RFL
Kigali

Gisubizo Ministries yateguye igitaramo cyo gushima Imana kubyo yabakoreye harimo n'ibikombe 4 bya Groove Awards bibitseho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2017 14:42
0


Gisubizo Ministries ni umuryango uzwi cyane mu bikorwa by'umuziki. Kuri ubu abanyamuryango ba Gisubizo Ministries baba mu Rwanda bateguye igitaramo cyo gushima Imana ku byo yabakoreye harimo n'ibikombe bine bya Groove Awards bamaze gutwara.



Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugishyingo 2017 ni bwo Gisubizo Ministries izakora igitaramo cyo gushima Imana aho izaba iri kumwe n'andi matsinda atandukanye. Iki gitaramo kizabera Kimironko mu mujyi wa Kigali kuri Foursquare Gospel church kuva isaa munani z'amanywa kugeza isaa moya n'igice z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

Alfred Rushambara umuyobozi mukuru akaba n'umuvugizi wa Gisubizo Ministries ku rwego rw'isi yatangarije abanyamakuru ko bimwe mu byo bazaba bashimira Imana kuri uwo munsi harimo kuba bagishikamye mu murimo w'Imana. Kuba bafite ubuyobozi bushya baherutse gutora ku rwego rw'isi. Kuba Imana ikomeje kubagura mu buryo bunyuranye by'umwihariko mu miririmbire yabo, ibikorwa bakora by'urukundo n'ibindi. Ibyo bikaba byarabahesheje ibikombe bine muri Groove Awards. Yagize ati: "Twateguye iki gitaramo kugira ngo dushimire Imana ndetse dushimire abakunzi bacu. Ni umwanya mwiza wo kuramya Imana dushima Imana kubyo yakoze, kwinjira bizaba ari ubuntu."

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu karere

Mu mwaka wa 2016 mu irushanwa Groove Awards Rwanda, Gisubizo Ministries yatwaye ibikombe bitatu. Kimwe mu bikombe yahawe ni icya korali y'umwaka mu cyiciro yari kumwe n'andi makorali akomeye mu Rwanda ari yo; Ambassadors of Christ choir, Gibiyoni choir, Healing worship team na Heman worshipers International.

Muri iri rushanwa kandi, indirimbo 'Amfitiye byinshi' ya Gisubizo Ministries yabaye indirimbo y'umwaka mu gihe yari mu cyiciro kimwe n'izindi z'abahanzi banyuranye aho twavugamo; Icyo yavuze ya Manzi Olivier, Itangazo ya Gibiyoni choir, Ntacyo mfite ya Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi na Nzamuhimbaza ya Kingdom of God Ministries.

Ikindi gikombe Gisubizo Ministries batwaye muri Groove Awards Rwanda 2016 ni icy'indirimbo nziza yo kuramya, indirimbo yabo yatwaye igikombe akaba ari Amfitiye byinshi mu gihe yari ihatanye na Bara iyo migisha ya Healing worship team, Nzamuhimbaza ya Kingdom of God Ministries, Ubutumwa ya Janvier Muhoza na Warakoze ya Daniel Svesson Ft Aime,Simon Kabera & Patient Bizimana.

Gisubizo Ministries yahize andi matsinda yo mu karere

Tariki 1 Kamena 2017 mu birori byabereye muri Kenya kuri Kenyatta International Convention Centre ni bwo hatanzwe ibihembo bya Groove Awards Kenya byari bitanzwe ku nshuro ya 12. Gisubizo Ministries yo mu Rwanda yahawe igihembo cy'umuhanzi w'umwaka muri Afrika y'Iburasirazuba no hagati aho yari mu cyiciro kimwe na Ahavah Gospel Singers (Ethiopia), Angel Benard (Tanzania), Goodluck Gozbert (Tanzania), Levixone (Uganda) na Mireille Basirwa (DRC).

Gisubizo Ministries

Eddy Runyambo umuyobozi ucyuye igihe wa Gisubizo Ministries ni we wakiriye igikombe

KIGALI: Gisubizo Ministries yakiranye ibyishimo igikombe yegukanye muri Groove Awards Kenya-AMAFOTO

I Kanombe ubwo bakiraga igikombe baherewe muri Kenya

UMVA HANO 'AMFITIYE BYINSHI' YA GISUBIZO MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND