RFL
Kigali

Gatsibo: Korali Itabaza bagiye kumurika album yabo ya kabiri bise Arankunda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2018 16:39
0


Ku cyumweru tariki 14/01/2018 saa saba z'amanywa ni bwo korali Itabaza ikorera mu itorero rya Revelation Church Kabarore izamurika album yabo ya kabiri bise 'Arankunda'.



Muri iki gitaramo nibwo korali Itabaza bazapfundura agaseke benshi bafitiye amatsiko dore ko ari korari ikuze yatangiye taliki 16/8/1994, igatangirana abaririmbyi 7, gusa kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 156, barimo 30, baboneka igihe cyose n'abandi babarizwa ahandi kubera impamvu z'akazi gatandukanye.

Muri iki gitaramo korali Itabaza igiye gukora, izifashisha Voice of trumpet ituruka muri Revelation church ya Kagugu mu mujyi wa Kigali ndetse na Holy trinity ministry, akaba ari minisiteri ituruka mu matorero atandukanye.

Itabaza choir

Umuhuzabikorwa w'igitaramo cya korali Itabaza

Korali Itabaza ibarizwa mu irorero Itorero rya Revelation church Kabarore riyoborwa na Apotre Gasabira Emmanuel ku rwego rw'igihugu. Ni korali imaze gukora album ebyiri z'amajwi. Album ya mbere yitwa 'Iy'isi turimo' ikaba iriho indirimbo 11, iya kabiri yitwa 'Arankunda' ikaba iriho indirimbo 8.

Abaririmbyi ba korali Itabaza barateganya gukora amashusho y'indirimbo zabo mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka dutangiye wa 2018 nkuko byemezwa na Karinganire Hebert Diama akaba ari we mutoza w'amajwi muri iyi korari. Karinganire Herbert Diama yunzemo ati "Imana yaduhaye inshingano yo gukora, byahamijwe numwana wayo Yesu, igihe yabwiraga abigishwa ngo mujye mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza."

Itabaza choir

Igitaramo korali Itabaza igiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND