RFL
Kigali

Gaga Grace yasabye abantu kureka amaganya bakiga gushima Imana bakanyurwa n’uko yabaremye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2016 19:56
1


Umuhanzikazi Uwambaje Marie Grace uzwi nka Gaga Grace yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nyurwa’ aho asaba abantu kureka amaganya no kwivumbura ku Mana ahubwo bakiga kuyishima bakanyurwa n’uko yabaremye.



Imana iyo yigaragaje hari abayakiriza impundu hari n’abayibona bayakiriza ibibazo kandi ibyo bibazo byerekeje ku maganya, ese wandemeye iki, nta maboko mfite, ko nta maguru wampaye kuki utandemye nk’abandi. Umva nshuti humura Imana irakuzi, uko uri kose waremwe mu mugambi wayo, reka kurira cyangwa ngo wigunge, wikwivumbura ku Mana igisubizo kiri hafi, iyakuremye irakuzi. Wowe ufite ibibazo tega amatwi nguhumurize, nubwo udafite ingingo ariko uriho, jya wibuka ko hari n’abaheze mu bitaro, hari n’abapfuye kandi bari bariho neza wowe Imana irakurinda, va mu maganya wige gushima. (..)Mbere yuko uganya jya ubanza ushime,….Mana twigishe kunyurwa. Gaga Grace muri Nyurwa

Gaga Grace ni umuhanzikazi ubarizwa mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga ndetse akaba abarizwa no muri Asaph International. Gaga Grace ni umwe mu bantu bakunze kwifashishwa n’abahanzi batandukanye muri studio no mu bitaramo ahanini kubera ubuhanga bwe mu miririmbire, imyandikire ndetse akagira n’ijwi ryiza. Nyuma y'amashusho y'iyi ndirimbo ye yatunganyiwe na Henry Joel wo mu Urugero Films, Gaga Grace yabwiye Inyarwanda.com ko hari ibindi byinshi byiza yiteguye kugeza ku bakunzi be ndetse n’abandi bose bakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Amwe mu mafoto yakuwe mu mashusho y'indirimbo NYURWA ya Gaga Grace

Gaga GraceGaga GraceGaga GraceGaga Grace

REBA HANO NYURWA YA GAGA GRACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fofo7 years ago
    Imana ijye itubabarira kutanyurwa





Inyarwanda BACKGROUND