RFL
Kigali

Nyabihu:Gitifu Marcel wagaragaye yikoreye inkwi yari atwaje umukecuru agashimwa akanatukwa yadutangarije ibyakurikiyeho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2018 10:35
5


Mu minsi micye ishize, Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru ya Ndandu Marcel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu wagaragaye yikoreye inkwi yari atwaje umukecuru, bamwe bakamushima ndetse abandi bakamutuka. Twaganiriye nawe.



Bamwe mu babonye ifoto ya Gitifu Ndandu Marcel atwaje umukecuru inkwi, hari abamushimiye cyane kwicisha bugufi kwe ndetse basaba n'abandi bayobozi cyane cyane ab'inzego z'ibanze bahorana cyane n'abaturage kumufatiraho urugero, bakarangwa no kwicisha bugufi bakegera abaturage bakumva ibibazo byabo bakabishakira ibisubizo. Hari abandi ariko bamututse bamunenga gufasha yarangiza akifotoza. Ibi byatumye Inyarwanda.com tumwegera tumubaza ibibazo binyuranye.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga ku ifoto ya Gitifu Marcel yikoreye inkwi

Uwitwa Mutoni ati: "Yooo iyaba abantu bose batekerezaga nkawe cyangwa bafite umutima w'impuhwe nkawe isi yaba neza pe." Devota ati: 'Ikikwereka rero umunyarwanda nyawe ntasiga abasaza arabasindagiza!" Uwitwa Joseph yaragize ati: "Ikibazo ni uko yifotoje naho ubundi gufasha ni mu mutima naho waba uri mu mwanya wo hejuru." Undi yaragize ati: "Nta gitangaje kirimo pe, ahubwo igitangaje ni ukuntu wenda yamusize atamushakiye umukozi uzajya amusenyera akanamuvomera. Birababaje umukecuru nk'uyu wifasha." Undi ati: "Nakubwira ko yashakaga ifoto! Murakoze." Nteziryayo ati: "Ni igikorwa cy'urukundo ahubwo ugishyire mu mihigo umukecuru akomeze kubona ubwo bufasha."

Umukecuru

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku ifoto iri kuri Instagram ya Inyarwanda.com

Korine Pierre Celestin yagize ati: "Ni byiza. Mugabo kubishira ku mbuga nkoranyambaga biboneka nk'ubwishime ubutaha ntuzemere ko bagufotora bizamenywe n'Uhoraho wenyene." Uwitwa Nshizirungu yagize ati: "Nta kidasazwe yakoze ibyo yakoze ni umuco abenshi mutabasha, icyo ngaya kuri gitifu kuki yibutse inkwi akibagirwa bodaboda zigura igihumbi ubundi nyogokuru agataha yumva ko yahuye n'umuyobozi. Ikindi kereka ari gahunda ya Leta ubundi ibiri ku mutima ntitwari bubone iyi foto icya mbere uwayifotoye yari he, biragaragara ni byiza guca bugufi rwose ariko ntibikwiriye. Kubaha byakaranze buri munyarwanda ubwose tuzubaha ari uko ifoto zitambutse ? Mwifurije akazi keza cyane."

Dj Momo Sano ati: 'Iyo abonwa n'abo bahuye mu nzira gusa ntiyifotoze! Icyo bari kumuvugaho cyari kuba gihagije ! Ntaho ataniye na ba bandi bajya gufasha bagatumira itangazamakuru!" Hirwa ati:"None c niba yarabikoreye ku karubanda bitwaye iki? Mwebwe ibyo mukorera mu bwihisho birihe? Umuntu ntagakore neza ngo mumunenge uwo ni umuco mubi. Naho niba yarabikoze ngo abantu bamubone ni mureke kumucira urubanza Data wo mu ijuru ureba mu mitima ni we uzi ukuri wenyine azamuhemba ibihwanye n'ibyo yakoze. Ikindi kandi wasanga ataranifotoje, abantu wasanga barabibonye bikabatangaza maze bakamufotora, kandi na Yesu iyo yakoraga ibitangaza ntiyihishaga yabikoraga bose babireba maze Imana igahabwa icyubahiro cyayo. Amen"

Umukecuru

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku ifoto iri kuri Instagram ya All Gospel Today

Inyarwanda yaganiriye na Gitifu Marcel tumubaza uko ifoto ye yageze hanze ndetse n'ibyakurikiyeho nyuma yo gutwaza umukecuru

Ndandu Marcel yadutangarije ko umukecuru yatwaje inkwi bahuye ubwo yari avuye gusura abaturage mu mudugudu wa Mpinga, akagari ka Murambi mu muremge wa Rurembo. Ubwo twavuganaga, Gitifu Marcel yadutangarije ko nabwo yari avuye gusura abaturage mu kagari ka Rubavu. Ati: "Ubu tuvugana mvuye mu kagari ka Rubavu, njya mbikora nkasura abaturage." 

Ubwo yahuraga n'umukecuru yatwaje inkwi, ngo yari avuye gusura abaturage bari bari mu bimina, akomereza ku murenge aza guhura n'umukecuru wikoreye inkwi. Ati: Icyo gihe nari mvuye mu baturage bari mu bimina, nari njyenyine. Ndavuga nti reka ngere ku murenge, mpura n'umukecuru." Umukecuru ngo yariruhukije, Gitifu Marcel aramwegera kugira ngo uwo mukecuru yumve ko hari umuntu umugezeho, nuko umukecuru ahita amubwira ati 'Ndananiwe'. Gitifu Marcel yabwiye Inyarwanda ati: "Nta kindi nakoze naramwakiriye, mfata za nkwi ndamwakira, turagenda. Nahuye n'umumotari bwa mbere, yari ahetse umugenzi baraseka, babonaga bidasanzwe ariko iwanjye ni ibisanzwe."

Gitifu Marcel yatwaje umukecuru inkwi amugeza iwabo benshi baramuseka

Gitifu Marcel yavuze ko uko yagendaga ahura n'abantu, bamwe ngo baramusekaga kuko bumvaga atari akwiriye kwikorera inkwi mu baturage ndetse ngo hari n'abasore bamusabye ko yareka bakamutwaza aho kugira ngo (Gitifu) akomeze yikorere inkwi. Gitifu Marcel ngo yahuye n'umwalimu, aramufotora nuko amafoto akwirakwira gutyo ku mbuga nkoranyambaga. Yatsembye ararahira avuga ko atigeze agira uruhare mu kwifotoza no gushyira hanze amafoto yikoreye inkwi. Yahamije ko ikosa nk'iryo atarikora. Yagize ati:

Tugeze aho batuye abantu bose baje bashungera, hari hari n'umwalimu arafotora, hari n'uwambwiye ngo ntabwo aho tugeze nahamanuka ansaba kuntwaza. Namubwiye ko uwo mugisha nywugeza mu rugo. Abo mbana nabo barabizi ni ibisanzwe. Twageze mu rugo (iwabo w'umukecuru), turicara turaganira nyuma ndataha. (Umukecuru) yansabiye umugisha arishima cyane.

Hari abibaza niba Gitifu Marcel nta cyo kurya yasigiye umukecuru yatwaje inkwi

Iki ni ikibazo abantu batari bacye bibajije, bavuga ko Gitifu Marcel yari akwiriye nibura guha uriya mukecuru ibyo kurya, imyambaro ndetse n'ubundi bufasha butandukanye na cyane ko mu bigaragara atishoboye. Inyarwanda twabajije Gitifu Marcel niba hari icyo yafashije umukecuru yatwaje inkwi, adutangariza ko icyo yakoze ari ukumutwaza inkwi akamugeza mu rugo. Akigera mu rugo rw'uwo mukecuru ngo yashakishije amakuru, aza gusanga uwo mukecuru ari mu bafashwa muri VUP. Yunzemo ko kuba yaramenye uwo mukecuru, hari byinshi azagenda amufasha na cyane ko yahavuye bagiranye igihango gikomeye. Twanamubajije niba yari yizeye ko inkwi uwo mukecuru yari avuye gutashya yari bubone icyo azitekesha. Gitifu Marcel yagize ati:

Cyane akwiriye ubufasha. Ntabwo nari muzi pe, ni ho naje kumenya ko afite 83 (imyaka y'amavuko). Byatumye nkurikirana, numvise ukuntu ansabiye umugisha ni igihango mfitanye nawe, naramwakiriye, ntabwo nari nabiteganyije. Mpura nawe namubajije impamvu yambaye ibirenge, ambwira ko inkweto azifite, ngo yanze kuzambara kuko yumvaga atari buzigarure. Ntabwo ari ngombwa kumenya ngo nakoze iki, icya mbere cyari ukumutwaza. Byatumye mbikurikirana. Iwe, nahasanze umwuzukuru we, nti ese kuki mukecuru ajya gutashya, uba wagiye he, ati sinamenye ko yari yagiyeyo. (Uriya mukecuru) nta bandi bana afite. Arahembwa muri VUP. Ibyo nabimenye mbajije amakuru ye. Inzu abamo irasanzwe! Ku bijyanye n'ibyo kurya, icya mbere kuba yari avuye gutashya ni kimwe, kumwakira ni ikindi gikorwa, ibyo ni ibintu umuntu agenda akurikirana. 

Gitifu Marcel avuga ko kuva akiri muto yigishijwe kubaha abakuru. Ati: "Nize ko umukecuru ari uwo kubahwa. No kuba ndiho ni ukubera abakuru nk'aba ngaba." Gusura abaturage, avuga ko ari igikorwa akunda cyane akaba agikora buri gihe muri weekend. Ati: "Kuwa 6 no ku cyumweru nkunda gusura abaturage." Hari abibaza impamvu asura abaturage agenda n'amaguru mu gihe afite imodoka y'akazi. Yagize ati: "Ikinyabiziga ngikoresha ngiye ku Karere cyangwa mu muhanda mugari. Iyo ngiye gusura abaturage ntacyo nkoresha kuko hari abo nacaho simbashe kuganira nabo." 

Gitifu Marcel Ndandu

Gitifu Marcel ubwo yari yikoreye inkwi z'umukecuru yanze gusiga ku nzira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • opensouls5 years ago
    Gitifu ni umuntu w umugabo pe. twagakwiye kuba abantu bareba uruhande rwiza kurusha guhora dushaka uko twabona ibibi muri buri kintu. no kuba yaranze ko hari undi umutwaza, ibi ni ugutanga urugero rwiza rwo kwiciha bugufi no gufasha ku bandi baturage. He is a Hero
  • 5 years ago
    rata gutifu abagutuka nurubanza rwubirasi mu mitima yabo bananiranye kera bibabyaririra uburere buke gusa IMAN ihe ababyeyi bawe umugisha kubgo kugutoza neza ukabikura mfite ubushobozi nakugororera RUDASUMBWA iyo avuga indanga gaciro yo kwicisha bugufi nicyo aba avuga wowe uzi nagaciro kumugishe congs bro long ive
  • Shimo stivo5 years ago
    Kbsa nibyza
  • Nkuranga5 years ago
    Wakoze ibyo umunyarwanda ufite indangagaciro nyazo asabwa gukora.Imana iguhe umugisha
  • Miss Colombe5 years ago
    Byari bikwiye kandi ntako bisa, kubaha no gufasha abakuru ningenzi. Kuba umuyobozi nicyo bivuze. Ubwo wamwakiriye, ninde muturage utamwakira, ninde mwana wo mukagari kawe utamwakira? Uyu ni umuco mwiza ukwiye gushyigikirwa.





Inyarwanda BACKGROUND