RFL
Kigali

Gaby Kamanzi uri kubarizwa muri Senegal yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2017 20:04
5


Kuva tariki 5/12/2017 kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru, Gaby Irene Kamanzi ari kubarizwa mu mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal. Gaby Kamanzi yamaze kwica inyoni ebyiri mu gihe yateye ibuye rimwe.



Gaby Kamanzi yagiye muri Senegal aho yari yatumiwe mu giterane cya Afrika. Ni we muhanzi nyarwanda wari uhagarariye u Rwanda muri iki giterane mpuzamahanga. Nubwo yagiyeyo yitabiriye igiterane, Gaby Irene Kamanzi yabyungukiyemo cyane akokomeza ibikorwa bye by'umuziki.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi yishimiye gukorera indirimbo muri studio ikomeye muri Senegal

Magingo aya Gaby Irene Kamanzi ari gukorera muri Senegal indirimbo iri gutunganyirizwamuri studio y'umuhanzi ukomeye cyane mu njyana ya Hiphop mu gihugu cya Senegal. Gaby Irene Kamanzi avuga ko aya ari amahirwe akomeye yungutse nyuma yo kwitabira igiterane yari yatumiwemo i Dakar. Ni studio y'umuhanzi Didier Awadi uzwi cyane mu muziki usanzwe, uyu akaba yaranaje mu Rwanda muri Kigali Up. 

Gaby Kamanzi

Indirimbo ya Gaby Kamanzi iri gukorerwa muri studio ya Didier Awadi

Gaby Kamanzi yadutangarije ko indirimbo ari gukora yitwa 'Je t'eleve' ikaba izajya hanze mu cyumweru gitaha. Yakomeje avuga ko amashusho yayo nayo azajya hanze vuba. Gaby Kamanzi yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya agiye gushyira hanze izaba iri kuri album ye nshya azamurika umwaka utaha wa 2018. Yagize ati: "Indirimbo yitwa Je t'eleve, izasohoka mu cyumweru gitaha, video yo ni nyuma. Iyi ndirimbo izaba iri kuri album yanjye y'igifaransa izasohoka umwaka utaha"

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi avuga ko indirimbo ari gukora izaba iri kuri album ye nshya

Gaby Kamanzi yabwiye Inyarwanda ko yishimiye cyane gukorera muri studio ya Didier Awadi, umwe mu bahanzi bakomeye muri Senegal. Amashusho yayo yavuze ko azayafatira ahitwa Gorée hafi y'umujyi wa Dakar. Gorée akaba ari ikirwa gikurura ba mukerarugendo benshi. Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo Amahoro, yagiye i Dakar nyuma yo kuva muri Tchad, i Burayi ndetse no muri Uganda.

Muri Tchad yagiyeyo ku butumire bwa televiziyo yitwa Electron Tv imwe mu ma televiziyo akomeye muri Tchad. Nyuma yo kuva muri Tchad, Gaby Kamanzi yahise ajya i Burayi azenguruka ibihugu bitandukanye nk'u Bubiligi, u Busuwisi na Denmark muri gahunda z'ibiterane n'ibitaramo yari yatumiwemo. Kuri ubu ari kubarizwa muri Senegal mu mujyi wa Dakar. Abajijwe igihe azagarukira i Kigali, yavuze ko atari cyera na cyane ko ateganya kurira iminsi mikuru mu Rwanda. 

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi ubwo yari mu ndege yerekeza i Dakar

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byukusenge Ali6 years ago
    Murabagome ukuntu umutwe w'inkuru umeze naringizengo yabonye umugabo? Indirimbo ntiyari kuzayikorera ni i Nyamirambo ko huzuyeyo studio?
  • Kelyrogers 6 years ago
    Njye ndabona ari muri Kenya ko mbona studio itatswe ni byapa byanditseho kenya???
  • 6 years ago
    hhhhhhhhhhhh
  • Egoko6 years ago
    Ahubwo se wa mugani iyo ndege yagiyemo ni bwoko ki? Mo imbere hasa nko muri burende. Banza ari iy' imitwaro! Studio yo ni iyo muri Kenya
  • noli WAMAMAYE6 years ago
    mbega inyoni y'igishwi! ubu naringize ngo nawe agiriwe neza asezera k'urungano, none ngo indi ndirimbo, ubu c uhuuuum!? wagirango n'undi mwana abyaye. gusa wenda reka dukomeze dufate ko ari y'amasezerano y' Imana ataruzuzwa neza.





Inyarwanda BACKGROUND