Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bakoze igikorwa cy'urukundo boroza abatishoboye bo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo. Ni igikorwa bakoze nyuma y'umuganda rusange bakoranye nabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mata 2018.
Alfred Rushambara umuyobozi wa Gisubizo Ministries yabwiye Inyarwanda ko batanze ihene eshatu ku baturage batishoboye bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Butare. Ni abaturage b'imidugudu itatu itandukanye. Yagize ati; "Twatanze ihene 3, umuganda wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Butare. Abo twafashije tukaboroza amatungo magufi, ni abaturage b'imidugudu itatu itandukanye."
Gisubizo Ministries ni umuryango ukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye burimo no kuririmbira Imana. Bamaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki yaba ibitangirwa hano mu Rwanda ndetse no ku rwego rw'akarere u Rwanda ruherereyemo. Bamaze gukora ingendo nyinshi z'ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yarwo.
AMAFOTO YA GISUBIZO MU GIKORWA CY'URUKUNDO
Babanje mu muganda rusange
Nyuma y'umuganda habaye inama y'abaturage
Gisubizo Ministries yatanze amatungo magufi ku bashoboye
TANGA IGITECYEREZO