Gaby Irene Kamanzi umaze iminsi mu ngendo z'ivugabutumwa, kuri ubu ari kubarizwa i Dakar muri Senegal. Kuri uyu wa Kabiri tariki 5/12/2017 ni bwo Gaby Kamanzi yageze i Dakar.
Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo Amahoro, yagiye i Dakar nyuma yo kuva muri Tchad, i Burayi ndetse no muri Uganda. Muri Tchad yagiyeyo ku butumire bwa televiziyo yitwa Electron Tv imwe mu ma televiziyo akomeye muri icyo gihugu. Nyuma yo kuva muri Tchad, Gaby Kamanzi yahise ajya i Burayi azenguruka ibihugu nitandukanye nk'u Bubiligi, u Busuwisi na Denmark muri gahunda z'ibiterane n'ibitaramo yari yatumiwemo.
Gaby Irene Kamanzi yavuye i Burayi yerekeza muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo n'umunyarwandakazi Rehema Lucky Antoinette uba muri Canada wari wakoreye igitaramo i Kampala ndetse banakorana indirimbo bise 'Ushyizwe hejuru'. Kuri ubu Gaby Kamanzi ari kubarizwa muri Senegal nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, akaba yaratumiwe mu giterane gikomeye kiri ku rwego rwa Afrika. Gaby Kamanzi ni we uhagarariye u Rwanda muri iki giterane. Yagize ati:
Natumiwe mu giterane inaha muri Senegal, igiterane kijya kiba buri mwaka muri Eglise yitwa 'Bethel World Outreach Ministries International- Senegal'. Ni igiterane gihuza ibihugu byinshi, ariko by'umwihariko ni igiterane cya Afrika. Njyewe rero natumiwe nk'umunyarwanda, mbese nzaba mpagarariye u Rwanda, igiterane cyatangiye tariki 5/12/2017 kizasozwa tariki 10/12/2017. Ni ibyo najemo, hanyuma nyuma nzanakora ibindi bikorwa byo ku gukora indirimbo ndetse no gukora video.
Gaby Kamanzi ubwo yerekezaga i Dakar
Gaby Kamanzi mu kiganiro cya mu gitondo kuri Electron Tv muri Tchad
Gaby Kamanzi ubwo yari i Burayi mu mezi macye ashize
Gaby Kamanzi hamwe na Rehema bahuriye muri Uganda bagakorana indirimbo
REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI
TANGA IGITECYEREZO