RFL
Kigali

Gaby Kamanzi ku rutonde rw'abahanzi bakomeye muri Afrika bahatanira ibihembo bya AGMMA 2017

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/05/2017 15:43
3


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, ari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afrika bahatanira ibihembo mu irushanwa The African Gospel Music & Media Awards (AGMMA) 2017.



The African Gospel Music & Media Awards (AGMMA) 2017 ni rimwe mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afrika muri Gospel. Muri uyu mwaka wa 2017, hari ibyiciro 22 bihatanirwa. Abahanzi bari ku rutonde harimo abakorera umuziki muri Afrika ndetse n’abanyafrika bawukorera mu bindi bihugu.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2017, Gaby Irene Kamanzi ni we muhanzi nyarwanda rukumbi uri ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri iri rushanwa rihemba abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afrika mu muziki wa Gospel. Gaby Kamanzi ari mu cyiciro cy’umuhanzi ukomeye muri Afrika yo hagati (Artist of Excellence Central Africa).

Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro' ahanganye n’abahanzi batanu na we wa gatandatu. Abahanzi bari kumwe na Gaby Kamanzi mu cyiciro kimwe, bose ni abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abo ni: Dena Mwana (DRC), Cassi Kalala (DRC), Mireille Basirwa (DRC), Pastor Moise Mbiye (DRC) na Gael music (DRC).

Gaby Irene Kamanzi

Ku mazina ya Gaby Kamanzi habayeho kwibeshya ku izina rye Kamanzi bandika 'Kimazi'

Kuri ubu amatora muri African Gospel Music & Media Awards (AGMMA) 2017 yaratangiye, gutora bikaba bikorerwa ku rubuga www.africangospelmusicawards. Biteganyijwe ko ibihembo bizatangwa tariki 3 Kamena 2017 mu birori bizabera Stratford Circus Centre mu Bwongereza ndetse amatike yo kwinjira muri ibyo birori kugeza ubu arimo kugurishwa. Gutora Gaby Kamanzi, kanda HANO ubashe kumuha amahirwe.

Mu bandi bahanzi bakomeye muri Afrika bari guhatanira ibihembo muri iri rushanwa twavugamo Kambua, Size 8, Christine Shushu, Mercy Masika, Soweto gospel choir n’abandi barimo Solly Mahlangu utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya pasika kizaba muri 2018.

Solly Mahlangu ari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri Afrika mu bagabo (Male artist), abo ahanganye nabo ni: Mike Abdul (Nigeria), Sammie OKposo (Nigeria), Nathaniel Bassey (Nigeria), Tim Godfrey (Nigeria), Sonnie Badu (Ghana), Pombi (Zambia), Joe Mettle (Ghana), Dr Tumi (USA) na Uche Agu (USA).

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka harimo: Onos Ariyo (Nigeria), Ntokozo Mbambo (Afrika y’Epfo), Lebo Sekgobela (Afrika y’Epfo), Mercy Masika (Afrika y’Epfo), Size 8 (Kenya), Christine Shushu (Tanzania), Zabuli (Uganda), Mabongi  na Isabella (u Bwongereza).

Gutora Gaby Kamanzi, kanda HANO ubashe kumuha amahirwe.

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi ni we muhanzi nyarwanda rukumbi uri mu bahatanira ibihembo muri AGMMA 2017

REBA HANO 'ARANKUNDA' YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ndagukunda cyaneee gaby
  • anick6 years ago
    courage chr kd gd luk Imana ikurimbere
  • dad6 years ago
    Ese ko mperuka urwanda ruri muri muri East Africa aba bo baracyarushyira muri Central Africa!!!??





Inyarwanda BACKGROUND