RFL
Kigali

Gaby Kamanzi ari mu bazaririmba mu gitaramo gikomeye 'Christmas Celebration' kizabera muri Convention Center

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2018 17:10
0


Mu mpera z'uyu mwaka wa 2018, mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo gikomeye cyiswe 'Christmas Celebration Concert'. Kuri ubu hamenyekanye abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, barimo na Gaby Kamanzi wari umaze igihe atagaragara mu bitaramo.



'Christmas Celebration Concert', ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'inshuti zabo ziri mu Rwanda gusoza umwaka wa 2018 bari mu bihe byo kuramya Imana. Iki gitaramo kizaba tariki 26/12/2018 kibere muri Kigali Convention Center. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Cyenda n'igice z'amanywa.  Magingo aya hamenyekanye abahanzi n'abaririmbyi bazaririmba muri iki gitaramo.

Image result for gaby kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo

Abahanzi n'abaririmbyi bazaririmba muri 'Christmas Celebration Concert' ni Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi na Healing Worship Team. Nk'uko abateguye iki gitaramo babitangarije Inyarwanda.com, kwinjira muri iki gitaramo birasaba kugura itike y'ibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5,000Frw). Kugeza ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo iki gitaramo kibe dore ko kizaba tariki 26/12/2018 ni ukuvuga nyuma y'umunsi umwe Noheli ibaye.

Image result for Healing worship team amakuru

Healing Worship Team bazaririmba muri iki gitaramo

Gaby Kamanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND