RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yizihije isabukuru y’imyaka 36 -Menya amateka ye n’ikintu kimubabaza cyane mu buzima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2017 10:46
2


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza, kuri uyu wa 12 Kamena ni bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko.



Ingabire Irene Kamanzi waje kumenyekana nka Gaby Irene Kamanzi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w’abana batandatu. Gaby Kamanzi ni umukristo mu itorero rya Restoration Kimisagara ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana. Mu 1997, ni bwo yatangiye kuririmba muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza.

Gaby Kamanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye ‘Amahoro’ n’izindi zinyuranye, yavukiye i Likasi mu birometero 120 uvuye Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Congo Kinshasa ku itariki 12 Kamena 1981. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

gaby

Gaby Irene Kamanzi yahawe akazina ka 'Miss Gospel'

Umunsi nk’uyu w’amavuko ye, Gaby Kamanzi awizihiza ashimira Imana ku bwa byinshi amaze kugeraho mu buhanzi bwe. Kuva atangiye umuziki, Gaby Kamanzi amaze gufasha imitima ya benshi binyuze mu bihangano bye ndetse by’akarusho benshi mu baririmbyi n’abahanzikazi bavuga ko bamufatiraho urugero rwiza.

Gaby Kamanzi abarizwa mu itsinda The Sisters abanamo na Aline Gahongayire, Phanny Wibabara na Tonzi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda kandi bamaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibitangirwa mu Rwanda ndetse no hanze. Mu bihembo bitangirwa mu Rwanda ku banyamuziki bafite ibikorwa by’indashyikirwa Gaby Kamanzi amaze gutwara harimo: Salax Awards, Groove Awards, Sifa Rewards n’ibindi.

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ubwo yashyikirizwaga Sifa Reward umwaka ushize

Gaby Kamanzi amaze gushyirwa inshuro nyinshi ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bikomeye ku isi mu muziki wa Gospel. Amaze kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye ku isi yaba ibyo ku mugabane wa Amerika, Afrika n’ahandi. Gaby Kamanzi yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo Esther Wahome n'abandi bo mu karere bakomeye.

Abahanzi Gaby Kamanzi amaze gufasha mu muziki wabo

Gaby Kamanzi mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye, yafashije cyane abahanzi batandukanye barimo: Remy, Willy Uwizeye, Richard Nick Ngendahayo, Aime Uwimana n’abandi aho yagiye abafasha muri Album zabo bitewe n’ubuhanga bari bamubonyemo. Abahanzi benshi bagiye bamwiyambaza mu bitaramo byabo.

Ingabire Irene Kamanzi yamenyekanye cyane nka Gaby

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi

Menya zimwe mu ndirimbo za Gaby Kamanzi

Muri 2013 ni bwo Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Sauveur’. Nyuma yayo yakoze izindi zakunzwe cyane aho twavugamo: Amahoro, Il est Vivant, Ndatangazwa, Nema ya Goligota, Uhoraho, Wowe muremyi, Par ton sang, Umva indirimbo, Ungirira neza, Arankunda, Nzoririmba yakoranye na Redemption Voice, Furaha yakoranye na Esther Wahome, ID yakoranye n’umuraperi Bright Patrick, King of Kings yakoranye na Patient n’izindi.

Ni ikihe kintu kibabaza cyane Gaby Kamanzi?

Nk’uko aherutse kubitangariza inyarwanda.com, Gaby Irene Kamanzi mu bintu bya mbere byamubabaje harimo kuba yaravutse abona papa we aririmba kandi azi umuziki cyane ariko akaza kumubura ubwo yari afite imyaka 12 gusa y’amavuko. Kugeza ubu Gaby akaba ababazwa n’uko Se atakiriho ngo arebe ukuntu yamukurikije cyane ko nawe ahamya ko impano yo kuririmba yayikuye kuri papa we.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi yibitseho ibikombe byinshi bya Groove Awards

Ni umwe mu bagize itsinda The Sisters

Muri 2013 yakoze igitaramo gikomeye benshi basubirayo babuze aho bicara muri Serena Hotel

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi Polycalpe6 years ago
    Ndumva ari byiza cyane yagezeho hanyuma se yiyemeje kuma umubikira cyangwa bagenzi bamugiriye inama yo kudashaka umugabo dore ko ari no mwi itsinda rimwe na Aline Gahongayire waruriwe ni urushako cyangwa nabyo biri muri bimwe bimubabaza akaba yanze kugira icyo abitangazaho dore ko imyaka agize atangiye cya kiciro
  • aline6 years ago
    alikwili tsinda ryabo naryumenya riterumwaku, ese uwomukobwa wundi phany balikumwe mulilitsinda simperuka mutwereka invitation koyagombaga gukorubukwe umwakushize2016? byagenzebite?





Inyarwanda BACKGROUND