RFL
Kigali

Freddy Don uvuye kwiga umuziki i Nairobi yasohoye indirimbo 'Inkovu' yakoranye na M Olivier-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/01/2018 22:24
0


Freddy Don wamenyekanye mu ndirimbo 'I am a soldier' yakoranye na Gisa cy'Iganzo, atangiranye imbaraga umwaka wa 2018 aho yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Inkovu' yakoranye na Olivier The Legend uzwi cyane nka M Olivier.



UMVA HANO 'INKOVU' YA FREDDY DON FT OLIVIER THE LEGEND

Mu ntangiriro za 2016 ni bwo Freddy Don yagiye i Nairobi kwiga mu ishuri ry’umuziki ryitwa The Kenya Conservatoire of music. Mu mwaka umwe yize muri iryo shuri akarangiza amasome ye ndetse magingo aya akaba ari kubarizwa mu Rwanda, Freddy Don avuga ko yahungukiye ubumenyi bwinshi buzamubera impamba ikomeye mu muziki we ndetse n'uwa bagenzi be dore ko ateganya no gutangiza studio ye bwite itunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi.

Freddy Don

Freddy Don ubwo yari muri Kenya ku mpamvu z'amasomo y'umuziki

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Freddy Don yadutangarije ko uyu mwaka wa 2018 afite imishinga inyuranye mu muziki we aho yatangiye gukora kuri album ye ya kabiri. Yagize ati: "Mfite gukora indirimbo nyinshi, gutangira gukora kuri album ya kabiri. Ikindi ndifuza gutangira my audio studio kugira ngo mbashe gufasha abahanzi benshi, iyi ndirimbo ni iya mbere mu zo nshaka gukora"

UMVA HANO 'INKOVU' YA FREDDY DON FT OLIVIER THE LEGEND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND