RFL
Kigali

Ubusesenguzi bwa Ev Fred Kalisa ku mpamvu Apotre Dr Gitwaza ari kwimika abapasitori bakiri bato

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/06/2018 12:02
3


Apotre Dr Paul Gitwaza, umushumba mukuru w'itorero Zion Temple ku isi muri iyi minsi ari kwimika abapasitori bashya biganjemo abakiri bato mu myaka (urubyiruko). Umuvugabutumwa Fred Kalisa yabikozeho ubusesenguzi abusangiza abanyarwanda abinyujije ku Inyarwanda.com.



Mu gihe gito gishize Apotre Dr Gitwaza yimitse abashumba bashya yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Mu bo yimitse harimo n'abakiri bato bakiri urubyiruko ndetse harimo n'abatari bashinga urugo, ni ukuvuga bakiri abaseribateri. Ibi ntabwo byari bimenyerewe muri Zion Temple ndetse ni na gacye ubibona mu yandi matorero ya Gikristo.

Mu gihe gishize Inyarwanda.com yaganiriye na Pastor Flory Nzabakira umuvugizi w'itorero Zion Temple tumubaza ibijyanye no guha abasore inshingano z'ubushumba, ibintu bitari bimenyerewe mu itorero Zion Temple, adutangariza ko nta cyabuza umusore kuba yashumba itorero. Yatanze urugero kuri Pawulo wo muri Bibiliya, avuga ko yatangije amatorero menshi mu gihe atigeze ashaka umugore. Ev Fred Kalisa hari ukundi abibona ndetse hari n'imbogamizi abibonamo.

Ubusesenguzi bwa Ev Fred Kalisa buteye gutya:

Nagerageje gusoma inkuru zijyanye n'iyimikwa ry'abapasitoro bakiri bato muri Zion Temple nsanga nabishyira mu ngingo ebyiri, iya mbere ni ukuzana amaraso mashya mu murimo cyane ko gukorana n'abakiri bato baba bafite imbaraga kandi bifuza ko bagira ikintu runaka bakora mu nshingano za gishumba. Icya kabiri ni ku bijyanye n'impinduka kuko abo Apotre Dr Gitwaza yatangiranye nabo bari bamuhindutse bashaka kumukuraho kandi ari we nyir'iyerekwa nkabibona nko kuzana ababasha kumwumva kandi bataragira byinshi mu mitwe yabo.

Kuzana amaraso mashya

Kwimikwa kw'abapasitoro bakiri bato ni ukuzana impinduka cyane ko Bibiliya ivuga ko ubwiza bw'abasore ari imbaraga zabo bityo bakaba bazana impinduka nziza mu murimo cyane ko bafite imbaraga umurimo wose bawukora kandi bakawukora vuba nkabibona nk'imwe mu mpamvu yatuma Apotre Gitwaza yaba ari kwimika abakiri bato.

Kuba abo batangiranye baramuhindutse

Kuba yaratangiranye na bariya bagabo baziranye kuri byinshi bakoranye byinshi ndetse byari byararenze kuba abakozi ahubwo bakoranaga bya hafi cyane nk'uko nawe yabitangaje ko habayeho kumenyerana akaba imwe mu mbogamizi zatumye bashaka kumuhirika rero kuzana abakiri gato ni ukuzana ababasha kumwumva abwira icyo bakora ntibamugore kandi bakamwubaha nk'umuyobozi wabo.

Gutegura abasigarana itorero agiye muri Pension

Nk'uko n'ahandi henshi bimeze, niba utegura umuntu uzagusimbura ku mwanya w'ubuyobozi ahanini umutegura hakiri kare akaba ari umuntu uba uzi strategie ukoreramo ndetse akaba azabasha gusigarana ubuyobozi ntihagire icyuho kizagaragara udahari mu mirimo bityo rero akaba nk'imwe mu mpamvu mbona ko Apotre Gitwaza yaba ari kwimika abapasitoro bakiri bato cyane ko abenshi ari n'abana bakuriye imbere ye bityo akabigisha uko bayobora, imbogamizi zibamo, uko bazikemura bagatangira kubyimenyereza wenda navuga muri Afrika Haguruka wumvaga ko bakomeza kuvuga cyane k'umubyeyi w'umwuka nkaba mbibona nko gutegura abayobozi beza bejo hazaza. 

Imbogamizi 

Kubasha gukoresha abakuze n'abakiri bato bizasaba imbaraga nyinshi cyane ko imyumvire yabo itandukanye kuko abakuze baba bafite uko babona byagenda ndetse bakumva ko kuba bakuze bazi byinshi ni n'imwe mu mbogamizi n'abakiri bato bakumva ko abasaza bashaje batazi aho isi igeze bakumva bafite uko babona ibintu byagenda. Kuba hano kumva ko Apotre Dr Gitwaza ashyize imbere cyane abakiri bato kurusha abasaza ndetse ko nta cyizere yagirira abasaza kuko bamuhemukiye bagashaka kumukuraho kandi yarabizeraga rero akazana abamwumva. 

Image result for apotre gitwaza paul amakuru inyarwanda

Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru wa Zion Temple ku isi

Image result for Fred Kalisa amakuru inyarwanda

Umuvugabutumwa Fred Kalisa asanga Apotre Gitwaza ari gutegura abazamusimbura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ibyo akora Ndabishigikiye kweri burya youth( urubyiruko ) ni aba progressiste nta bintu byinshi,en plus bari courageux
  • Munyakazi Pedru5 years ago
    ibyo Apostle Akora nibyo kuko urubyiruka ni aba progressiste ,en plus bafite ubushake n,imbaraga zo gukora umurimo nta byinshi muri make
  • heavenly chacha5 years ago
    Ibi rwose nanjy ndabimushimira cyane kd Imana Ijye Ikomeza Kumukoresha nibindi byinshi, kd tugomba gukorera Imana tugifite imbaraga z'umubiri iyo tugize amahirwe tukayoborwa nabashumba nkaba baturebera kure numugisha utapfa kubona ahantu ahariho hose. Be Blessed Apostle





Inyarwanda BACKGROUND