RFL
Kigali

Freddy Don yakiriye gute kuba Guardian bakoranye indirimbo yabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2018 ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2018 10:39
0


Umuhanzi nyarwanda Freddy Don ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kumva ko Guardian Angel bakoranye indirimbo yabaye umuhanzi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Kenya 2018. Ni irushanwa rikomeye cyane mu gihugu cya Kenya.



Mu gihe gishize, Freddy Don yakoranye indirimbo na Guardian Angel umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Kenya. Ni indirimbo bise ‘Iri kumwe natwe’. Freddy yakoze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 5 yari amaze muri Kenya yiga amasomo ajyanye n’umuziki. Freddy Don avuga ko iyi ndirimbo yamuciriye amarembo muri Kenya, atangira gutumirwa mu itangazamakuru ryo muri Nairobi ndetse yanatangiye gutumirwa mu bitaramo bitndukanye.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IRI KUMWE NATWE'YA FREDDY DON NA GUARDIAN ANGEL

Muri iyi ndirimbo Iri kumwe natwe ya Freddy Don na Guardian Angel, bavuga ko Imana iri mu ruhande rwabo bityo ikaba itazabasiga. Mu nyikirizo yayo batera bagira bati "Imana iri kumwe nanjye ntabwo izansiga.Yabanye na Mose ari mu butayu, ibana na Daniel mu rwobo rw'intare,.....ntabwo yabikora,ntabwo yagusiga'. 

Umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2018

Tariki 24 Kamena 2018 mu birori bikomeye byabereye i Kasarani muri Nairobi, Guardian Angel yabaye umuhanzi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Kenya 2018. Byaramurenze ararira. Yavuze ko agiye gukomeza gukorera Imana agakora indirimbo zifasha abantu mu buryo bw'umwuka. Ibi byatumye twegera Freddy Don uzwi mu ndirimbo 'I am a soldier' tumubaza uko yabyakiriye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Freddy Don yagize ati:

Narabyishimjye cyane kubona Guardian Angel aba umuhanzi w'umwaka muri Kenya. Gukorana indirimbo nawe ahanini twarabiganiriye mwumvisha indirimbo zanjye nawe anyumvisha ize turangije tuba inshuti twemeranya gukorana indirimbo nawe ntabwo yigeze ananiza kbsa. Twahuriye Umoja2 yari umuturanyi wanjye turaganira asanze ndi gucuranga aho nabaga ambaza niba ndi umuhanzi ndabimubwira nawe arabimbwira tuba inshuti gutyo. Ni umusore w'umuhanga witonda ukijijwe cyaneee ukunda akazi akora cyane wicisha bugufi sana. Namwifuriza gukomeza gutera imbere kuko ni bwo urugendo rugitangira kuri we kandi imigisha n'igikundiro cy'Imana bimubeho. Icyo byamariye (gukorana na we indirimbo) muri Kenya byanciriye inzira zitari nke mu gu promotinga izina Freddy Don muri Kenya.

REBA HANO UBWO GUARDIAN ANGEL YEGUKANAGA IGIHEMBO CY'UMUHANZI W'UMWAKA

Twabibutsa ko muri ibi birori bya Groove Awards Kenya 2018 mu bari babyitabiriye harimo n'itsinda ry'abaturutse mu Rwanda harimo Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 ndetse na MD (Mugema Dieudonne) wabaye umuraperi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 binyuze mu ndirimbo ye 'Yaguhenda' yabaye indirimbo nziza ya Hiphop. Aba bahanzi bo mu Rwanda babashije kwihera ijisho ibi birori bya Groove Awards Kenya 2018, bavuga ko bungutse ibintu byinshi bizababera impamba mu rugendo rwabo rw'umuziki.

Freddy DonFreddy DonFreddy DonFreddy Don

Freddy Don avuga ko gukorana indirimbo na Guardian Angel byamuciriye inzira yo gukundwa muri Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND