Pillar worship team, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu itorero Assemblies of God ryo mu Gatsata, yinjiye mu giterane ngarukamwaka cyo kuramya Imana ‘True worship event 2017’.
Iki giterane cyatangiye tariki 31 Nyakanga 2017, bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki 6 Kanama 2017. Ni igiterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri 2 Samweli 22: 47-50, kikaba kiri kubera mu Gatsata kuri Assemblies of God church kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro, gusa ku Cyumweru bakazatangira saa cyenda z’amanywa kugeza saa moya n’igice z’ijoro.
Nkuko Bellange Muhikira umwe mu bagize Pillar worship team yabitangarije Inyarwanda.com, iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Julienne Kabanda na Pastor Shinga Fidele. Pastor Kabandana Claver uyobora itorero Assemblies of God mu Gatsata na we yitabira iki giterane. Amatsinda yitabira iki giterane cyateguwe na Pillar worship team, ni Aroma choir na God's Glory drama team. Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu ku bantu bose.
Pillar worship team yateguye iki giterane
Bellange Muhikira wo muri Pillar worship team
Pastor Shinga Fidele yatumiwe muri iki giterane
Pastor Julienne Kabanda azigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane
Aroma choir
God's Glory drama team nayo ntiyahabura
TANGA IGITECYEREZO