RFL
Kigali

Gashongore Vincent yashyize hanze amashusho ya 'Nzahimbaza’ izaba iri kuri album DVD agiye kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2017 18:00
0


Umuhanzi Gashongore Vincent yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Nzahimbaza’ izaba iri kuri album ye y’amashusho agiye kumurika mu gitaramo azakora tariki 17 mu kwezi kwa Nzeri 2017.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nzahimbaza’ agiye hanze nyuma y’iminsi micye uyu muhanzi ashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umugwaneza’. Kuri ubu Gashongore avuga ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ateganya gukora mu minsi ya vuba. Ni igitaramo yise ‘Umwami atanze ihumure lice concert’ kizaba tariki 17 Nzeri 2017.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Nzahimbaza’, Gashongore agaragara ahura n’umwamikazi, abagaragu be bakamubuza kumwegera ariko umwamikazi akamugira impuhwe agategeka ko bamureka, undi akaboneraho gucurangira uwo mwamikazi akishima. Ibi ni byo Gashongore Vincent agereranya n’urukundo Yesu Kristo yakunze abari mu isi akabacunguza amaraso ye y’igiciro cyinshi.

"Nimuze tuvuge imirimo y’Umwami yakoze, yadukuye mu ivata ry’ibyaha none turi abatsinzi, ni Umwami arahambaye, nzahora mvuga imirimo ye, yambereye uwo kwizerwa ni yo mpamvu nzahora muhimbaza. Nzahimbaza uwo Mwami, mvuge ibyiza Yesu yakoze." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo. 

Ibyo wamenya kuri Gashongore Vincent

Gashongore Vincent ni umuhanzi wavutse mu mwaka wa 1986. Kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 2008 ahera ku ndirimbo yise Garukiraho. Yakijijwe muri 2002 muri Bethel Church icyo gihe yitwaga Shalom, kuri ubu ni umukristo muri Restoration church paruwase Kicukiro. Kuva atangiye umuziki mu myaka 9 ishize, Gashongore Vincent amaze gukora indirimbo nyinshi. Indirimbo amaze gukora harimo: Garukiraho, Ni muzima, Irera, Inshuti idahararuka, Umunsi umwe, Naho itatoha, Ndi nde n’izindi.

Gashongore Vincent

Uyu mukobwa uri hagati aba ari umwamikazi muri aya mashusho

Gashongore Vincent

Gashongore Vincent mu mashusho y'indirimbo ye 'Nzahimbaza'

REBA HANO 'NZAHIMBAZA' YA GASHONGORE VINCENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND