RFL
Kigali

Aline Gahongayire yasohoye indirimbo “Ndanyuzwe” yanditswe na Ishimwe Clement-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2018 9:14
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire [alga_love] yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndanyuzwe’ yanditswe na Ishimwe Clement Karake Umuyobozi w’Inzu ireberera inyungu z’abahanzi Kina Music.



Iyi ndirimbo nshya ya Aline Gahongayire “Ndanyuzwe” yageze ku rubuga rwa Youtube ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 anizihiza isabukuru y’amavuko. Aline yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya “Ndanyuzwe” yanditswe na Ishimwe Clement agendeye ku byo bari bamaze kuvugana.

Yagize ati “Clement yarambajije ngo Aline uriyumva ute? Ndamubwira nti ndanyuzwe. Nti Clement n’ubwo hari byinshi ngomba gukora ariko ubu ndanyuzwe kuko Imana iri kumwe nanjye, nziko izanshoboza byinshi,” Aline yavuze ko uko Clement yandikaga iyi ndirimbo ari na ko nawe yumvaga aruhutse mu mutima.  

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Gahongayire agira ati “..Ndanyuzwe mu mutima wanjye. Mfite indirimbo ibihumbi. Ntarindi jambo nshaka kuvuga usibye iri gushima”.

Gahongayire yashyize hanze indirimbo 'Ndanyuzwe'

Iyi ndirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 25’(4min:25’), yakorewe muri Kina Music yandikwa na Ishimwe Clement. Ni indirimbo yiyongera ku rutonde rw’indirimbo rw’amajwi n’amashusho zagiye zishyirwa hanze n’uyu muhanzikazi mu bihe bitambutse.

Gahongayire aherutse gushyira hanze alubumu yise ‘New Women’ yakubiyeho indirimbo nka ; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you Ft Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix.

REBA HANO 'NDANYUZWE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND