RFL
Kigali

GBU UR Nyarugenge Campus yahoze yitwa GBU KIST-KHI igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2018 16:51
0


Umuryango w'ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge (GBU UR Nyarugenge Campus) wahoze witwa GBU KIST-KHI ugiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 mu birori bizaba tariki 29 Mata 2018.



Ibi birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali. Ni ibirori byatumiwemo abantu banyuranye cyane cyane ababaye muri GBU KIST-KHI kuva mu mwaka w'1998. Umushyitsi mukuru muri ibi birori ni Dr Ignace Gatare umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga (UR-CST) yahoze ari KIST. Pastor Habimana Didier wo muri Zion Temple ni we uzigisha ijambo ry'Imana.

Rwagasore Prince umuyobozi wa GBU UR Nyarugenge Campus 

Diane Musabyimana umunyamabanga wa GBU UR Nyarugenge Campus yatangarije Inyarwanda.com ko kuri uwo munsi bazaba bashimira Imana yabanye nabo mu murimo w'ivugabutumwa watangiye mu mwaka w'1998, ukaza kwaguka ndetse ukaba warareze benshi barimo abakozi b'Imana bakomeye n'abandi bafite imyanya ikomeye mu Rwanda. Yagize ati: "Tuzaba dushimira Imana ko yabanye natwe, umurimo watangiye mu 1998 ukaguka ndetse ukaba waranareze benshi babaye abakozi b'Imana bakomeye n'abandi bafite imyanya ikomeye mu gihugu."

GBU KIST KHI

'Executive committee' ya GBU UR Nyarugenge Campus ya 2017-2018

Diane Musabyimana yakomeje agira ati:"Nkuko vision yacu iri "For every student and graduates to be an agent of Godly transformation in church and Society" icyo twifuza ni uko hagaragara impinduka z'ubumana mu itorero ndetse no mu muryango nyarwanda tubamo. Turanashima Imana ku bw'izo mpinduka zigenda zigaragara. Intego: 1 Kor 1:26." Yunzemo ko muri ibyo birori hazabaho n'ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe na komite nshya ya GBU UR Nyarugenge Campus izaba iyobowe na Bihozagara Jacques. Ati:"Hazaba farewell party ndetse n'ihererekanya bubasha."

Abayoboye GBU KIST-KHI kuva 1998:

Kuva mu mwaka wa 1998 ubwo GBU KIST-KHI yatangiraga, kugeza ubu imaze kuyoborwa n'aba Perezida batandukanye ari bo: Pr Jimmy Muyango, Kayihura Fabrice, Kayitesi Eugenie, Gafirita Godfrey, Rubona Aimable, Jimmy Gahima, Christian Kajeneri, Ndaruhuye Muhizi George, Pepino, Murinzi John, Sebarenzi Gatoni Alexis, Ndinzabandi Bonke, Isabwe Egide na Rwagasore Prince. Bihozagara Jacques ni we ugiye kuyobora uyu muryango aho azaba asimbuye Rwagasore Prince.

Image result for Pastor Jimmy Muyango amakuru

Pastor Jimmy Muyango ni we wayoboye bwa mbere GBU KIST-KHI

GBU KIST KHIGBU KIST KHI

Egide Isabwe ahereza ubuyobozi Rwagasore Prince

GBU KIST KHIGBU KIST KHI

Aba barangije kwiga umwaka ushize bari,...hano bari barimo gusezera

GBU KIST KHI

Mu gusezeranaho biba ari ibirori bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND