RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yerekeje muri Uganda nyuma yo kuva i Bulayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2017 10:01
0


Gaby Irene Kamanzi yatumiwe muri Uganda nyuma y’iminsi micye avuye ku kugabane w'Ubulayi muri gahunda z’ivugabutumwa aho yabashije gutaramira abatuye ibihugu bitandukanye birimo Ububiligi, Ubusuwisi na Denmark.



Gaby Kamanzi agiye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Lucky Rehema umunyarwandakazi usanzwe uba muri Canada, uzaba amurika album ye nshya. Ni mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 kibere mu mujyi wa Kampala, kwinjira akaba ari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe. Muri iki gitaramo hatumiwe abandi bahanzi barimo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bakunzwe cyane muri Uganda. 

Gaby Kamanzi yabwiye Inyarwanda.com ko ari umugisha ukomeye kubona amahirwe yo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo hirya no hino ku isi. Yagize ati: “Nabyakiriye neza cyane kuko ni wo muhamagaro wanjye, noneho Uganda sinari mpaherutse.” Gaby Kamanzi agiye muri Uganda nyuma yo kuva i Rubavu muri Gisenyi Miracle Festival aho yishimiwe cyane mu ndirimbo ye 'Amahoro'.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi mu nzira yerekeza muri Uganda

Image result for GABY KAMANZI I BURAYI

Gaby Kamanzi ubwo yari i Burayi mu minsi ishize

Gaby Kamanzi

Rehema Lucky Antoinette watumiye Gaby Kamanzi

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND