Umuhanzikazi Gaby Kamanzi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo yatumiwemo muri Leta zitandukanye, akomeje kuhagirira ibihe byiza aho yishimiwe cyane n’abakunzi be babarizwayo.
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri, Gaby Kamanzi amaze muri Amerika, akomeje gusabana n’abakunzi be. Mu minsi ibanza akigerayo, yasuye isomero rya Bill Graham riherereye mu majyaruguru ya Carolina, akaba ari agace kamwe mu dusurwa cyane muri icyo gihugu.
Gaby Kamanzi yasuye Isomero rya Bill Graham
Nk’uko Gaby Kamanzi abitangaza, guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo kugeza kuwa 6 Ukuboza 2015, azaba ari mu bitaramo bizabera mu mijyi itandukanye aho twavuga nko muri Texas, Houston na Dallas.
Kuwa 21 kugeza 22 Ugushyingo 2015 yaririmbye mu gitaramo cyateguwe na African Gospel Artists cyabereye kuri Steele Creek Church of Charlotte mu mujyi wa Charlotte. Biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda umwaka utaha wa 2016 agakora ibitaramo bitandukanye harimo n’icye ku giti cye.
REBA HANO AMAFOTO Y'IBIHE BYIZA GABY KAMANZI ARI KUGIRIRA MURI AMERIKA N'UDUCE AMAZE GUSURA
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI YITWA "ARANKUNDA"
TANGA IGITECYEREZO