RFL
Kigali

Aline Gahongayire agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko asangira n’abana bafashwa n’umuryango Ineza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2018 8:51
1


Umunyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko ye yishimana, asangira n’abana bafashwa mu buzima bwa buri munsi n’umuryango Ineza abereye umuyobozi.



Umuryango ineza wateguye ibirori wise ‘Ndagukunda’ bigamije gusangira, gutanga impano ku bana bakeneye ubufasha [Share Love and Gifts with neediest Kids], kuganira n’ibindi byinshi bibazanira umunezero, ntibigunge. Ibi birori byahujwe n’Isabukuru y’amavuko y’umuhanzikazi Aline Gahongayire. Ni birori bizaba tariki 12 Ukuboza 2018, bibere kuri Arise&Shine School iherereye Kabeza mu mujyi wa Kigali. 

Aline Gahongayire agiye kwizihiza isabukuru y'amavuko mu birori azasangiriramo n'abana bafashwa n'Umuryango Ineza.

Aline yabwiye INYARWANDA ko umuryango Ineza wishyurira amashuri abana 101, ngo kuwa 12 Ukuboza 2018 ni igihe cyiza cyo gusangira na bo bishimira impera z’umwaka wa 2018, batangira umwaka mushya muhire wa 2019. Yagize ati ‘Hari abana umuryango Ineza wishyurira amafaranga y’ishuri, abana bagera ku 101 buri mwaka. Ni igihe cyiza cyo kwishimana na bo….Ntabwo bahora bafite ubwo bushobozi, ni igihe cyiza cyo gusangira nabo Noheli, tukabaha icyizere n’ubuzima kandi bashimirwe ko babashije kwiga bagatsinda, »

Aline yashishikarije abantu bose kuzitabira ibi birori, avuga ko abana bafite ubushake bwo kwiga ariko ko bagorwa no kubona amafaranga y’ishuri. Yavuze ko umubyeyi ashobora kuzitabira ibi birori ari kumwe n’umwana we bakaba banatanga impano kuri aba bana bafashwa n’umuryango Ineza.

Yavuze ko kuvuka ku muntu ‘yakabaye hari abandi aha ubuzima’. Ati « Ubuzima Imana iba impaye amahirwe yo kubaho..Ntacyo nabona nakwitura Imana usibye kuvuga ngo umunezero nawusangira n’abana batishoboye. Nawusangira n’abo bana.

« Kubaho kwanjye ku kaba ukw’umumaro kurusha kubaho kwiyongera imyaka ntacyo bivuze, » Umuryango Ineza washinzwe na Aline Gahongayire, ufasha abari mu buzima bugoye hagamijwe ko na bo bazamuka mu kindi cy’icyiciro cy’ubuzima.

Gahongayire witegura kwizihiza isabukuru y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hdgghs5 years ago
    aliko uyu mugore akunda itangazamakuru kubi





Inyarwanda BACKGROUND