Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aherekejwe n’abamufasha gutegura ibitaramo ‘Ineza Tour’ bateraniye mu rusengero rwa Zion Temple i Nyamata, bibutsa abakirisitu kuzitabira igitaramo bazahakorera.
Uru rugendo rwakozwe kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018. Aline Gahongayire n’abamufasha barukoze mu rwego rwo gusubukura ibitaramo ‘Ineza Tour’ azakorera mu turure 12 tugize igihugu cy’u Rwanda. Igitaramo cya kabiri ‘Ineza Tour’ kigiye kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba nyuma y’uko Aline Gahongayire afunguye ku mugaragaro urugendo rw’ibi bitaramo yatangirije i Kabuga mu mujyi wa Kigali, tariki ya 27 Gicurasi 2018.
‘Ineza Tour’ igamije gukusanya inkunga izifashishwa mu gufasha abatishoboye basanzwe mu ‘Ineza Family’ ndetse n’abandi. Ubwo yari imbere y’abakirisitu bari bitabiriye iteraniro muri Zion Temple kuri iki cyumweru, umuhuzabikorwa wa Ineza Tour, Gatera Joshua yababwiye ko tariki ya 24 Kamena 2018 bazahakorera igitaramo cy’ishimwe n’ivugabutumwa bise ‘Ineza Tour’.
Aline Gahongayire n'abamuherekeje bageze Zion Temple i Nyamata
Yavuze ko muri icyo gitaramo ari naho hazakusanyirizwa inkunga izakoreshwa mu gufasha abanyarwanda batishoboye n’abandi babarizwa mu muryango Ineza Family. Yababwiye ko ibi bitaramo bizakomeza kubera hirya no hino mu gihugu, abasaba gushyigikira iki gikorwa. Yashimiye byimazeyo Pastor Muhire Fidele wabemereye gukora iki gitaramo muri Zion Temple abereye umushumba.
Gatera Joshua, umuhuzabikorwa wa Ineza Tour
Mu rugendo rwa Ineza Tour, Aline Gahongayire aba yitwaje na album 'New Woman' aho ababishoboye bakagura kopi zayo. Hanerekanwa imipira yanditseho ‘Ineza Tour’ aho umuntu ashobora kuwugura akaba ateye inkunga iki gikorwa. Iyi Album ‘New Women’ iriho indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi. Indirimbo nyinshi ziriho zakozwe na Ishimwe Clement Karake wa Kina Music. Uzasangaho indirimbo nka ; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you Ft Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix.
AMAFOTO:
Ubwo Aline yari ageze ku rusengero
Bahabwa ikaze
Urusengero rwa Zion Temple ahazabera iki gikorwa 'Ineza Tour'
Gahongayire imbere y'abakirisitu
Abafana ba Aline bamusanganiye
Pasiteri Muhire Fidele wa Zion Temple Nyamata
Abaherekeje Aline Gahongayire
Abaririmbyi bo muri Zion Temple
REBA HANO UBWO ALINE GAHONGAYIRE YARI MURI ZION TEMPLE NYAMATA
AMAFOTO&VIDEO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO