RFL
Kigali

Ghana-Bishop Daniel Obinim ahamya ko ashobora kwihindura inzoka akarya abanzi be bugacya bapfuye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2016 17:04
5


Bishop Daniel Obinim ukuriye itorero International God's Way Ministries ryo mu gihugu cya Ghana, ahamya ko mu bushobozi Imana yamuhaye, ashobora kwihindura inzoka, nyuma y’igihe runaka akongera akaba umuntu.



Nk’uko bitangazwa na Dailyguideafrica na Citifmonline, Bishop Daniel Obinim iby’uko ashobora kwihindura inyamaswa iyo ariyo yose akaba yakwihindura nk’inzoka akarya abantu batabanye neza abasanze mu ngo zabo, yabitangarije kuri Televiziyo ye yitwa OBTV mu minsi ishize.

Bishop Daniel Obinim avuga ko Se ari Yesu Kristo nawe ngo ufite ububasha bwo kwihindura inzoka. Icyo gihe yavuze ko ashobora guhinduka inzoka akinjira mu cyumba icyo aricyo cyose akarya abanzi be, abo yarumye, bugacya bapfuye.

Pasiteri nkanjye, nshobora kwihindura inyamaswa iyo ariyo yose, nshobora no kwihindura inzoka nkaza nkakuruma nkusanze mu cyumba cyawe, mu gitondo gikurikiyeho mukumva amakuru ko hari umuntu wapfuye azira kurumwa n’inzoka, namuteza gupfa.

Bishop Daniel Obinim

Bishop Daniel Obinim wo muri Ghana

Muri icyo kiganiro yagiriye kuri Televiziyo ye, Bishop Daniel yavuze ko bwa mbere ajya guhinduka inzoka ngo yari mu mwuka, ari kumwe na Yesu amuhagaze iruhande, amuhindura inzoka, nawe (Yesu)yihindura intare. Avuga ko abanya Ghana batari babona amavuta amuriho, ayo ahamya ko Yesu yamuhaye.

Nyuma y’ibyatangajwe na Bishop Daniel Obinim, hari abakristo benshi bo muri Ghana batabyemeye bavuga ko ari ubuyobe kuko nta mukozi w’Imana ukwiye kuvuga ko Imana yamuhaye ububasha bwo kwihindura inyamaswa.

Cwesi Oteng, umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana wo muri Ghana umaze gutwara ibihembo bitandukanye, abinyujije kuri Twitter ye, yashimiye Obinim kubwo gusobanura ku mbaraga z'Imana, ashimangira ko ibyo Bishop Daniel Obinim yavuze byo kwihindura inzoka ari ukuri kuko nta kinanira Imana,ahubwo ngo ababihakana bari kwamamaza satani.

Cwesi-Oteng (1)

Umuhanzi Cwesi Oteng yemeza ko kwihindura inzoka bishoboka

Mu mwaka wa 2011 Bishop Daniel Obinim yafashwe n'inzego zishinzwe umutekano, yambikwa amapingu arafungwa, akurikiranyweho gusambanya abagore b'abapasiteri.Mu mwaka wa 2014 nabwo Biship Daniel Obinim yavuzweho amakuru atari meza aho uwitwa Afia Schwarzenegger yamushinjaga kumuhamagara kuri terefone  buri joro akamubaza ubwoko bw'imyenda yambaye ihisha imyanya ye y'ibanga, n'ibindi byinshi bijyanye no kumushakaho urukundo yitwaje ijambo ry'Imana.



Hano yari yatawe muri yombi na Polisi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sebinama alexandre8 years ago
    Mu bihe byanyuma abantu bazaba bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako!!! Ubwo n'ubuyoye bukabije,uwo mu pasitoro azakurikirwa nabayobye nkawe;ariko ubundi basomye neza igitabo cya Bibiliya ntahantu nahamwe dusoma abakozi b'Imana bigeze kwihindura inzoka! Usibye satani w'ihinduye ishusho y'inzoka akoshya eva kurya kumbuto imana yamubujije,ntawundi ndumva! Ubwo uwo mupasitoro nawe ni yerure avuge ko akorera se sekibi(satani) nah'ubundi ubwo nubuyobe bukabije!
  • Israel8 years ago
    Uwo ni umukozi wa shitani wujuje ibyangombwa
  • 8 years ago
    AMBANI BOYZ IZASOHONSE
  • Alex moses niyibizi8 years ago
    numuhakanyi Imana imuhane
  • inconnu8 years ago
    mbega umuyobyi turashize mu izina rya yes acyahwe





Inyarwanda BACKGROUND