RFL
Kigali

Gatsata: Korali Louange igiye kumurika igikorwa cy’urukundo imaze imyaka 9 ikora cyo gufasha abarwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2017 16:42
0


Korali Louange ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gatsata yateguye igitaramo “Gira neza live concert” cyo gushima Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abarwayi, igikorwa bamaze kimyaka 9 bakora dore ko batangiye gusura abarwayi muri 2008.



Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017 kibere kuri ADEPR Gatsata kikazahuriza hamwe korali Louange hamwe na korali Rangurura yo kuri ADEPR Gihogwe, kikazatangira ku isaha ya saa Saba z’amanywa kugeza saa Kumi n’ebyiri n’igice (13h00-18h30), kwinjira akaba ari ubuntu.

Ndayisenga Jean Jacque yabwiye Inyarwanda.com ko bamaze imyaka 9 bakora igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abarwayi bo mu bitaro bya CHUK ariko cyane cyane bakibanda ku babyeyi babyaye, bakaba bakora icyo gikorwa kabiri mu kwezi. Kuri ubu akaba ari bwo bagiye kumurikira abantu icyo gikorwa. Yakomeje avuga ko ari Imana ibashoboza. Yagize ati:

Ni umutima wo gukorera Imana no gutekereza agakiza Imana yaduhaye ndetse n’imirimo Imana idusaba gukora, icyo ni cyo kidutera imbaraga, twumva ari Imana yadushoboje kuko umuntu yabikora rimwe atari Imana ejo akabireka ariko twumva gusa ari Imana yadushyigikiye kuko natwe ntidushobora kubisobanura neza ni umutima gusa Imana yaduhaye wo gukora icyo gikorwa.

Louange yatangiye umurimo mu 1988 ari abana bato, izina Louange baribonye mu 2000. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 65. Ni korali ifite intumbero yo gukora umurimo w’Imana no kubwiriza abantu iby’ubwami bw’Imana. Ndayisenga Jean Jacque yagize ati “Kubwiriza abantu mu ndirimbo ni byiza ariko ubu turimo turanabwiriza abantu mu buryo bw’imirimo kugira ngo utazemezwa n’ijambo ry’Imana azemezwe n’imirimo myiza dukora ndetse n’imbuto tumwerera.“

REBA HANO 'DUKUNDANE' YA KORALI LOUANGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND