RFL
Kigali

Gentil Misigaro yasohoye amashusho y'indirimbo 'Tuzanezerwa' anahishura ko agiye gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2018 15:36
0


Gentil Misigaro uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu muziki wa Gospel aho afite indirimbo ziri guhembura imitima ya benshi, kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Tuzanezerwa' ahita atangariza Inyarwanda ko agiye kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo.



Nibavuga Gentil Misigaro uhite wibuka indirimbo 'Buri munsi' ikunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no hanze yarwo. Ni indirimbo Gentil Misigaro yakoranye na Adrien Misigaro. Iyi ndirimbo 'Buri munsi' irakunzwe cyane by'akarusho kuri Youtube imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni ebyiri mu gihe cy'umwaka umwe imazeho. Nyuma yayo bakoranye indi bise 'Hano ku isi', nayo ikundwa na benshi.

Gentil Misigaro wakomeje gukora izindi ndirimbo zinyuranye zigize album ye ya mbere zikishimirwa cyane, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yise 'Tuzanezerwa', ikaba ifite iminota 7. Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Mayo wo muri Red-moon media Live mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Glenn Seburn.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda uba muri Canada yadutangarije ko ari gutunganya album ye ya mbere ndetse anaduhishurira ko ari mu myiteguro y'igitaramo ashaka gukorera mu Rwanda umwaka utaha wa 2019. Icyakora ntiyavuze itariki n'ukwezi iki gitaramo cye kizabera, gusa yavuze ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo azakorera mu mujyi wa Kigali, azayatangaza mu gihe kiri imbere.

REBA HANO 'TUZANEZERWA' INDIRIMBO NSHYA YA GENTIL MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND