RFL
Kigali

Gaby Irene Kamanzi yagizwe Miss Gospel imbere y’abayobozi ba Leta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2015 9:25
10


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umukristo mu itorero Evangelical Restoration rya Kimisagara, yagizwe Miss Gospel n’umwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda imbere ya bamwe mu bayobozi ba Leta.



Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda avuga ko ajya kumenyana na Gaby Kamanzi bwa mbere bari bahuriye mu ndege bajya mu ivugabutumwa. Nyuma yo kumenyana na Gaby ndetse yanamutumira mu biterane bye akabyitabira, Bishop Rugagi ngo byamweretse ko Gaby afite umutima wo gukorera Imana kandi abikunze.

Bishop Rugagi Innocent ahamya ko Gaby Kamanzi ariwe mukobwa mwiza w’uburanga n’umutima mu bahanzikazi bose bo mu Rwanda ndetse n’abakristo bose muri rusange akaba ariyo mpamvu yamwise Miss Gospel. Uyu mukozi w’Imana anahamya ko umusore uzagira amahirwe yo kurongora Gaby Kamanzi, azaba abonye umugore mwiza wubaha Imana.

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church  yemeza ko Gaby Kamanzi ari Miss Gospel

Mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi 100 cyateguwe n’itorero Redeemed Gospel cyabaye tariki ya 1 Kanama 2015 kuri Maison des Jeunes Kimisagara, Bishop Rugagi Innocent mbere yo kwakira Gaby Kamanzi ngo atambutse ubutumwa mu ndirimbo, yatangarije abari aho ko yakiriye Miss Gospel Gaby Kamanzi.

Iby’uko Gaby Kamanzi ari Miss Gospel, Bishop Rugagi yabivuze imbere y’abakristo nk’ibihumbi bibiri ndetse n’imbere y’abayobozi bakuru ba Leta barimo umuyobozi wa Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange ndetse na Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board/RGB). Bishop Rugagi ati:

Tera intambwe kugirango bakubone, uwo bamwita Miss Gospel Gaby Kamanzi, Haleluya (Imana ishimwe) mu kanya Miss Gospel araza kuturirimbira indirimbo.

Shyaka

Gaby Kamanzi yiswe Miss Gospel mu giterane kitabiriwe na Prof Shyaka Anastase(RGB) na Meya w'Akarere ka Nyarugenge(iburyo)

Gaby

Miss Gospel Gaby Kamanzi(iburyo)yahise ajya kuririmba indirimbo ebyiri ahawemo ikaze

Bishop Rugagi Innocent uhamya ko Gaby Kamanzi ariwe mukobwa mwiza cyane mu bahanzi n’abakristo bose bo mu Rwanda ndetse akaba yarigeze no kubishimangira mu giterane cy’abicomokoraga ku idini, yatangarije umunyamakuru w’inyarwanda.com ko Gaby Kamanzi yamwise Miss Gospel kuko afite umuco, uburanga n’ikinyabupfura kurusha abandi bahanzi n’abakristo. Rugagi aseka cyane yagize ati:

Hahah Miss Gospel, none ko habaho Miss Rwanda? Nanjye namwise Miss Gospel (Gaby Kamanzi) afite umuco nk’umukobwa w’umutima,w’uburanga ugira n’ikinyabupfura.

gaby

Gaby Irene Kamanzi wagizwe Miss Gospel

Nyuma y’ibyatangajwe na Bishop Rugagi ko Gaby Kamanzi ari Miss Gospel, Meya Mukasonga Solange nawe yahise yemeza iri zina asaba abakristo bari aho cyane cyane urubyiruko gufatira urugero rwiza kuri Miss Gospel Gaby Kamanzi bagakora ibikorwa byiza bishimwa n’Imana n’abantu bakazavamo abantu b’intangarugero.

Mukasonga

Meya Mukasonga Solange nawe yunze mu rya Bishop Rugagi, asaba urubyiruko kwigira byinshi kuri Miss Gospel Gaby Kamanzi

Inyarwanda.com twabajije Gaby Kamanzi uko yakiriye kuba Nyampinga hatabayeho amarushanwa, adutangariza ko kwitwa Miss Gospel bimushimisha cyane ndetse agashimira Imana yamuhaye ubwiza butuma bamwita Miss Gospel. Gaby Kamanzi yagize ati:

Bishop Rugagi akunda kurinyita wenda kubera uko nteye nta kindi, naho kuba Miss nyawe si ndiwe ndavuga kwinjira mu ba Miss si nd’umwe muri bo. Cyakora aba Miss twese tuziko baba ari beza, rero kuba anyita Miss ni ukumbwira ko ndi mwiza, rero biranshimishije kandi mbishimiye Imana yangize mwiza.

Gaby Irene Kamanzi ashima Imana yamugize mwiza, akaba yarishimiye kwitwa Miss Gospel

Gaby Irene Kamanzi ubarizwa mu itsinda rya The Sisters abanamo na Aline Gahongayire, Tonzi na Phanny Wibabara, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse no mu karere akaba azwi cyane mu ndirimbo “Amahoro” yubatse izina muri iki gihugu. 

Gaby Irene Kamanzi (ibumoso)ni umwe mu bagize itsinda The Sisters

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA GABY KAMANZI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE YISE "ARANKUNDA"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziza8 years ago
    Nanjye nabyemeza ko uyu mukobwa ari mwiza.ikibazo azagira gusa nuko muri bene wabo babarokore abasore benshi ntabwo baba biyizeye neza,bituma batinya kumwegera mu gihe nawe ari bo ategereje bonyine.
  • Rugagi8 years ago
    Arashaje navire arongore.
  • che8 years ago
    Ni mwiza.
  • Samysky8 years ago
    AGAKECURINI.COM
  • Diane8 years ago
    Turamukunda umukozi w'Imana kandi ni mwiza pe!Ajye Asenga singombwa guhubuka kuko iyo igihe cy'Imana kigeze byose birashoboka
  • ddd8 years ago
    ariko nge abantu baransetsa, we se arabyanze,marriage si iyo kubwiriza umuntu ahubwo musabire azabigereho, otherwise you people muzahora muri ayo. congs to Gaby kandi nihagera Imana izakwibagiza amagambo mabi wabwiwe na Sarah yabyaye ageze mu za bukuru ntaho iyo mu ijuru itakura umuntu
  • bb8 years ago
    Hmmmmm ako nkamwe muhera kuki muvugako ashaje kweli??kdi aho kugira urushako rubi nkamugenzi we alga nabireka...anyways Rwose Gaby arabikwiye ubona Afite Christo muriwe!!! Miss gospel kbsaa ancwiii
  • henry8 years ago
    nk'umwe mu ba fan ba Gaby b'i Bujumbura ndifuza cane ko yokora ubukwe tukarushirizaho ku mushigikira mû gikorwa c'Imana gikomeye urimwo
  • 8 years ago
    nta miss uba munzu y'Imana kko twese twaremwe mu shusho yayo.ibyo ni ubuyobe
  • 8 years ago
    Irene ndakwikundira nkunda uko uririmba uko wifata rukristo nukuri Imana yite kuvyawe vyose naho urugo uzoba urubaka kuko uracari muto disi we.mur Yesu ntidusazaaaaaa.,akureke kabisa ukorere Yesu di





Inyarwanda BACKGROUND