Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi arishimira imyaka 33 y’amavuko yujuje kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena 2014, umunsi yishimiraho byinshi amaze kugeraho mu muziki we ndetse akaba anakomeza kwagura umuziki we kuko ubu agiye kuwugeza ku rwego rw’isi yose.
Gaby Irene Kamanzi yavutse tariki 12 Kamena 1981, avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Konko aho yiswe n’ababyeyi be Ingabire Irene Kamanzi ariko akaza kwamamara mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ku izina rya Gaby. Gaby avukana n’abana batanu, bivuga ko mu muryango w’iwabo ari abana batandatu.
Nk’uko yabitangarije inyarwanda.com, Gaby mu bintu bya mbere byamubabaje harimo kuba yaravutse abona papa we aririmba kandi azi umuziki cyane ariko akaza kumubura ubwo yari afite imyaka 12 gusa y’amavuko, kugeza ubu akaba ababazwa n’uko atakiriho ngo arebe ukuntu yamukurikije cyane ko Gaby nawe ahamya ko impano yo kuririmba yayikuye kuri papa we.
Gaby ariko yishimira intera amaze kugeraho mu muziki we, akaba ashaka ariko gukomeza kuwagura akawugeza ku rwego rw’isi yose dore ko ubu amaze gukataza akora album ye ya kabiri igomba kuba iriho indirimbo zo mu ndimi z’amahanga nk’icyongereza n’igifaransa kugirango bizamufashe kugeza ubutumwa bwe ku isi hose.
Gaby mu buzima busanzwe yize amashuri yisumbuye mu by’ubucuruzi n’ibaruramari, aza gukomeza amashuri ye ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali aho yize Icungamutungo (Gestion), akaba ari ingaragu, akaba kandi umwe mu bahanzi bafite ibihembo byinshi mu Rwanda mu gice cy’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO