RFL
Kigali

Gisubizo Ministries baraye mu byishimo nyuma yo kwegukana igikombe cya Groove Awards Kenya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2017 12:23
4


Ibyishimo ni byose ku baririmbyi ba korali Gisubizo Ministries begukanye igikombe mu irushanwa rya Groove Awards Kenya 2017, ribaye ku nshuro ya 12. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, aba baririmbyi baraye babyina ijoro ryose.



Ibihembo by’uyu mwaka byatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2017 bibera Kenyatta International Convention Centre ndetse bikaba byatambukaga Live kuri K24 na Kameme TV. Uyu mwaka wa 2017, iri rushanwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Back to church’ bisobanuye ngo ‘Garuka ku rusengero’ ikaba ishishikariza abakozi b’Imana kujya mu nzu y’Imana. 

Gisubizo Ministries

Mercy Masika na Eko Dydda begukanye ibihembo bikuru muri iri rushanwa 

Muri Groove Awards Kenya 2017, Gisubizo Ministries yari mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka muri Afrika y'Iburasirazuba no hagati ikaba yari mu cyiciro kimwe na Ahavah Gospel Singers (Ethiopia), Angel Benard (Tanzania), Goodluck Gozbert (Tanzania), Levixone (Uganda) na Mireille Basirwa (DRC). Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Elise Bigira umwe mu bayobozi ba Gisubozo Ministries yadutangarije ko bishimiye cyane igikombe bahawe ndetse bakaba baraye ijoro ryose babyina intsinzi. Yagize ati:

Twanezerewe cyane kubera ko Imana yadushoboje gutwara kiriya gikombe, iri joro ryatubanye rigufi kuko twaraye tubyina buracya, kandi ni ishema kuri twe no ku Rwanda kubona bandika ngo Gisubizo Ministries Rwanda, abantu bari bariyo bakabona Gisubizo ku nsakazamashusho, bamenye ko mu Rwanda hari Gospel ishobora guhatana n’ibindi bihugu nka Congo, Uganda, Kenya n’ahandi.

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries yegukanye igikombe cya Groove Awards Kenya nka korali ikunzwe cyane mu karere

Gisubizo MinistriesGisubizo Ministries

Eddy Runyambo umuyobozi ucyuye igihe wa Gisubizo Ministries ni we wakiriye igikombe

Gisubizo Ministries

Mu batsindiye ibihembo muri Groove Awards Kenya 2017, Eko Dydda yabaye umuhanzi w’umwaka ndetse indirimbo ye ‘Vidole’ iri mu njyana ya Hiphop na yo yatsindiye igikombe iba indirimbo y’umwaka. Mercy Masika yabaye umuhanzikazi w’umwaka. Weezdom yabaye umuhanzi mwiza ukizamuka. Umunyamakuru Eva Mwalili ukorera Milele FM, yabaye umunyamakuru w’umwaka mu bakora kuri radiyo.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Groove Awards Kenya 2017

Male artist of the year - Eko Dydda

Female artist of the year - Mercy Masika

Group of the year - Adawnage

Song of the year - Thitimaa by Kymo & Stigah

Collabo of the year - Bazokizo

Video producer - Sammy Dee

Radio show of the year - Gospel Sunday Milele

Audio Producer of the year Majic Mike

Talent to watch - MC Nebb

Radio presenter of the year - Eva Mwalili

Worship song of the year - Patakatifu Pako Eric Smith

Songwriter of the year- Pitson

Video of the year - I Live for You by Adawnage

Skiza tune most downloaded- Shule yako by Mercy Masika

TV show of the year – Angaza, KBC

Reggae/ragga song of the year - Generali by Hope Kid

Album of the year- Optimo Worship

Afro pop song of the year - Thitimaa by Kymo & Stigah

Dj of the year- DJ ruff

Hiphop song of the year - Vidole by Ecko Dydda

Best new Artist – Weeezdom

Eastern & Central artist of the year-Gisubizo Ministries (Rwanda)

SONGWRITER OF THE YEAR: Pitson

AUDIO PRODUCER OF THE YEAR: Majic Mike

VIDEO PRODUCER: Sammy Dee

OUTSTANDING CONTRIBUTOR TO THE INDUSTRY: Ollovar Dance Crew

DANCE GROUP OF THE YEAR: Mavericks Dancers

SKIZA RINGBACK TUNE

Winner – Nifunze by Mercy Masika

Runner-Up – Pale Pale by Size 8

2nd Runner Up – Aina Noma by Kelele Takatifu

UMVA HANO 'AMFITIYE BYINSHI' YA GISUBIZO MINISTRIES

UMVA HANO 'MANA URIHO' YA GISUBIZO MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fundi6 years ago
    Courage batama, mukwiriye ibihembo birenze nibyo.
  • iranzi6 years ago
    imanikomeze ibagure
  • Shyaka6 years ago
    Iyatangije umurimo mwiza muritwe niyo izawudushoboza
  • Aphro6 years ago
    ariko ye ibyo mbona muri iki gihe, ngo mu Rwanda hari gospel ishobora guhangana niyo muri kenya, uganda, .... Nizikomeze zihangane nzaba mbarirwa. Ubwo se uwababaza impamvu nyamukuru yatumye mutaryama ngo mwaraye mubyina mwayisobanura





Inyarwanda BACKGROUND