RFL
Kigali

Gasirabo waririmbanye na Israel Mbonyi mu ndirimbo “Agasambi”yinjiye mu njyana ya Hip Hop nk’umuhanuzi w’umuriro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2015 19:37
3


Umusore Gasirabo Gregoir waririmbanye na Israel Mbonyi mu ndirimbo Agasambi yakunzwe n’abantu batari bacye, ageze kure akora umuziki ku giti cye. Ahamya ko aje mu mbaraga z’umuriro zo guhindura abantu, bijyanye n’izina benshi bamuziho rya Uomofuoco risobanura umuhanuzi w’umuriro.



Gasirabo Gregoir uzwi nka Uomofuoco mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda.com ko yadutangarije ko ari umukristo mu itorero rya Christian Life Assembly (CLA)Nyarutarama. Mbere yo gukizwa no kwinjira mu muziki uhimbaza Imana, Gasirabo uzwi nka Uomofuoko(Uwomufuko) ngo yabanje kuririmba indirimbo zisanzwe aho yabashije gukora indirimbo ebyiri arizo; Uko tuzihoma n’indi yitwa Struggle z’umunsi.

Mu mwaka wa 2010 nibwo Gasirabo yakiriye agakiza ubwo yari mu Buhinde aho yigaga ndetse akaba ari naho yahuriye bwa mbere na Israel Mbonyi. Kugeza ubu Gasirabo ari mu Rwanda kuko yamaze kurangiza ikiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) mu bijyanye n’ubukungu ndetse avuga ko Imana imuciriye inzira yazakomeza amasomo ye.

Gasirabo Gregoir

Gasirabo ubwo yari i Gabiro mu Itorero ry'igihugu mu kiciro "Indangamirwa VIII" cy'urubyiruko rw'abanyarwanda rwiga mu mahanga

Gasirabo Gregoir uririmba injyana zitandukanye ariko akaba akunda cyane Rap, yabwiye inyarwanda.com ko ari umuhanuzi w’umuriro ugamije guhindura benshi akabazana kuri Yesu Kristo. Yagize ati:

Uomofuoco ni izina bitaga umuhanuzi Eliya, nanjye ndi umuhanuzi w’umuriro, mba numva ngendera mu mbaraga z’umuriro zo guhindura abantu kuko aho umuriro ugeze urahahindura.

Kuba afite impano yo kuririmba injyana zose ariko akaba akunda cyane injyana ya Rap, Gasirabo uzwi nka Uomofuoco(umuhanuzi w’umuriro) yadutangarije ko iyo arimo kurapa, aba yumva ngo arimo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi mu buryo bworoshye bityo bugatambuka bimworoheye.

Gasirabo Gregoir wakoranye na Israel Mbonyi indirimbo bise “Agasambi”nyuma ikaza gukundwa cyane, yadutangarije ko iyi ndirimbo bayikoze basoje amasengesho, gusa ngo ntabwo bari baziko izakundwa cyane akaba ariyo mpamvu bashima Imana kubw’ibyo.

Abajijwe niba afite izindi ndirimbo azakorana na Mbonyi, Gasirabo yavuze ko Mbonyi ari inshuti ye ya hafi akaba amufata nk’umuvandimwe we bityo ngo uko bazajya bafashwa kandi bibaye ngombwa ngo bazakorana izindi ndirimbo mu njyana ya Hip Hop.

Israel Mbonyi wakoranye na Gregoir indirimbo yitwa Agasambi

Ku bijyanye nuko yisanze mu bahanzi bagenzi be baririmba Hip Hop mu muziki wa Gospel, Gasirabo yavuze ko yabishimiye. Ngo yasanze bagerageza gutanga ubutumwa bwiza kandi bagasenga, bityo nawe icyo agiye gukora akaba ari ugukomereza aho bari bageze akabafasha kugirango bakomeze kubaka ubwami bw’Imana muri iki gihugu cy’u Rwanda.  

Kugeza ubu umuraperi Gasirabo yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Icumbi” aho avuga ko iby’isi byose ari ubusa kuko yaba ubukire, ubukene, amashuri n’ibindi, ngo iyo umuntu apfuye nta na kimwe ajyana. Muri iyi ndirimbo, Gasirabo avuga ko yamaze kumenya neza ko ari umuyaga, ko ibyo abantu batunze byose ari iby’Imana kuko iyi si ari icumbi Imana yaduhaye.

Gasirabo Gregoir

Gasirabo Gregoir arakangurira abantu kutararikira iby'iyi si kurusha kurarikira ibinezeza Imana

Yakanguriye abantu ko bakwiye kwita cyane ku buzima buzabaho nyuma y’ubu tubona hano ku isi bakareka kurarikira iby’isi kurusha kurarikira ibinezeza Imana kugirango izabahe ubugingo bw’iteka.

Nyuma y’iyi ndirimbo ye yise “Icumbi”, Gasirabo yatangarije abakunzi be ko muri uku kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2015 ko agiye gushyira hanze izindi ndirimbo nshya harimo iyitwa Turamuzi(Yesu) n’izindi ziri mu rurimi rw’icyongereza.

UMVA HANO INDIRIMBO "ICUMBI" Y'UMURAPERI GASIRABO GREGOIR UZWI NKA UOMOFUOCO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza8 years ago
    uwo musore turamwemera mu buhinde ni umukozi w'Imana izamwagure tuzanezerwa. Gasirabo wacu turagushyigikiye waa guma uhimbaze Yesu mu kuri no mwuka
  • mims8 years ago
    Yes yes fuergo! Kabisa curage Imana ikomeze kukujya imbere . Muzumve indirimbo ze kabisa zizaba ari nziza knd zifite message nziza
  • muhire8 years ago
    congz bro courage kbs n,ibindi bizaza





Inyarwanda BACKGROUND