Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umukristo mu itorero Evangelical Restoration rya Kimisagara, yagizwe Miss Gospel n’umwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda imbere ya bamwe mu bayobozi ba Leta.
Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda avuga ko ajya kumenyana na Gaby Kamanzi bwa mbere bari bahuriye mu ndege bajya mu ivugabutumwa. Nyuma yo kumenyana na Gaby ndetse yanamutumira mu biterane bye akabyitabira, Bishop Rugagi ngo byamweretse ko Gaby afite umutima wo gukorera Imana kandi abikunze.
Bishop Rugagi Innocent ahamya ko Gaby Kamanzi ariwe mukobwa mwiza w’uburanga n’umutima mu bahanzikazi bose bo mu Rwanda ndetse n’abakristo bose muri rusange akaba ariyo mpamvu yamwise Miss Gospel. Uyu mukozi w’Imana anahamya ko umusore uzagira amahirwe yo kurongora Gaby Kamanzi, azaba abonye umugore mwiza wubaha Imana.
Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church yemeza ko Gaby Kamanzi ari Miss Gospel
Mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi 100 cyateguwe n’itorero Redeemed Gospel cyabaye tariki ya 1 Kanama 2015 kuri Maison des Jeunes Kimisagara, Bishop Rugagi Innocent mbere yo kwakira Gaby Kamanzi ngo atambutse ubutumwa mu ndirimbo, yatangarije abari aho ko yakiriye Miss Gospel Gaby Kamanzi.
Iby’uko Gaby Kamanzi ari Miss Gospel, Bishop Rugagi yabivuze imbere y’abakristo nk’ibihumbi bibiri ndetse n’imbere y’abayobozi bakuru ba Leta barimo umuyobozi wa Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange ndetse na Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board/RGB). Bishop Rugagi ati:
Tera intambwe kugirango bakubone, uwo bamwita Miss Gospel Gaby Kamanzi, Haleluya (Imana ishimwe) mu kanya Miss Gospel araza kuturirimbira indirimbo.
Gaby Kamanzi yiswe Miss Gospel mu giterane kitabiriwe na Prof Shyaka Anastase(RGB) na Meya w'Akarere ka Nyarugenge(iburyo)
Miss Gospel Gaby Kamanzi(iburyo)yahise ajya kuririmba indirimbo ebyiri ahawemo ikaze
Bishop Rugagi Innocent uhamya ko Gaby Kamanzi ariwe mukobwa mwiza cyane mu bahanzi n’abakristo bose bo mu Rwanda ndetse akaba yarigeze no kubishimangira mu giterane cy’abicomokoraga ku idini, yatangarije umunyamakuru w’inyarwanda.com ko Gaby Kamanzi yamwise Miss Gospel kuko afite umuco, uburanga n’ikinyabupfura kurusha abandi bahanzi n’abakristo. Rugagi aseka cyane yagize ati:
Hahah Miss Gospel, none ko habaho Miss Rwanda? Nanjye namwise Miss Gospel (Gaby Kamanzi) afite umuco nk’umukobwa w’umutima,w’uburanga ugira n’ikinyabupfura.
Gaby Irene Kamanzi wagizwe Miss Gospel
Nyuma y’ibyatangajwe na Bishop Rugagi ko Gaby Kamanzi ari Miss Gospel, Meya Mukasonga Solange nawe yahise yemeza iri zina asaba abakristo bari aho cyane cyane urubyiruko gufatira urugero rwiza kuri Miss Gospel Gaby Kamanzi bagakora ibikorwa byiza bishimwa n’Imana n’abantu bakazavamo abantu b’intangarugero.
Meya Mukasonga Solange nawe yunze mu rya Bishop Rugagi, asaba urubyiruko kwigira byinshi kuri Miss Gospel Gaby Kamanzi
Inyarwanda.com twabajije Gaby Kamanzi uko yakiriye kuba Nyampinga hatabayeho amarushanwa, adutangariza ko kwitwa Miss Gospel bimushimisha cyane ndetse agashimira Imana yamuhaye ubwiza butuma bamwita Miss Gospel. Gaby Kamanzi yagize ati:
Bishop Rugagi akunda kurinyita wenda kubera uko nteye nta kindi, naho kuba Miss nyawe si ndiwe ndavuga kwinjira mu ba Miss si nd’umwe muri bo. Cyakora aba Miss twese tuziko baba ari beza, rero kuba anyita Miss ni ukumbwira ko ndi mwiza, rero biranshimishije kandi mbishimiye Imana yangize mwiza.
Gaby Irene Kamanzi ashima Imana yamugize mwiza, akaba yarishimiye kwitwa Miss Gospel
Gaby Irene Kamanzi ubarizwa mu itsinda rya The Sisters abanamo na Aline Gahongayire, Tonzi na Phanny Wibabara, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse no mu karere akaba azwi cyane mu ndirimbo “Amahoro” yubatse izina muri iki gihugu.
Gaby Irene Kamanzi (ibumoso)ni umwe mu bagize itsinda The Sisters
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA GABY KAMANZI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE YISE "ARANKUNDA"
TANGA IGITECYEREZO