RFL
Kigali

Pastor Rutwaza wimitswe na Apotre Gitwaza yakiriye gute guhabwa inshingano z'ubupasiteri akiri umusore?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2018 18:51
0


Pastor Rutwaza Rodrigue umushumba wungirije mu itorero rya Zion Temple Huye, mu gihe gishize yahawe na Apotre Dr Paul Gitwaza inshingano z'ubupasiteri azihabwa akiri umusore. Inyarwanda.com twabajije Pastor Rutwaza uko yabyakiriye, n'uko nawe adutangariza byinshi ku nshingano yahawe.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Rutwaza Rodrigue yadutangarije ko babimubwira bwa mbere yabanje kugira ubwoba, gusa aza kubyakira na cyane ko gukorera Imana ukiri umusore ari ubuhamya bwiza ndetse ugakuramo n'ubunararibonye. Pastor Rutwaza Rodrigue yavuze kandi ko atari we wa mbere bibayeho kuko hari abandi bakiri abasore baherewe rimwe inshingano z'ubupasiteri muri Zion Temple. Yongeyeho ko na Bibiliya yerekana ko Timoteyo yahamagawe akiri umusore. Yagize ati:

Gukorera Imana tukiri abasore is a good experience and testimony. Babimbwira bwa mbere sinzi uko nabisobanura, gusa numvaga binteye ubwoba, kandi nangaga kuba umushumba numvaga ko nsanzwe nkorera Imana, nkora ivugabutumwa bisanzwe nkumva bihagije ariko ndibaza atari njye ngenyine hari abandi nabonye twari kumwe i Kigali batwimika. Naje gusanga Pawulo yarandikiye 1 Tim4:12-14 bigaragaza ko Timoteyo yari akiri muto ariko amuhugurira kuba ikitegererezo cy'abizera n'ibindi... numva rero ibyo bireba twese (Married and single) icyangombwa ni ugusohoza umuhamagaro kuko bibayeho ntushake ntibivuga ko utakora umuhamagaro.

Pastor Rutwaza

Pastor Rutwaza ni umushumba wungirije wa Zion Temple Huye

Pastor Rutwaza Rodrigue akorera umurimo w'Imana muri Zion Temple Huye ari naho yabarizwaga mbere yo kwimikwa. Mu ntego afite mu nshingano yahawe, Pastor Rutwaza arangamiye gutegura umuntu w'Imana ufite ubuzima bwuzuye uzaba umugeni mwiza Kristo yishimira. Pastor Rutwaza Rodrigue yagize ati:"Imana igumye kudufasha gutegura umuntu w'Imana ufite ubuzima bwuzuye (Holistic) uzaba Umugeni mwiza Kristo yishimira."

Inyarwanda.com yaganiriye na Pastor Flory Nzabakira umuvugizi w'itorero Zion Temple tumubaza ibijyanye no guha abasore inshingano z'ubushumba, ibintu bitari bimenyerewe mu itorero Zion Temple, adutangariza ko nta cyabuza umusore kuba yashumba itorero. Yatanze urugero kuri Pawulo wo muri Bibiliya, avuga ko yatangije amatorero menshi mu gihe atigeze ashaka umugore.

Pastor RutwazaRutwaza

Pastor Rutwaza ubwo yashyikirizwaga na Apotre Dr Gitwaza icyemezo cy'uko abaye umushumba muri Zion Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND