Nyuma y’ibiza by’imvura nyinshi, inkangu byibasiriye agace ka Gakenke bigahitana abantu 34 ndetse bigasenya amazu 1425, ibiraro bigacika ,imihanda igafungwa, amatungo agapfa, AEBR yatanze inkunga ku miryango yasizwe iheruheru n’ibyo biza.
Ihuriro y’amatorero y’ababatisita mu Rwanda rifatanije n’abaterankunga bo mu gihugu cya Denmark bakusanyije inkunga yo kunganira imiryango 35 yasizwe iheruheru n’iyi mvura, ribaha amabati 30 n’imisumari kuri buri muryango mu gikorwa bakoze mu mpera z'iki cyumweru duteye umugongo.
N’ubwo kandi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Gakenke Madamu Uwimana Catherine aterura neza ngo avuge ikibazo cy’inzara ariko yemeza ko hari abaturage babeshejwe n’imfashanyo Leta y’u Rwanda itanga ku miryango ibayeho nabi.
Visi Meya Uwimana Catherine
Kubona impano nk’iyi, umukecuru witwa Ntaneza Rusiya, avuga ko ari umugisha w’Imana. Yagize ati:“Twishimiye iyi nkunga duhawe n’iri torero kandi pe ntitubazi nabo ntibatuzi. Njyewe mfite abana 8 nagiye ncumbikisha mu miryango itandukanye kubera inzu yacu yasenywe n’ibiza. Sinjye uzarota iyi nzu yuzuye ngo aba bana banjye batahe. Turashima kandi Perezida wa Repubulika waduhaye ibyo kurya."
Umuvugizi w’itorero ry’AEBR mu Rwanda Rev Dr Munyamasoko GATO Corneille uherutse no guhabwa igihembo mpuzamahanga cyo guharanira amahoro no gukumira amakimbirane ku isi,yashimiye abaturage ba Gakenke aho bageze biyubaka nyuma y’ibyago bahuye nabyo anabasaba gukomeza kwishakamo ibisubizo. Agize ati “Buri wese ni urugingo rwa mugenzi we kandi buri wese ni amahirwe y’undi. Turi imirimo y’Imana ku isi, itorero rya AEBR ryabageneye iyi nkunga ngo ibafashe."
Rev Dr Gato Munyamasoko umuvugizi mukuru wa AEBR
Itorero rya AEBR ryatangiye mu mwaka 1967 rizanywe mu Rwanda n’abamisiyoneri bari baturutse mu cyahoze ari Gisenyi, kuri ubu rikaba ribarizwa hose mu gihugu cy’u Rwanda. Rev. Pasteur Sibomana Andre ari nawe ufite kurwanya ibiza mu nshingano ze arasaba andi matorero yose kumenya ko gufasha abababaye, Gufasha abatishoboye, gutabara abari mu kaga ,kwegera abashavuye ,kubaka Amahoro ari ukuzuza inshingano Yesu Kristo yasigiye itorero.
Si itorero rya AEBR gusa kuko ngo ku ikubitiro Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ministeri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi n’izindi ministeri zirebwa n’iki kibazo, zakusanyije inkunga yo kubakira abaturage no kubaha ibyo kurya bitandukanye nyuma yo gusenyerwa n’imvura yangije byinshi igahitana ubuzima bw’abatari bacye.
Hatanzwe ibiro 200 by'imisumari
Hatanzwe amabari 1050
Ibiza byangije byinshi muri Gakenke
TANGA IGITECYEREZO