RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yasohoye amashusho y'indirimbo Neema ya Goligotha imaze imyaka 6 ikunzwe cyane-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2018 12:05
0


Nyuma y'imyaka 6 ashyize hanze indirimbo 'Neema Ya Goligotha' iri mu ndirimbo ze zikunzwe cyane, kuri ubu Gaby Kamanzi yamaze gusohora amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe akanatunganyirizwa mu gihugu cya Uganda.



Inyarwanda.com twabajije Gaby Kamanzi impamvu amashusho y'iyi ndirimbo agiye hanze nyuma y'imyaka 6 akoze iyi ndirimbo, adutangariza ko hari ayo yigeze gukora (amashusho) ntiyaba meza, bituma yiyemeza gufata andi ajyanye n'igihe. Ni muri urwo rwego yagiye muri Uganda aba ariho abafatira amashusho y'iyi ndirimbo ye 'Neema Ya Goligotha' iri mu ndirimbo ze zikunzwe cyane. Yagize ati:

Audio (amajwi) yasohotse muri 2012 kuri Album yanjye ya mbere. Album yasohotse officially muri Concert muri 2013, ariko nari natangiye kuyigurisha muri 2012, Bon narayikoze muri Kenya muri 2013, ariko Video (amashusho) ntabwo yabaye nziza. Ubwo nafashe igihe cyo gushaka uko nabona uburyo nzayikora neza. Sasa nashoboye kuyikorera muri Uganda muri November (Ugushyingo) ubwo mperukayo (2017) nagiye gufasha Rehema.

Gaby Irene Kamanzi ubarizwa mu itorero rya Restoration church rya Kimisagara, ni umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n'umwe mu bakunzwe cyane mu karere. Gaby Kamanzi yamamaye cyane mu ndirimbo 'Amahoro' n'izindi zitandukanye zirimo; Ungirira neza, Wowe muremyi, Neema Ya Goligotha, Arankunda, Furaha yakoranye na Esther Wahome n'izindi nyinshi yakoranye n'abahanzi batandukanye.

REBA HANO 'NEEMA YA GOLIGOTHA' YA GABY KAMAMZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND