Mu mpera z'uyu mwaka wa 2018, mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo gikomeye cyiswe 'Christmas Celebration Concert'. Kuri ubu hamenyekanye abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, barimo na Gaby Kamanzi wari umaze igihe atagaragara mu bitaramo.
'Christmas Celebration Concert', ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'inshuti zabo ziri mu Rwanda gusoza umwaka wa 2018 bari mu bihe byo kuramya Imana. Iki gitaramo kizaba tariki 26/12/2018 kibere muri Kigali Convention Center. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Cyenda n'igice z'amanywa. Magingo aya hamenyekanye abahanzi n'abaririmbyi bazaririmba muri iki gitaramo.
Gaby Kamanzi mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo
Abahanzi n'abaririmbyi bazaririmba muri 'Christmas Celebration Concert' ni Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi na Healing Worship Team. Nk'uko abateguye iki gitaramo babitangarije Inyarwanda.com, kwinjira muri iki gitaramo birasaba kugura itike y'ibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5,000Frw). Kugeza ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo iki gitaramo kibe dore ko kizaba tariki 26/12/2018 ni ukuvuga nyuma y'umunsi umwe Noheli ibaye.
Healing Worship Team bazaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO