Umuhanuzi Gatabazi Mechack wahanuye Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994 akayerekwa habura umwaka n’amezi ane ngo ibe, yabibwira abantu bakavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse akanakubitirwa mu nsengero, muri iyi minsi hari ubundi buhanuzi bushya yahawe n’Imana ngo abugeze ku banyarwanda.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gatabazi Mechack yadutangarije ko afite ubuhanuzi/ubutumwa bushya Imana yamuhaye, akaba yatangiye gahunda yo kuzenguruka igihugu abutambutsa mu banyarwanda. Nyuma yo kujya i Rusizi na Huye, yavuze ko azakurikizaho i Kigali agatambutsa ubutumwa yahawe n’Imana.
Nyuma y’igihe kitari gito yari amaze nta buhanuzi bwe bwumvikana, Gatabazi Mechack umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi yavuze ko igihe ari iki kuko mu muzima bwe ngo avuga ari uko Imana yamubwiye. Ubutumwa ari gutambutsa muri iyi minsi buvuga ko Imana ihaye u Rwanda ubukire n’amahoro arambye nyuma y’aho ibasabye kubabarirana bakabikora.
Muri 1997 kugeza 2001, Mechack yari afite ubuhanuzi buvuga ko Malayika w’Imana ahagaze arambuye amaboko mu kirere yiteguye guha umugisha abanyarwanda igihe cyose bababariranye. Ubwo buhanuzi bwakuye benshi imitima, buvuga ko hari gupfa abantu benshi baruta abo muri 1994 iyo abanyarwanda banga kubabarirana. Mechack avuga ko mu myaka hafi 20 ishize, hari icyakoretse kuko abanyarwanda bemeye kubabarirana, Imana ikaba ibahaye umugisha w’amahoro n’ubukire.
Abajijwe ubuhanuzi bushya azanye impamvu butandukanye n’ubwo yahanuye mu 1997,Mechack yavuze ko hari ubwo Imana ivuga bakabitambutsa igihe kikagera bigahagarara(Ibyo Imana yavuze) gusa ngo haba hari icyakoretse kuko Imana itagira indimi ebyiri. Gatabazi Mechack yagize ati:
Ni ubutumwa duhagurukanye bushyashya, bukurikiye ubutumwa twatambukije muri 1997 kugeza 2001. Ubu butumwa buratandukanye kuko hari ibyo Imana iba yaravuze tukabitambutsa igihe kikagera bigahagarara,iyo bimaze guhagarara icyo gihe turaceceka kuko ubutumwa buba ari ubw’Imana, tugasigara dutegereje ikindi gihe tugomba guhagurutswa, navuga ko igihe ari iki rero duhagurikijwe n’Imana kugira ngo dutambutse ibyayo uko ibiduhaye.
Umuhanuzi Gatabazi Mechack ukuriye umuryango Christian Life Ministries
Ese ubwo buhanuzi bushya Mechack azaniye abanyarwanda buteye gute?
Gatabazi Mechack umuvugabutumwa, umuhanuzi akaba n’umuyobozi wa Christian Life Ministry umuryango utangiza amatorero, ahamya ko yahamagariwe guhanurira igihugu cyose cy’u Rwanda. Muri iyi minsi avuga ko yongeye guhagurutswa n’Imana kongera kubwira abanyarwanda. Yagize ati:
Abanyarwanda bamaze igihe batanyumva na cyane ko iyo twahabwaga ubutumwa bwabaga ari ubw’igihugu cyose cy’u Rwanda, ubutumwa rero bugira igihe buza bukavugwa hakaba n’igihe bugera bugahagarara. Twari tumaze igihe dusa nk’aho ducecetse ariko ubu nongeye guhagurutswa n’Imana kongera kubwira abanyarwanda.
Ubuhanuzi bushya azanye ni uko Imana igiye gufungura ibiganza by’abanyarwanda ikabaha umugisha. Ubukire n’amahoro ngo birahari ariko bamwe ngo ntabwo bari babizi. Akomeza avuga ko waba uhanurira mu mwuka cyangwa se mu mubiri, ngo nta n’umwe utabona ko u Rwanda rufite amahoro, akaba ashishikariza abanyarwanda bose kumva ubu butumwa Imana yamuhaye. Yagize ati:
Icya mbere duhagurukanye ni ukubwira abanyarwanda ko igihugu Imana igihaye umugisha kuko uri mu biganza byabo ariko birafunze, Imana irashaka kubifungura kugira ngo ibiganza byabo bihabwe umugisha. Ikindi cya kabiri, Imana irashaka ko abanyarwanda bavuga rumwe bagahuza ikabamara imibabaro yose bafite. (Hano yaduhaye icyanditswe cya Zaburi 12; 6)
Akomeza avuga ko abanyarwanda hari ikintu kibabase, ngo buri wese ngo yiyumvamo ubukene ariko Imana ikaba ishaka gufungura ibiganza bya buri munyarwanda kugira ngo yakire umugisha w’Imana. Ati “Imana yamaze guha abanyarwanda ubukire ahubwo ntabwo bari babizi, ubukire burahari ahubwo ntabwo bari babizi, niyo mpamvu duhagurutse”
Gatabazi Mechack avuga ko kuva ahanuye ko mu Rwanda hashobora kongera gupfa abandi bantu benshi mu gihe abanyarwanda banze kubabarirana, mu myaka 20 ishize ahamya ko hari icyakoretse, Imana ikaba yaramaze guha u Rwanda amahoro arambye akaba avuga ko abahunze igihugu bavuga ko bahunze intambara, ko bihuse cyane. Yagize ati:
Njyewe mu buhanuzi mpanura uyu munsi n’ubwo nahanuye mbere buruzuzanya, ubwa mbere bwavugaga ko Malayika arambuye ibiganza hejuru y’abanyarwanda ngo bihane bababarirane, ubundi Imana ibahe umugisha. Kuva mbuhanuye icyo gihe,tumaze imyaka irenga 20, ni ukuvuga ngo hari icyakoretse, abahunga igihugu rero ngo mu Rwanda hagiye kuba intambara, barihuse, bumvise ubu butumwa ahubwo bagaruka tukakira ku byiza byo mu gihugu, kuko amahoro arahari, ngirango n’uwayahanura mu mwuka, akayahanura no mu mubiri aragaragara, mu mwuka aragaragara no mu mubiri aragaragara nibyo nshatse kuvuga.
Inyarwanda.com yamubajije icyo avuga ku bahanuzi b’ibinyoma bateye muri iyi minsi aho birirwa mu ngo z’abantu ngo barahanura ariko ahanini bishakira amaramuko, Mechack Gatabazi adutangariza ko ubuhanuzi bw’ukuri akenshi buvugirwa mu nsengero. Yagize ati:
Ubuhanuzi buzima buvugirwa mu itorero, ubuhanuzi bujya mu ngo, ubuhanurirwa mu ntare z’amabuye, hirya ahantu hatazwi si kenshi aba ari buzima, impamvu si uko abahanurirayo baba batarimo n’abazima ariko nabatangariza ko ubuhanuzi buzima buri mu rusengero kandi ubuhanuzi bukuru cyane nabwira abanyarwanda ni Bibiliya ndabasaba kujya bayisoma.
Gatabazi Mechach ukomoka mu Bugarama mu cyahoze ari Cyangungu, kuri ubu abarizwa i Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Mu mwaka 1993 mu kwezi kwa Mutarama nibwo Malayika w’Imana yamweretse abadayimoni bavuye ikuzimu bafite intwaro zitandukanye zirimo imihini n’imihiri, abwirwa ko bazinjira mu bantu bakica bagenzi babo nta mpuhwe. Niko byaje kugenda muri Mata 1994.
Mu ntangiriro za 1994, Mechack yahanuye kandi ko Perezida Habyarimana agiye gupfa, icyo gihe ahigishwa uruhundu ngo yicwe ariko Imana iramurinda. Nyuma yo guhabwa ubwo buhanuzi,Mechack avuga ko yamaze umwaka n’amezi atatu ataba mu rugo rwe ahubwo azenguruka igihugu avuga ibyo Imana yamuhishuriye ngo abibwire abanyarwanda kugira ngo barusheho gusenga cyane.
Umuhanuzi Gatabazi Mechack yadutangarije ko agiye kuzenguruka igihugu cyose cy'u Rwanda agatangaza ubuhanuzi bushya Imana yamutumye ku Banyarwanda bw'uko ibahaye amahoro ndetse n'ubukire nyuma yo guhesha umugisha ibiganza byabo.
Umuhanuzi Gatabazi Mechack afite ubutumwa bushya Imana yamutumye ku Banyarwanda
TANGA IGITECYEREZO