RFL
Kigali

Gahongayire yateraniye muri Zion Temple i Nyamata ahazabera igitaramo cya kabiri ‘Ineza Tour’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2018 9:29
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aherekejwe n’abamufasha gutegura ibitaramo ‘Ineza Tour’ bateraniye mu rusengero rwa Zion Temple i Nyamata, bibutsa abakirisitu kuzitabira igitaramo bazahakorera.



Uru rugendo rwakozwe kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018. Aline Gahongayire n’abamufasha barukoze mu rwego rwo gusubukura ibitaramo ‘Ineza Tour’ azakorera mu turure 12 tugize igihugu cy’u Rwanda. Igitaramo cya kabiri ‘Ineza Tour’ kigiye kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba nyuma y’uko Aline Gahongayire afunguye ku mugaragaro urugendo rw’ibi bitaramo yatangirije i Kabuga mu mujyi wa Kigali, tariki ya 27 Gicurasi 2018.

‘Ineza Tour’ igamije gukusanya inkunga izifashishwa mu gufasha abatishoboye basanzwe mu ‘Ineza Family’ ndetse n’abandi. Ubwo yari imbere y’abakirisitu bari bitabiriye iteraniro muri Zion Temple kuri iki cyumweru, umuhuzabikorwa wa Ineza Tour, Gatera Joshua yababwiye ko tariki ya 24 Kamena 2018 bazahakorera igitaramo cy’ishimwe n’ivugabutumwa bise ‘Ineza Tour’.

Ineza Tour Family

Aline Gahongayire n'abamuherekeje bageze Zion Temple i Nyamata

Yavuze ko muri icyo gitaramo ari naho hazakusanyirizwa inkunga izakoreshwa mu gufasha abanyarwanda batishoboye n’abandi babarizwa mu muryango Ineza Family. Yababwiye ko ibi bitaramo bizakomeza kubera hirya no hino mu gihugu, abasaba gushyigikira iki gikorwa. Yashimiye byimazeyo Pastor Muhire Fidele wabemereye gukora iki gitaramo muri Zion Temple abereye umushumba.

Gatera

Gatera Joshua, umuhuzabikorwa wa Ineza Tour

Mu rugendo rwa Ineza Tour, Aline Gahongayire aba yitwaje na album 'New Woman' aho ababishoboye bakagura kopi zayo. Hanerekanwa imipira yanditseho ‘Ineza Tour’ aho umuntu ashobora kuwugura akaba ateye inkunga iki gikorwa. Iyi Album ‘New Women’ iriho indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi. Indirimbo nyinshi ziriho zakozwe na Ishimwe Clement Karake wa Kina Music. Uzasangaho indirimbo nka ; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you Ft Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix.

AMAFOTO:

Ubwo Aline yari ageze ahaberey iki gikorwa

Ubwo Aline yari ageze ku rusengero

Bahabwa ikaze

Bahabwa ikaze

Urusengero rwa Zion Temple

Urusengero rwa Zion Temple ahazabera iki gikorwa 'Ineza Tour'

gahongayire

Gahongayire imbere y'abakirisitu

Ineza Tour

abakunzi ba Aline

Abafana ba Aline bamusanganiye

Pasiteri

Pasiteri Muhire Fidele wa Zion Temple Nyamata

abaherekeje

Abaherekeje Aline Gahongayire

ineza Family

abaramyi

Abaririmbyi bo muri Zion Temple

bamusanganiye

aline bamusanganiye

REBA HANO UBWO ALINE GAHONGAYIRE YARI MURI ZION TEMPLE NYAMATA


AMAFOTO&VIDEO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND