RFL
Kigali

Aline Gahongayire yakomoje ku mushinga wo gukora filime mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Warampishe’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2018 15:05
0


Aline Gahongayire [Alga-love] umunyaramyi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe yatangaje ko afite umushinga wo gukora filime ashingiye ku butumwa buri mu ndirimbo ye ‘Warampishe’ yakunzwe na benshi kugeza n’ubu.



Aline Gahongayire ni umunyamuziki ufite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze indirimbo nyinshi zomoye imitima ya benshi nka ‘Ni yo yabikoze’, ‘Mama mwiza’ yahuriyemo na P Fla, ‘Iyabivuze’, Hari impamvu pe’ n’izindi zatumye akomeza kuba umunyamuziki uhanzwe amaso byinyuze mu butumwa bukubiye mu bihangano bye.

Ibijyanye n’uko ari gutegura gukora filime mu ndirimbo ‘Warampishe’ yashyize hanze umwaka ushize wa 2017 yabigarutseho ubwo yari asoje igitaramo yakoreye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba kuri Zion Temple. Yavuze ko uburyo yakinnye mu ndirimbo ‘Warampishe’, ubutumwa bukubiyemo n’abandi bamufashije mu kubutambutsa byamwaguye mu bitekerezo bimuha indi shusho y’uko yakora filime igaragaza uburyo Imana ibundikira abantu bayo.

ikoraniro

Aline imbere y'ikoraniro muri Zion Temple i Nyamata

Yavuze ko iyi filime yakagombye kuba yarakozwe ariko ko Imana ngo yamwerekeje mu rugendo rwo kuzenguruka uturere 11 yamamaza ineza yayo, ashishikariza n’abandi kwitangira bagenzi babo bari mu makuba n’abandi babayeho mu buzima butari bwiza. Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA, Aline Gahongayire yagize ati:

Yego warampishe tuzayikora nka filime ariko kubera ko Imana yampaye ‘vision ya tour’ vuba vuba nidangiza ‘tour’ ni bwo nzahita nsubira muri muzika. Ariko ‘Warampishe’ uko ubibona ni ubuzima bukomeye cyane tuzayikoramo nka filime wenda itari ndende cyane ariko uduce duce twa ‘warampishe’. Uburyo Imana ihisha umuntu, birashoboka ko Imana yaguhisha ikagukomeraho n’ukuri birahari, iyo gahunda irahari.

Muri iyi ndiirmbo Gahongayire akina ari umugore wo mu cyaro uba utwite, abyuka afite imyeyo agahamagara umwana we w’umukobwa akamuha imyeyo ngo akubure imbuga. Nkaka wamenyekanye muri filime nyarwanda ni we uba ari umugabo wa Aline Gahongayire.

Nkaka asohoka abaza Gahongayire ati “Ariko igihe wabyukiye na n’ubu nturatangira akazi.” Aline uba ugaragaza kurakara asubiza umugabo we agira ati “akazi, akazi se wampaye.” Akivuga ibi, Nkaka ahita amusunikira hasi akanamubaza niba koko atwite.  Si ibyo gusa kuko uyu mugabo asunikira umwana we w’umukobwa kuri nyina n’ibindi byinshi bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo bituma ari bimwe mu byo Aline yashingiyeho ategura uko yazakinwamo filime.

Aline afite album yise ‘New Women’ iri ku isoko, usangaho indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi, yinshi muri zo zakozwe na Ishimwe Clement Karake wa Kina Music. Usangaho indirimbo nka; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you Ft Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix.

gahongayire yabyemeje

Aline Gahongayire yavuze ko nyuma ya 'Ineza Tour' azahita atangira gukora ku mushinga wa filime mu ndirimbo 'warampishe'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND