RFL
Kigali

Gisubizo Ministries igiye kumurika album y'amashusho mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Healing WT n'abandi bakunzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2018 11:27
0


Gisubizo Ministry igiye kumurika umuzingo w'indirimbo zabo mu buryo bw'amashusho ku nshuro ya mbere (Album Launch) yitwa "Worship Legacy Season I" mu gitaramo gikomeye kizaba kuri iki Cyumweru tariki 02/12/2018.



Iyi album y'amashusho Gisubizo Ministries igiye kumurika, igizwe n'indirimbo 12, harimo izakunzwe cyane nka: Narababariwe, Mana uriho, Nguhetse ku mugongo, Amfiteye byinshi, Sinzahwema, Uri uwera Gitare n'izindi nyinshi. Iyo album igizwe n'indirimbo zafatiwe mu gitaramo cyabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama tariki ya 27 Gicurasi 2018, aho zafashwe ku buryo bugezweho bwa "Live recording".

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries mu gitaramo baheruka gukora

Igitaramo cya Gisubizo Ministries giteganyijwe kuba ku cyumweru tariki 02 Ukuboza 2018 kikazabera muri Tente ya Serena Hotel guhera Saa Cyenda z'amanywa. Gisubizo Ministries izaba iri kumwe na bamwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo; Healing Worship Team, Bosco Nshuti, Nkomezi Prosper, Shekinah Worship Team Restoration Church Masoro, Ben&Chance na The Blessing Family igizwe n'abasore n'inkumi bahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'umubiri wabo. Umuvugabutumwa muri iki gitaramo azaba ari Pastor Edmond Kivuye uzaturuka i Burundi muri Eglise Vivante.

Image result for Healing worship amakuru inyarwanda

Healing Worship Team bazaririmba mu gitaramo cya Gisubizo Ministries

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Alfred Rushambara Umuvugizi wa Gisubizo Ministry (Legal Representative), kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw, 10,000Frw n'imeza y'abantu 8 bazishyira 160,000Frw. Aba baririmbyi barashimira Imana muri byose kuba yarabanye nabo bagitangira ivugabutumwa kugeza uyu munsi. Bavuga ko biteguye bihagije iki gitaramo cyabo bityo bakararikira abantu bose bazashobozwa, kuzabana nabo.

Gisubizo Ministries

Igitaramo Gisubizo Ministries igiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND