi b'Imana."

Propher Eric Sultan ufatwa nk'ukuriye abanya-Buntu mu Rwanda hose, yamamaye cyane ubwo yishyuzaga abantu kugira ngo abahanurire. Umukristo wo mu itorero rye amuca ibihumbi 10 by'amanyarwanda, umushyitsi akamuca ibihumbi 20 by'amanyarwanda. Prophet Sultan Eric yabwiye Inyarwanda.com ko ayo mafaranga atari ikiguzi ahubwo ari ituro. Avuga ko hari ituro umuntu yagombaga kwitwaza kugira ngo ahure n'umwe mu bahanuzi ba kera bavugwa muri Bibiliya. Itorero rye rimaze kuyobokwa na benshi mu rubyiruko barimo n'ibyamamare. Umuraperikazi Young Grace ari mu bayobozi mu itorero. Bamwe mu basengera kwa Sultan bavuga ko bamufata nk’umukiza wabo. Bamufata kandi nk’Intumwa y’Imana mu Rwanda, Muganga uvura indwara zose zibaho. 

Image result for Prophet Sultan Inyarwanda

Prophet Sultan yamamaye cyane ubwo yishyuzaga abantu kugira ngo abahanurire

Young Grace n’abandi b’ibyamamare bayobotse Prophet Sultan uri kwitwa Umukiza n’umuganga uvura indwara zose

Young Grace ni umukristo w'imbere mu itorero rya Prophet Sultan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akumiro5 years ago
    mbega inyigisho Mana yange, kwakira Yezu ni ukwanga ibyaha, ibyo Imana yanga, ubuntu bavuga sindi kubwumva, nubwo ntemera Gitwaza ariko hano ndemeranya nawe, niba usambana, wiba, wica,... ntabwo ubuntu bw'Imana wabwakiriye, nta nubwo ufite Yezu mu buzima bwawe oya, Sultan ari kuyobya abantu niba uko mubivuze ariko abyigisha. Dukwiye gusaba Imana ikaduha Roho Mutagatifu niwe uzatwigisha ibyo abahanuzi bavuze tumenye gutandukanya ikibi n'ikiza. Murakoze
  • Blessed 5 years ago
    Mwiriwe! Ntekerezako abantu bumva inyigisho y'ubuntu nabi, kuko ntabwo Prophet Sultan Eric abwira abantu gukora ibyaha, ukuri kw'ijambo ry'Imana kuvuga ko twakijijwe ku bw'ubuntu kubwo kwizera ntibyavuye ku mirimo kugira ngo hatagira uwirarira Abefeso 2:5-8, Ikindi ntabwo Yigisha gukora ibyaha none niba abigisha gukora ibyaha ibyo byaha musabira imbabazi mubikura hehe niwe ubibigisha? Abakristo bavuga ko bakijijwe ko babariwe ibyaha ariko kandi ugasanga barasaba imbabazi nyine nkaho batabariwe none niba Yesu yarapfiriye ibyaha tutari twabaho, ubwo yapfiriye ibihe? sibyo twari buzakore? hanyuma ubuntu sibwo bujyana mu byaha kuko nyuma yo gukizwa dusabwa kuzura Umwuka wera tukagendera mu mbaraga, rero Pawulo yavuze ko dukwiye gusinda Umwuka wera aho gusinda inzoga, ni ubuyobe kwishora mu byaha kuko wababariwe, ntabwo prophet Sultan rwose aribyo yigisha murabeshye, Mukwiye gutekereza kubyo mwigishwa ni gute umuntu aririmba indirimbo ngo iyo calvary yapfiriye ibyaha byange byose, yarangiza ngo mureke dusabe imbabazi zi ibyaha ubwose aba yizeye ibyo aririmba, cg ngo dore urukundo rwatumye ampfira ibyaha byange abihamba mu mva maze arazuka ampuza na Se none ubu yicaye iburyo bwa Se, ubuse koko indirimbo ntizibivuga ni Prophet Sultan wazihimbye? Please mujye mwandika muvuge neza amakuru mwahagazeho
  • umukristo5 years ago
    ntago ibyo mwavuze kumuhanuzi Sultan ari uku ri kuko ntarwanya amaturo.kuko aturisha.ikindi ubutumwa yigisha sukugira ngo abone abantu ahubwo nukugira ngo akize abantu.
  • Richard5 years ago
    Mbega ikinyoma cyambaye ubusa,ngo bigisha kudatanga amaturo koko? Iki ni ikinyoma kuko nanjye ndi umuchristowa Prophet Sultan kandi amaturo turayatanga ndetse twiga ninyungu zizanwa no gutura amaturo n'icyacumi. Ahubwo abantu mbere yo kuvuga bazage babanza bagere aho hantu babone uko batwara inkuru zifite ishingiro. Murakoze
  • Truth5 years ago
    Ariko prophet sultan Eric we araturisha Sinzi aho mwahuriyehe ko badaturisha ngirango bamwanditse mu binyamakuru bamushinja guturisha
  • Olga5 years ago
    Ibyo Prophet Sultan yigisha n'ukuri kuzuye kwa bibiliya. Ntago kureka gukora ibyaha byaguhanaguraho ibyaha ndetse ntitwezwa kuko twabiretse. Ubundi se ibyaha abantu bakora ninde uba warabibigishije? Ntimwavutse havugako gucumura aribibi (Mariko :7:23 Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”) (yeremiya 13:23"Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi".) (Abaheburayo :10:10 Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka). Twarejejwe rwose tuve mubujiji bwo kutamenya no kugenerekereza ibintu by'Imana. ( Abakolosayi :2:13 Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw'imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose) (Abakolosayi :2:23 Ni koko ibyo bisa n'aho ari iby'ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk'abicisha bugufi, bigomwe iby'umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry'umubiri) Turakubaha Apostle Gitwaza ariko ntago ibyanditswe byemeranywa nibyo uvuze kandi ijambo ry'Imana niko kuri gusa kandi kuzuye. (Abakolosayi :1:22 none yiyungishije namwe urupfu rw'umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa,) Turi Abera, abaziranenge nabatagawa imbere yayo muri Christo Yesu Umwami waducunguye.
  • Mukazi5 years ago
    Mbere yuko umuntu abyita ubuyobe ese Bibiliya ibivugaho iki? Ese Yesu aza, yaje aziye bande? Aje gukiza bande? Ese uvuga ngo bituma urubyiruko rwinshi rukora icyaha we yaje gusanga atagikora icyaha binyuze mubyo yizera, anigisha? Prophet Sultan, avuga ukuri kwa Bibiliya kandi N’ amaturo namwe muri bimwe bigize ukuuri Dusanga muri Bibiliya.
  • Blessedboy5 years ago
    Imana ishimwe cyane ko yafunguye akanwa ka gitwaza akaba ariwe uri kwamamaza Ubutumwa bwiza. Bantu bamenye ukuri mumenye ko ikibi cyageze ahera kera cyane Ubwo Ubutumwa bwiza bwagorekwaga hakigishwa inyigisho zo bagitwaza n'abandi Ba pasted bakomeye bigisha. benshi muri bano Bantu bibwira ko ari abashumba bakomeye hari izindi mbaraga bakoresha kandi na yesu Yarabivuze ko Ikizina kizagera ahera so twitonde nubwo benshi bigisha kandi bagahanura mu izina rya yesu ntago ari abayesu hari imyuka bakoresha kuko ntiwakwigisha yesu ugoreka inyigisho ze. nabaza gitwaza nti ya sanduku y'Imana yajyaga kuvana muru Nigeria ngo yazanye isanduku y'Imana koko isanduku y'Imana gitwaza yavanye Nigeria murumva bisobanutse? Sinzi ibyarimo Gusa ndahamya ko iriya sanduku Atari isanduku y'Imana Keretse niba ari iy'Imana ya Gitwaza Atari Imana ishobora byose. Mwibaze ikiri muri iriya sanduku ya gitwaza ???? igihe Cy'inyigisho Z'ibinyoma cyararangiye mwabikunda mutabikunda Ubutumwa bwiza buzogera kuko nibwo butumwa bw'Imana ishobora byose. Yego rwose urubyiruko uzi nyigisho tuzumva vuba kuko tutariye uburozi bwanyu bwinshi Nkubwo ababyeyi Bacu benshi bariye. mugabanye gusiba icyasha sultan ko yigisha gukora ibyaha kuko ibyo mukora siwe wabibigishije kandi musengera iyo yose kandi ntimurabireka. Muze murogorwe ntago sultan yigisha ko wababariwe ibyaha Gusa yigisha n'urukundo, ubukire, imbaraga n'impano z'umwuka wera nyuma yo gucungurwa dusobanukiwe neza n'imbaraga z'umwuka wera Apana amadayimoni n'imyuka mibi abo biyita abashumba bakoresha bakitiranya ibintu bakayobya imbaga aribo. Amahoro n'imigisha Bibe ku mukozi wayo Umuhanzi prophet Sultan Eric. Ubutumwa bwiza nibwogere . Gitwaza wakoze gutambutsa inyigisho z'ubuntu no kwamamaza Ubutumwa bwiza. the end Justifie the means! munyumvire inyigisho za Gitwaza ngo abantu bazaba mayibobo mu ukuru? Shane on you guys.
  • Muhirwa5 years ago
    Ndatangaye uburyo bavuze umuhanuzi w'Imana Prophet Sultan Eric amahoro n'imigisha bimubeho ko yigisha ubuyobe, njye nahuye nawe ndetse yaramfashije cyane. Kuko nibazaga icyo Yesu yamariye abantu, nigishwaga ko yazize ibyaha byanjye gusa bakanambwirako nanjye nintareka ibyaha nzarimbuka mbizize, nkibaza nti Yesu yamariye iki? Ko ngerageza kureka ibyaha nkisanga nabikoze amaherezo azaba ayahe? Gusa mpuye na prophet Sultan Eric amahoro n'imigisha bimubeho yambwiye icyanditswe kiri 2kor:5:19 bavuga hati"kuko muri kristo arimo Imana iyungiye n'abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo" wow narishimye ko Imana itakimbaraho ibicumuro byanjye kuko yabibaze kuri Yesu kubwanjye. Ubu ibyaha byanjye byose yabibazweho nta cyaha ikimbaraho. Ibya maturo byo Prophet Sultan Eric amahoro n'imigisha bimubeho abyigishaho cyane Kandi aranayemera kuko. Abasengera iwe turatura .
  • Gentil5 years ago
    Iyi nkuru ni nziza mu by'ukuri ariko uwayanditse nta bushakashatsi bwimbitse yigeze akora. Prophet Sultan Eric ntago yigisha abantu gukora ibyaha kuko yasanze babikora kandi azasiga bakibikora. Impamvu abapasteur benshi bamurwanya ni uko yigisha ukuri guhuje na Biblia bo bakaba bigisha ibihuye n'irari ryabo kuko batarahishurirwa Yesu nyawe. Mwibuke ko irari rya muntu ari ukureka gukora ibyaha si ugukora ibyaha (soma Abaroma 7:18). Apotre Gitwaza na we biragaragara ko adasobanukiwe n'inyigisho Prophet Sultan yigisha kuko yavuze ko abigisha ubuntu barwanya gutura nyamara mwebwe(inyarwanda.com) mwasoje inkuru yanyu muvuga ko Prophet Sultan yamamaye cyane kubera kwaka abantu amaturo kugirango abahanurire. Banyarwanda, banyarwandakazi rero mukwiriye guca bugufi mukagana umuhanuzi Imana yaduhaye ngo atwigishe Yesu nyawe. Mushyire hasi ubumenyi bwose mufite kw'ijambo ry'Imana mwemere mwigishwe na Prophet Sultan Eric. Ni umugwaneza yoroheje mu mutima. Abamurwanya nabo ntibazabura. Gusa nta gitangaje na Yesu baramurwangije. Abarwanya Prophet Sultan rero n'abatemera inyigisho ze iherezo ryabo rizamera nk'iry'abarwanyije Yesu. Kurimbuka kwabo kurizewe
  • Thierryve5 years ago
    Ubuntu Pastor Sultan Éric yigisha ntabwo bukangurira abantu gukora ibyaha, nububabwira inkuru Nziza ko hari amaraso yamenetse kubwabanyabyaha kugira bababarirwe byiteka, kuko harabantu biyiziho ibyaha kuburyo ubwabo bakomeza kubikora cyane kuko baziko nubundi iherezo ryabo ari irimbukiro badakwiye imbabazi imbere y'Imana. Ariko iyo bamenyeko bababariwe nukuri harababireka batabitewe nukugirango Imana ibemere ahubwo babitewe nuko kuba batacyiciraho iteka. Urugero niba yari umujura akabireka akizerako nubwo atokwiba yabaho abeshejweho na Yesu kubwo kwizera. Kandi birashoboka
  • Umucyo w'Ukuri5 years ago
    Ndemeranya nawe Prophet Sultan kuko uyu murongo si wowe wawanditse. Ababa pastors bafite ubwoba ko abantu bamenya ukuri kuko nabigisha mategeko koko. Yobu 35:6-8 6.Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye? Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki? 7.Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye? Cyangwa se icyo ihabwa n'ukuboko kwawe ni iki? 8.Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe, Kandi umwana w'umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira
  • Blessed girl 5 years ago
    Ndabanza gushimira inyarwanda. com kubwo kwandika iyi nkuru gusa ndahamya ko Prophet Sultan Eric amahoro n'imigisha bimubeho yigisha ukuri kwa Bible, avuga Yesu nyakuri wakuyeho abantu ibyaha byabo byose kdi by'iteka, naho abavuga ko yigisha ibyaha azayobya urubyiruko it's not true kuko yasanze babikora kdi nabigisha kubireka nabo ubwabo ntibabiretse kdi ntibazanabireka kuko nta muntu udacumura. So abashaka ubugingo buhoraho amahoro imigisha Ubukire bose mbararikiye gusanga prophet Sultan Eric ngo abaruhure kuko niwe wenyine kugeza ubu wizewe mu Rwanda abandi bose barabashuka
  • Faith5 years ago
    Mwiriwe, reka twumve ibintu neza ntago Ubuntu buvuga gukora ibyaha, ahubwo busobanura neza igikorwa yesu Christo yakoze kubuzima bwacu. Umukozi w'imana (prophet Sultan) amahoro nimigisha bimubeho NTABWO YIGISHA ABANTU ICYO YESU YABAKOREYE KUGIRANGO BAKOMEZE GUKORA IBYAHA AHUBWO YIGISHA ICYO YESU YAKOREYE ABANYABYAHA NGO BATARIMBUKA kuko yarakoze kukomenyesha benshi bari barayobye bahora biciraho iteka bazi ko bazarimbuka . much respect mukozi wimana amahoro nimigisha bikomeze kukubaho ikindi ibijyanye namaturo rwose turatura kdi burya imbuto yumugisha iva mugutura
  • Edmond5 years ago
    iyi nkuru ninziza kandi ndayemera kuko ibyo Prophet sultan Eric (amahoro n'imigisha bimubeho) yigisha Inyigisho zukuri kuzuye Muri bible kuko mbayeho kubw'ibitangaza adukorera kandi prophet sultan Eric(amahoro n'imigisha bimubeho) yuzuye Ubuntu n'imbabazi n'urugwiro, n'umuhanuzi Imana yemera kandi ahora asabana n'Imana, gusa Njyewe Mbayeho kubw'ibitangaza by'Imana binyuze k'umuhanuzi Sultan Eric (amahoro n'imigisha bamubeho) . Ahubwo abo bapasteur ibyo bigisha ntibabizi kuko ntahishurirwa ry'ijambo ry'Imana bafite, nabisabira ko baza tukiga ijambo ry'Imana bariya batazi ijambo ry'Imana, Ahubwo ndifuzako bakurikiza imirongo ibasobanurire kugirango bave mubyo barimo, Bahere hano: abaroma 3:19,28, Murakoze
  • 5 years ago
    amahoro ni imigisha bibe kuri prophet sultan ni abamupinga nibaza ibyo mwigisha.
  • ntaganda5 years ago
    Mwaramutse tugeze mu bihe bikomeye Paulo yavuze aho abakozi b'Imana basigaye bigisha ibijyanye nirari ryabo pe ubuse nka prophet sultan yakwigisha iki koko ukumva yatangiye ahanurira abantu ku noti none yageze no kwigisha Ubuntu birababaje. ijambo ry'Imana rimbwira ko abavuze Mwami mwami sibo bazinjira mu bwami bw'Ijuru keretse abakora ibyo Umwami ashima ukuri ni uku niba ukora ibyo Imana ishaka urahiriwe naho kuvuga Yesu gusa naho byakugeza dutinye icyaha nkurupfu nahubundi ibintu birakaze
  • Kamanzi jean5 years ago
    Inyigisho z'ubuntu abantu bazumva nabi ariko niko kuri kw'isezerano rishya rya kristo. Uretse ari gitwaza ari nuwo prophet bose ni kimwe nigute washyiraho biciro byo gusengera abantu???? Nubwo uwo prophet sultan yigisha ukuri nawe afite ikibazo muri ubwo buryo bwo kwishyuza ntiwabona agakiza kubuntu ngo hanyuma wishuze amasengesho. Umwanzuro wanjye ni uko yaba Gitwaza yaba sultan bose kimwe.
  • Zeal5 years ago
    @Akumiro uri akumiro koko hhhhhhh! Ntuzacire urubanza uwo utiboneye namaso ikindi niba utemera na Gitwaza ubu nibwo mwemeranyije kuko ari ugutera amabuye umuntu w'Imana! Sha umumenye waba uhiriwe
  • Amen5 years ago
    Umva nkukosore BLESSED GIRL WE abashaka ubwiza icyubahiro no kudapfa (aribwo bugingo bw'iteka)babishakishanye gukora ibyiza badacogora gusanga sultan ntacyo byamumarira ntago sultan ariwe ubitanga hhhhm Imana niyo ibitanga muvandimwe





Inyarwanda BACKGROUND