Gaby Irene Kamanzi yatumiwe muri Uganda nyuma y’iminsi micye avuye ku kugabane w'Ubulayi muri gahunda z’ivugabutumwa aho yabashije gutaramira abatuye ibihugu bitandukanye birimo Ububiligi, Ubusuwisi na Denmark.
Gaby Kamanzi agiye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Lucky Rehema umunyarwandakazi usanzwe uba muri Canada, uzaba amurika album ye nshya. Ni mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 kibere mu mujyi wa Kampala, kwinjira akaba ari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe. Muri iki gitaramo hatumiwe abandi bahanzi barimo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bakunzwe cyane muri Uganda.
Gaby Kamanzi yabwiye Inyarwanda.com ko ari umugisha ukomeye kubona amahirwe yo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo hirya no hino ku isi. Yagize ati: “Nabyakiriye neza cyane kuko ni wo muhamagaro wanjye, noneho Uganda sinari mpaherutse.” Gaby Kamanzi agiye muri Uganda nyuma yo kuva i Rubavu muri Gisenyi Miracle Festival aho yishimiwe cyane mu ndirimbo ye 'Amahoro'.
Gaby Kamanzi mu nzira yerekeza muri Uganda
Gaby Kamanzi ubwo yari i Burayi mu minsi ishize
Rehema Lucky Antoinette watumiye Gaby Kamanzi
REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI
TANGA IGITECYEREZO