RFL
Kigali

Gahunda yo kwandika abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana bashaka kuzamurirwa impano yongerewe igihe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:31/07/2015 22:32
0


Nyuma y’uko ababyeyi basabye ko igikorwa cyo kwandika abahanzi bagomba kwitabira igikorwa cya Hallelujah Sing cyakongererwa igihe, abashinzwe kugitegura bamaze kongera iminsi yo kwiyandikisha ku bahanzi bafite impano.



Hallelujah Sing yateguwe n’ikiganiro Be Blessed show kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, gikorwa na Aline Gahongayire, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya The Blessed sisters akaba n’umwe mu bagize igitekerezo cyo gufasha kuzamura abahanzi bafite impano baririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Nyuma yo kubona ko abahanzi benshi baba bafite impano ariko ntibabone ubushobozi bwo kuzikuza, Aline Gahongayire yatangarije inyarwanda.com ko biyemeje kuzamura mwene aba bahanzi bityo bakarushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana.

Hagiye kuba igikorwa cyo kuzamura abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Binyujijwe mu kiganiro Be Blessed nibwo hateguwe iki gikorwa cya Hallelujah Sing

Byari biteganyijwe ko kwiyandikisha ku bahanzi bifuza kuzamurirwa impano bitangira ku itariki 28 kugeza kuri 30 Nyakanga 2015. Ariko kubera ko abanyeshuri bamwe bari bataragera mu biruhuko, ababyeyi bamwe basabye ko iyi gahunda yakongererwa igihe, bityo abana babo bafite impano bakabona umwanya wo kwiyandikisha. Ni muri urwo rwego kwiyandikisha byongerewe igihe bikazarangira ku itariki 05 Nyakanga 2015.

Iyi gahunda ya Hallelujah sing irimo kwakira abantu kuri Impala Hotel hafi ya Okapi Hotel ku bifuza kumenyekanisha impano zabo bakagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bishimishije harimo nko gukorerwa album z’indirimbo hamwe n’igitaramo ndetse n’amahirwe yo kugira amasezerano na Moriah Entertainment Group mu bujyanama bw’umuhanzi(Management).

Uko gahunda ziteye:

-          Taliki 28 kugeza 05 Kanama 2015 : Kwiyandikisha kuri Impala Hotel (10H – 14H)

Iminsi yo gutoranya abazakomeza mu cyiciro gikurikiraho izatangazwa mu minsi ya vuba. Abantu 15 bazatoranwa n’akanama nkemurampaka(Judges) nibo bazakomeza, hanyuma  mu byumweru biri mbere hakazatoranywamo abantu batatu ba mbere bazahembwa ibyo twavuze ruguru.

Ni bande bakwiye kwiyandikisha? Basabwa kuba bujuje iki ?

Umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ritarenga abantu bane (4)

-Kuba akijijwe(kuba ari umukristo)

-Kuba afite imyaka 12 kuzamuka

-Kuba atarasohora album y’indirimbo

Ku bindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanwa numero 0784803323

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND