RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yataramiye abatuye i Bruxelles, azakomereza muri Danemark-AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2017 15:04
2


Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’ n’izindi zinyuranye, kuri ubu ari kubarizwa ku mugabane w’uburayi muri gahunda z’ivugabutumwa ndetse akaba yakoze igitaramo cya mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017.



Gaby Kamanzi ari i burayi ku butumire bw'umuhanzi Jonathan Niyomwungere wamutumiye mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 aho yamurikaga album ye ‘Yerusalemu’. Gaby Kamanzi aganira na Inyarwanda.com yashimiye cyane Fortran Bigirimana umuhanzi ukomoka i Burundi wamuhuje na Jonathan Niyomwungere wamutumiye i burayi. 

Gaby Kamanzi yagize ati;"Nakiriye neza ubu butumire, ndashimira Fortran Bigirimana ni we wampuje n’uyu muhanzi ufite gusohora album, Imana imumpere imigisha."

Nkuko yabitangarije Inyarwanda, Gaby Irene Kamanzi azava mu Bubiligi yerekeza muri Danemark mu giterane gisoza weekend yatumiwemo na Zion Temple yo muri icyo gihugu, bikaba biteganyijwe ko icyo giterane cyiswe ‘Stand ground in worship like David’ kizaba tariki 15-16 Nzeri 2017, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. 

Gaby KamanziGaby Kamanzi

Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Jonathan Niyomwungere

Gaby KamanziGaby KamanziGaby Kamanzi

Gay Irene Kamanzi ari kubarizwa i burayi

REBA GABY KAMANZI ARIRIMBA MU GITARAMO CYABEREYE MU BUBILIGI


REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco 6 years ago
    Gaby, uri umukobwa mwiza wubaha Imana. Rwose ikubakire iguhe umugabo mwiza ni ibobondo.
  • Jean C6 years ago
    ariko Kamanzi yabuze umugabo kandi ateye neza? Njyewe mpora nibaza icyo kibazo!





Inyarwanda BACKGROUND